NESA irahakana ivangura n’akarengane mu gushyira mu myanya abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi n’Amasuzuma mu bogo by’amashuri abanza n’ayisumbuye NESA, kirahakana ko nta karengane, n’ivangura byabayeho mu guhsyira mu myanya abanyeshuri barangije umwaka wa mbere w’amashuri abanza, bimukira mu wa mbere w’ayisumbuye, cyangwa umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bajya mu mwaka wa kane.

Umuyobozi w'agashami gashinzwe amasuzuma muri NESA Jean Claude Nzeyimana
Umuyobozi w’agashami gashinzwe amasuzuma muri NESA Jean Claude Nzeyimana

NESA itangaza ko mu gushyira abanyeshuri mu myanya hakurikijwe amabwiriza asanzwe, kandi ko abanyeshuri bahawe imyanya hakurikijwe amahitamo yabo, kugeza ubwo ibigo byose byuzuye, kandi ko hagiye gutangira gusuzuma ubujurire bwatanzwe kugira ngo n’ibibazo by’umwihariko bishakiwe umuti.

Bimwe mu byari byashingiweho abaturage bivovotera gushyirwa mu myaya kw’abanyeshuri, harimo ku kuba hari abanyeshuri biga mu bigo byigenga boherejwe kwiga kure y’Umujyi wa Kigali aho batuye, bigafatwa nko kugira ngo abo banyeshuri bazananirwe kwiga aho boherejwe bagaruke mu bigo byigenga.

Hari hanavuzwe kandi ko habayeho amakosa yo kuba abanyeshuri barahawe ibigo batahisemo kandi biri kure y’iwabo, hakaba n’abagahabwa amashami atajyanye n’amanota babonye, nk’aho umunyeshuri umwe wabonye zeru mu mibare na zeru mu bugenge yahawe ishami ribihugirje hamwe byose ngo ajye kubyiga, kandi atarabitsinze bigafatwa nk’ikosa ryo kutita ku byo umunyeshuri ashoboye ngo abe ari byo yiga.

Mu bisobanura bitangwa n’abayobozi ba NESA mu mashami ashinzwe amasuzuma no gushyira abanyeshuri mu myanya, bahakana ibyo byose bivugwa kuko ngo ibyakozwe byashingiye ku kuri, kandi ko n’iyo byanasubirwamo ari ko byagaruka bimeze, kubera ko bikozwe mu kuri gushoboka.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe amasuzuma muri NESA Jean Claude Nzeyimana asobanura ku banyeshuri bigaga mu mashuri 20 mu Gihugu abantu barwanira cyane, ndetse bavuga ko batahawe muri ayo mashuri bagaragaza kutanyurwa, asobanura ko amashuri yose yo mu Rwanda yigisha kimwe.

Agira ati, “Nk’iyo umuntu avuga ngo umwana wanjye bamwohereje muri GS ibyo ntacyo bivuze kuko hari za GS Officiel de Butare, na Kigeme, ayo ni amashuri hari na za GS zo mu byaro kandi zitsinda neza nk’ejo bundi hari umwana w’i Nyaruguru watsize neza aza mu bambere ku rwgo rw’Igihugu”.

Nta karengane kabayeho mu guhsyira mu myanya abanyeshuri

Ku kijyanye n’abanyeshuri n’ababyeyi bavuga ko barenganijwe ku gushyirwa mu myanya kw’abanyeshuri no koherezwa ku bigo bahisemo, Umuyobozi w’agashami gashinzwe gushyira mu myanya abanyeshuri Kabatesi Beata asobanura ko icyitwa akarengane ari amarangamutima nta kuri kurimo.

Agira ati, “Hari ibyo tugenderaho birimo kubanza gusura ibigo by’amashuri acumbikira abanyeshuri ngo turebe ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri, hagakurikiraho gushyira mu myanya abo banyeshuri hagenderwe ku mahitamo yabo”.

Avuga ko abiga amashuri abanza bajya mu wa mbere n’abiga amashuri yisumbuye bahitamo ibigo bine by’amashuri biga bacumbikirwa na bibiri biga bataha, naho abajya mu mwaka wa kane bigakorwa gutyo ariko bo bagahitamo n’amashami bashaka kwigamo.
Kabatesi avuga ko iyo amanota yabonetse bashyira mu myanya hakurikijwe uko amanota yabo arutana, n’imyanya iri mu bigo basabye kwigamo n’amashami basabye, hakurikijwe abanyeshuri bafite amanota menshi.

Agira ati, “Niba umwanna ahisemo nko kwiga ku kigo runaka cyo mu mujyi wa Kigali cyarasabwe n’abagera ku bihumbi birindwi hari imyanya 90, ubwo turareba uwahahisemo ufite amanota menshi, ubwo undi wari wahasabye ufite macye duhita tureba amahitamo ye ya kabiri twasanga ikigo yasabye cyuzuye tukajya ku mahitamo ye ya gatatu kugera tubonye aho yasabye hajyanye n’amanota ye”.

Yongeraho ati, “Iyo umwana amahitamo ye arangiye nta kigo abonye kubera abahasabye bamurusha amanota, tureba ishuri rimwegereye mu Karere ke, twasanga huzuye tukareba mu Ntara twasanga naho huzuye tukareba ahandi hose hasigaye, niho ushobora gusanga umwana yavuye mu Burasirazuba akoherezwa i Burengerazuba, nta makosa aba yakozwe ni uko biterwa n’amanota yagize n’amahitamo ye”.

Umuyobozi w'agashami gashinzwe gushyira mu myanya abanyeshuri Kabatesi Beata
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gushyira mu myanya abanyeshuri Kabatesi Beata

Kabatesi asobanura ko abavuze ko habaye ho ivangura mu mashuri bibeshya kuko babiterwa n’amarangamutima, mu gihe NESA yo ngo ishinzwe gukurikiza umurongo wa leta ngo abane bige neza bitandukanye na mbere ubwo abayobozi b’ibigo by’amashuri bajyaga kwihitiramo abanyeshuri.

Agira ati, ‘Uburyo dukoresha bw’ikoranabuhanga butuma habaha umucyo mu gushyira abanyeshuri mu myanya no mu mashami bahawe, bikuraho kandi ikimenyane cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri batangaga imyanya uko bishakiye ku nyungu zabo bwite”.

Ku kijyanye n’abavuga ko hariho abanyeshuri bava mu bigo bicumbikira abanyeshuri bakoherezwa mu bigo biga bataha kandi kure, Kabatesi avuga ko atari byo kuko umunyeshuri wiga ataha yiga mu Murenge w’iwabo gusa, cyangwa mu wo begeranye bitewe n’urugendo asabwa gukora.

Nta kosa ryabaye mu gushyira abanyeshuri mu myanya n’ibogo boherejweho
Nzeyimana avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kohereza abanyeshuri mu bigo no kubashyira mu myanya nta kosa na rimwe ryabayemo, ahubwo byakozwe neza ugereranyije n’uko mbere byagendaga, ku buryo ntawe bikwiye gutera imungenge.

Agira ati, “Nta kosa ryabeyho ahubwo ubu twabikoze neza kurusha mbere, tuzanakomeza kubikora neza uko tugenda twinjira neza muri sisiteme, kuko uko byagendaga mbere twarabivuguruye, kuba abakosora baramaze igihe gito ni ukugira ngo twihutishe gahunda yacu n’ingengabihe twihaye ngo abana bige igihe kirekire, bitandukanye n’abitwaza ko twakoreye ku gitutu”.

Avuga ko n’abari gukosora ibizamni by’abasoza amashuri yisumbuye biri kugenda neza, kandi ko abantu bakwiye gutandukanya ibintu bibiri ari byo amahitamo y’abana n’amahitamo y’ababyeyi babo.

Kabatesi agita ati, “Umwana wasabye ahantu ntahoherezwe ntabwo yabyishimira, kimwe n’uko uwahawe ahagendanye n’amahitamo ye bimushimishije, umwaka ushize hari abajuriye bagera ku bihumbi 35 ubu hari ibihumbi 40 ariko mu banyeshuri ubihumbi 200 bakoze ibizamini uyu mwaka nta gitangaje hajuriye ibihumbi 40, uwasanga twaramurenganyije yaza tukanabimwereka”.

Umunyeshuri wabonye zeru nyinshi atsinda ate?

Mu bibazo Abanyrwanda bagaragaje bibangamye mu kumenya amanota fatizo yo gutsinda n’ayo umunyeshuri yagize, harimo abagaragaje ko byaba byiza amanota agaruwe ku ijanisha kuko ibijyanye n’amagarade biteye urujijo.

Bavuga ko umunyeshuri wagize amanota 30 bandikaho ko yujuje, nyamara aba atari byo, ari naho hava urujijo rwo kuvunga ngo umwana wanjye yarujuje none bamwimye ikigo yasabye, kandi nyamara ngo burya aba atujuje, kimwe n’uwabonye zeru ngo nawe ntabwo ari zeru nyayo.

Kabatesi avuga ko kuri iyo ngingo ngo abarebera uburezi nibo bakomeza kuganira uko amanota yajya atangazwa, kuko benshi bifuza ko yasubizwa ku ijanisha risanzwe, gusa ngo n’uburyo bukoreshwa ntacyo butwaye kuko bukoreshwa no mu bihugu bya EAC.

Agira ati, “Ibyo byazarebwaho n’izindi nzego tukicara tukareba ibyanyura benshi gusa n’ubwo buryo ntacyo bwari butwaye, kuko biriya umwana wabonye zeru ntabwo aba ari zeru nyayo hari amanota aba afite makeya, uwabonye 30 nawe ntabwo bivuze ko yujuje 100%”.

Kabatesi avuga ko abavuga ko habayeho kurenganya abiga mu mashuri yigenga atari byo kuko, yonyine yihariye imyanya ingana na 60% by’ibigo bicumbikira abanyeshuri, amashuri ya Leta asanzwe acumbikira abanyeshuri n’aho biga bataha agasigarana gusa 40%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ayo manota baheraho tutamenya niho izingiro ry’amakosa riri, kandi nk’ababyeyi twabivuze kuva kera. NESA nishyire amanota iheraho itanga imyanya ahagaragara tumenye impamvu abana batabashije kujya mu bigo basabye naho ubundi sinabona umwana wanjye afite 30 ikigo yasanye kirimo ufite 29 maze babwire ngo nta karengane karimo kandi ntazi % za bombi.
Dukeneye ko amanota adutangarizwa mu buryo twumva nibwo urunturuntu ruzashira.
Murakoze

NTIGULIRWA APHRODIS yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

Ayo manota baheraho tutamenya niho izingiro ry’amakosa riri, kandi nk’ababyeyi twabivuze kuva kera. NESA nishyire amanota iheraho itanga imyanya ahagaragara tumenye impamvu abana batabashije kujya mu bigo basabye naho ubundi sinabona umwana wanjye afite 30 ikigo yasanye kirimo ufite 29 maze babwire ngo nta karengane karimo kandi ntazi % za bombi.
Dukeneye ko amanota adutangarizwa mu buryo twumva nibwo urunturuntu ruzashira.
Murakoze

NTIGULIRWA APHRODIS yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

RWOSE HABONETSE AMAKOSO CYANE NIKIMENYIMENYI ABANA BIGA MUMASHURI YIGENGA BARANIJWE BOHEREZWA KURE CYANE UBU ABENSHI BIBEREYE MURI ZA PRIVE ABANDI BICAYE IWABO BATEGEREJE UBUJURIRE IBI NTIBYARI BIKWIYE RWOSE ABABANA NIBARENGANURWE PE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Ibibazo biri mu burezi ni agatereranzamba. Mbona uko abantu bagiye mu rugwiro bagashyiraho umurongo igihugu kizagenderaho, ariko impuguke zikwiriye gusubirayo, ziri kumwe n’abahagarariye abarezi n’ababyeyi, hagashyiraho imirongo migari ya politike y’uburezi mu Rwanda. Ibi byatuma Minisitiri ushyizweho ayinjiramo akayikoreramo, ntazane ibye nkuko bikorwa ubu. Buri wese azana ibye, yagenda undi umusimbuye akazana ibye! None se wasobanura ute ko uyu munsi bafatira kuri 30, ejo kuri 73, ejo bundi kuri 60. Abo bana iyo bagiye gusaba ishuri mu mahanga, buriya basanga mu Rwanda bitaraducanze. Bose ni A0, Umwe afatiye kuri 73, undi 60, undi 54?
Ikindi cyafasha uburezi bwacu ni ugusubiza isuzuma ku manota 100, noneho abana bakamenya uko barushanwa byatera kubahana. Wowe se, bose babona 30/30 ukansobanurira ute ko umwe yabonye ikigo undi akakibura!
Icyanyuma, abana b’abayobozi ni bajye muri systeme publique (amashuri ya leta), bizabatera kuzamura ireme ry’uburezi mri ayo mashuri. No mu bihugu byateye imbere niko babigenza.
Kui iki kibazo, hakorwe iperereza niba hari amakosa yabaye abayakoze bakosorwe.

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 11-09-2024  →  Musubize

Aka kazi ntikaba koroshye arko bageregeze kugabanya amakosa, ingero ni nyinshi:
 Hari abana boherezwa mu mashuri biga bataha kure yaho batuye cg batasabye, ntibyumvikana. Bikwiye gukosorwa,
 Abana boherezwa mu mashuri yigenga hatitawe ku mikorere yayo. Wamuco Leta yaciye mubigo bya Leta byo kwaka ababyeyi ibintu byumurengera birimo gukorwa ku bana bacu boherezwa mu mashuri yigenga kubera amasezerano bagirana na Minisisteri. Frw twishyura ku ruhande muri ibyo bigo aruta kure minerval (ingero: frw ya coaching, inyongero kuri minerval, rame de papier,umukubuzo, raclette, indobo, etc). Ikigo kirimo abana 500 buri wese iyo azanye lacrette buri mwaka zijya he ? Ibi bintu ubanza Minisiteri itabyiteyeho peee

Murokore yanditse ku itariki ya: 11-09-2024  →  Musubize

Ibisobanuro Bari gutanga ntabwo bisobanutse pe. Njyewe mbona harimo ubuganya. Uko mbyumva nuko amanota Yajya atangazwa ku ijana. Abana batsindiye kujya mubigo bicumbikira abanyeshuri urutonde rwabo rugasohoka kuri wepusayidi ya Nesa rugaragaza uko bakurikirana mumanota. Ibi byakuraho urwicyekwe. Murakoze

Mutabaruka yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ese buriya nk’ababyeyi barekaramye basubijwe kare,abana bakajya ku ishuri kare numva byaba byiza.Ikindi ,Umwana warekaramye ava muri TSS ajya mu genaral education,akamenya ko bidashoboka yamaze kurekarama ,ntiyafashwa akisubirira mu TSS ariko mu section ashaka itari iyo bari bamuhaye kuko atayishoboye? thanks

Nitwa Andre MUKURARINDA/NYAMAGABE yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Hakwiye:
 Igenzura ryigenga rigasuzuma uko gutangaza amanota no gutanga ibigo byagenze, basanga amakosa yarakozwe nkana ababikoze bakirukanwa kuko Byaba byaratewe n’ubuswa ireme ry’uburezi bahawe rikaba rigaragaye.Uwabonye zero akimurirwa mu byamunaniye se yarangiza atanga uwuhe musaruro???
 Gusobanurira abanyarwanda itandukaniro riri hagati ya zero ya nyayo na zero itari yo, kimwe na 100% nyayo na 100% itari yo.
 Kugarura amanita ku ijanisha(%) ibyo kujijisha abanyarwanda bikavaho.
 Gutegura ikiganiro ku ma radio Mineduc igasobanurira abanyarwanda ku mugaragaro ibyakozwe n’uko byakozwe.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ziriga grades nazo ntizisobanutse rwose intera yo kuva kuri 70_100 ngo baranganya byibuze si dizaines. Ubundi zidufasha iki nk’ababyeyi uretse kudushyira mu rujijo rutuma twibaza kuri politique y’uburezi kandi Wenda byakozwe neza.

NTIGULIRWA APHRODIS yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

ARIKO NK’ABA BARIHANUKIRA BAKABESHYA ABANYARWANDA BAHAKANA IBIKI KO ARI IBINTU BYIGARAGAZA? AHUBWO NIBACE BUGUFI BASABE IMBABAZI ABANYARWANDA NAHO UKO GUHAKANA NIKO GUTUMA N’UBUTAHA BAZABYONGERA. MURAKOZE

Twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Dutegereje ibizava mu ijurira bafunguye. Kwemera ko habaho ubujurire bisobanuye ko bemera ko batatunganyije byose. Urugero: Nturiye ishuri, umwana wanjy yaratsinze bamwohereza iyo gihera. Ukuri kuri he ? Abana bava kure baka iwacu, umwana wanjye akava ku ishuri rimwegereye akajya kure. Ibi tubiheruka kera, none biragarutse kandi bifite ubukana buteye ubwoba. Mineduc niyiheshe agaciro mu gusuzuma ubujurire yakiriye. Nta mwana w’imyaka 12 wo koherezwa kwiga aharenze Akarere (District) avukamo rwose.

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka