New Faces, New voices-Rwanda yahawe umukoro wo gukura abagore mu bukene
Madame Jeannette Kagame na Graca Machel mu gutangiza Ishami ry’Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2015, batanze umukoro ku nzego ziyoboye uwo muryango mu Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, gufasha abagore kuva mu bukene.
New Faces, New Voices washinzwe na Graca Machel wari umugore wa Nelson Mandela, Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’epfo; ni umuryango ngo uje gushimangira imbaraga n’imari bishorwa mu gufasha Abanyarwandakazi kuva mu bukene.

Jeanne Kagame, Umugore wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakira uyu muryango mu Rwanda yagize ati "Nshimishijwe cyane no kuba umufatanyabikorwa w’uyu mushinga utanga icyizere cy’ejo hazaza. Niizera ko byibuze Abanyarwanda barenga miliyoni imwe baba bavanywe mu bukene mu myaka itanu iri imbere”.
Mme Jeannette Kagame yatanze uwo mukoro ku banyamuryango ba New faces, New Voices bafatanije n’abafatanyabikorwa, barimo Guverinoma y’u Rwanda, Banki y’isi n’abandi.

Mme Graca Machel, na we yashimangiye ko yifuza kubona abagore b’abashoramari benshi kandi bakomeye mu Rwanda; kandi bakabitoza abandi banyafurikakazi mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane.
Aganira n’abitabiriye inama yiga ku byafasha abagore kugera ku ishoramari, yagize ati “Isi irihuta mu iterambere; ariko se ko ntababona, nkaba ntabumva mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo; muri hehe!".
Ni nk’aho New Faces, New voices yaguye ahashashe mu kuza gukorera mu Rwanda, kuko Madame Jeannette Kagame yayigaragarije gahunda zitandukanye za Leta y’u Rwanda, zigamije guteza imbere abagore mu buryo butandukanye; guhera ku mategeko abaha uburenganzira, kubaha umutekano, ndetse na gahunda zigamije kuremera abatishoboye.

New Faces, New Voices, wihaye intego yo gufasha abagore ibihumbi 300 bakennye kubona igishoro no gukora imishinga ibahesha kuba abashoramari mu gihe cy’imyaka itanu, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, akaba ari n’Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu.
Ati “Iyi ni gahunda yo gukura abandi baturage basaga miliyoni imwe munsi y’umurongo w’ubukene, kuko abo bagore ibihumbi 300 bafite mu ngo zabo byibuze abana bane buri umwe umwe”.
Muri icyo gihe cy’imyaka itanu, umuryango wa New Voices, New Faces mu Rwanda, ngo uzakora ubukangurambaga ku bagore kugira ngo bitabire kuzigama amafaranga make make babasha kubona, Leta n’abandi baterankunga bakazabongerera kugira ngo bagere ku mishinga minini.

Donald Kaberuka, Umuyobozi ucyuye igihe wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) aherutse kuvuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere kiba kigomba kwinjiza abagore muri gahunda z’iterambere.
Yagize ati “Nta gihugu gishobora gutera imbere kidashyize muri gahunda zacyo kuzamura ubushobozi bw’umugore”.
Inama mpuzamahanga iteraniye i Kigali, ihurije hamwe abafatanyabikorwa ba New Voices, New Faces bagera kuri 350, barimo abayobozi b’imiryango mpuzamahanga iteza imbere abagore, ibigo by’imari n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta zitangukanye.
Andi mafoto




Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
cyane rwose uyu muryango uje ukenewe mu Rwandi uguye ahashashashe dore gahunda ziwubanziriza zatangijwe na Mme Jeannette Kagame