Ngarama: Abanyamuryango ba FPR bazatanga miliyoni 5 zo kubaka ingoro yabo

Mu nteko rusange ya FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo yateranye ejo, abanyamuryango biyemeje gutanga inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu mu gikorwa cyo kwiyubakira Ingoro yabo ku rwego rw’akarere.

Aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bihaye umuhigo wo kuba barangije kwiyubakira iyo ngoro bitarenze umwaka utaha. Igikorwa cyo gukusanya inkunga mu banyamuryango kirakorwa no mu yindi mirenge y’akarere ka Gatsibo.

Abanyamuryango batanze aya mafaranga nyuma yo kwerekwa ibyo umuryango umaze kubagezaho mu iterambere birimo kugezwaho amashuri n’amashanyarazi byiyongera gufasha abaturage gukora no kwikura mu bukene.

Abanyamuryango b’umuryango wa FPR bavuga ko bimwe mu bikorwa bimaze kugerwaho ari ugukura abatishoboye muri nyakatsi kimwe no koroza bamwe batari bazi ko bashobora kurora inka.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibindi bikorwa bikeneye gukorwa kugira ngo iterambere ryabo rirusheho kwihuta. Icyo bavuga cyane ni imihanda ihuza akarere ka Gicumbi na Nyagatare ndetse n’ikibazo cy’amazi kuko benshi bavoma mu migezi.

Gatete Sylver, umwe mu bagize itsinda ryo kwamamaza ibikorwa bya FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyagatare, yijeje abanyamuryango ko n’ubundi umuhanda bavuze uri mu mihanda iteganijwe gusanwa ndetse ukazashyirwamo kaburimbo.

Umurenge wa Ngarama ubarirwamo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 13941.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka