Nemba : Hasinywe amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Tariki 03/12/2011, aba komiseri bakuru b’ikigo by’imisoro n’amahoro b’ibihugu byombi basinye amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera.

Aya masezerano avuga ko abakoresha uyu mupaka bazajya berekana ibyangombwa ku ruhande rumwe gusa. Umuntu aturutse mu Rwanda azajya ahabwa urupapuro rumwemerera gusohoka mu Rwanda no kwinjira mu Burundi no k’uruhande rw’u Burundi bibe uko. Kuri buri ruhande hazajya haba hari umukozi uhagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka bo mu kindi gihugu.

Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, Ben Kagarama, yavuze ko inzitizi zatumaga akazi katagenda neza zivuyeho. Yagize ati “igishya kiri muri aya masezerano ni uko azihutisha imikorere na serivise yatangwaga hano kuri uyu mupaka maze bitume ubucuruzi bwihuta”.

Yagarutse ku kibazo cyagaragajwe n’abakoresha uwo mupaka aho nta bikorwa by’iterambere bihari birimo banki, ibigo by’ubwishingizi maze abikangurira kuza kuhakorera kuko hari benshi byakemurira ibibazo.

Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Burundi (OBR), Kieran Holmes, avuga ko amasezerano bashyizeho umukono azafasha ibyo bihugu byombi kugera ku iterambere kuko bizatuma ubucuruzi bukorerwa mu bihugu byombi bwihuta.

Higiro Eugene, uhagarariye abacuruzi banyuza ibicuruza byabo kuri uwo mupaka, avuga ko kuba umupaka uhujwe bigiye kongera ubucuruzi bwabo ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu bajya muri ibyo bihugu.

Ati “ ku munsi uyu mupaka winjizaga amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 200 ariko ubu tugiye kuyarenza ku buryo azagera kuri miliyoni ndetse akanarenga”.

Ibikorwa byo kuri uyu mupaka birimo inyubako byubatswe ku nkunga ya banki nyafurika itsura amanjyambere (BAD).

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka