Nemeye ko ari umuryango wanjye ari uko nawugezemo - Uwamahoro Angelique

Uwamahoro Munganyika Angelique wari umaze imyaka 28 atazi umuryango we, avuga ko yemeye neza ko ariwo ari uko awugezemo, agasanga arasa na barumuna be ndetse n’abana be basa na ba nyirarume.

Uwamahoro ahoberana n'umubyeyi we
Uwamahoro ahoberana n’umubyeyi we

Ku wa 15 Mata 2022, nibwo Uwamahoro yahuye na se na nyina, nyuma yo gutandukanywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwamahoro warerwaga na nyirakuru wishwe muri Jenoside, yaherukanaga n’ababyeyi be afite imyaka itatu y’amavuko, aza guhunganwa n’umugiraneza amujyana mu cyahoze ari Zaire ariko nawe aza gupfa arerwa n’undi muryago.

Aherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022, Uwamahoro yagejejwe mu muryango we utuye mu Mudugudu wa Cyabahanga Akagari ka Bushoga Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Avuga ko mbere agihura n’ababyeyi be atemeraga neza, ahubwo yari agifite gushidikanya ariko ubu yemeye neza kuko yabonye barumuna basa ndetse ngo n’abana be bakaba basa na ba nyirarume.

Ati “Sinabona ukuntu ngaragaza ibyishimo nagize, biba bigoye kubyakira, byari byarananiye ariko ubu namaze kubyakira. Ubundi kubyakira ntari nahagera ntabwo nabyiyumvishaga neza, barumuna banjye narababonye turasa cyane harimo na basaza banjye basa n’abana banjye ahubwo.”

Uwamahoro ahabwa impano n'abavandimwe be
Uwamahoro ahabwa impano n’abavandimwe be

Uwamahoro avuga ko yasubiye mu Karere ka Rubavu kugira ngo abana bakomeze amashuri ndetse anaganire n’abavandimwe yari yarungutse, hanyuma azagaruke kuganira n’ababyeyi be kugira ngo amenye aho azakomereza ubuzima kuko ngo hose ahafata nk’iwabo.

Umubyeyi we Muganwa Epimaque, yavuze ko ibyishimo byamurenze ariko agashimira abantu bagaragaje umutima wa kibyeyi bakarokora umwana we ndetse abandi bakanamurera.

Avuga ko ibyamubayeho ari ibitangaza by’Imana kuko we atiyumvishaga ko umwana we akiriho.

Yagize ati “Namubwiye nti wa mukobwa we, Imana ibyo yakoze n’ibyo gushimirwa none, Imana ntituyireba kandi tuyibona, izahora itwihishe ariko itwereke ibitangaza kandi ni ko ikora.”

Byari ibirori bikomeye
Byari ibirori bikomeye

Muganwa yahumurije umukobwa we kuko ngo n’ubwo yatandukanye n’umugabo, abana be nawe ari abe mu maraso, bityo yiteguye kubarera bose.

Mu birori byo kwakira Uwamahoro, umubyeyi wamureze yagabiwe inka y’ubugiraneza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yashimiye intumwa z’Akarere ka Rubavu zabahekeye, ashimira abahagaritse Jenoside Munganyinka akarokoka, ashimira umuryango wamureze asaba n’abandi kuba nkore neza bandebereho, bakarangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu n’abagituye.

Yashimye kandi Ubuyobozi bw’Igihugu n’umurongo mwiza w’imiyoborere yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda kuko arizo mbaraga zabo.

Uwamahoro Angelique, ubusanzwe amazina ye yari Munganyinka Angelique, Uwamahoro arihabwa n’uwamurokoye kuko ngo yamubwiraga ko navuga izina rye bwite baribumwice.

Ababyeyi ba Uwamahoro barokokeye mu Karere ka Gicumbi aho bari barimukiye mu mwaka wa 1988, bavuye mu Karere ka Rulindo y’ubu.

Aba nabo bakaba barahizwe igihe cy’ibyitso, cyane tariki ya 04 Ukwakira 1990 ariko babasha kwihisha, igihe cya Jenoside bakaba bari mu gace kafashwe n’Ingabo z’Inkotanyi.

Mu mwaka wa 1996 akaba aribwo bimukiye mu Karere ka Nyagatare, ahanini bakurikiye ubworozi ndetse n’inshuti bari bamaze kugira muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka