Nemba: Abaturage barinubira amafaranga bakwa n’ubuyobozi kugirango bakemurirwe ibibazo

Abaturage bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, baravuga ko ba bangamiwe no gutanga amafaranga 1000 mu gihe biyambaje inzego z’utugari kugira ngo zibakemurire ibibazo baba bagiranye na bagenzi babo.

Abaturage bavuga ko udashobora kugira uwo ujya kurega ku biro by’akagari utitwaje inyemezabwishyu yishyuriweho amafaranga igihumbi, ubundi bakabona guhamagaza uwo mufitanye ikibazo kandi nawe ku rupapuro rumuhamagara hakaba handitseho ko nawe aza yitwaje amafaranga igihumbi.

Patricia Ntahontuye wo mu kagali ka Mucaca avuga babangamiwe n’uko umuturage iyo yifitiye ikibazo adashobora kugicemurirwa adatanze amafaranga igihumbi y’ihamagara kandi yaba ntayo yishyuye bakamwirukana kugeza abanje kuyishura.

Ati “Njyewe ikibazo mfite kitubangamiye, umuturage iyo afite ikibazo yagiranye na mugenzi we bamuca igihumbi cy’ihamagara ngo nakishyure iyo atakishyuye baramwirukana ubwo nicyo kibazo kitubangamiye mukadukorera ubuvugizi kuko iyo utayafite ukoresha iyo bwabaga ukayaguza no mwishirahamwe.”

Aya mafaranga igihumbi mbere yahabwaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mucaca mu ntoki gusa nyuma bije gusakuza bakaba basigaye bayishyurira kuri Sacco bakaza bitwaje inyemezabwishyu.

Yvonne Mukeshimana, umuturage wo mu murenge wa Nemba nawe asobanura ko aringombwa ko umuntu ufite ikibazo abanza kwishyura amafaranga igihumbi kuko iyo atayatanze ntacyo ubuyobozi bushobora kumumarira.

Agira ati “Badusaba amafaranga igihumbi kandi bakayagusaba ukigerayo bakakubwira ngo uyishyure ugiye kurega, nawe wajya kuburana ukabanza watanga icyo gihumbi kandi utari waburana ahubwo bajya bashyiraho ibihano batarinze baduca ayo mafaranga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mucaca nako kavugwamo bino bibazo Primitive Twizeyimana, ntiyemeranya n’abaturage kubyo bavuga kuko avuga ko amafaranga igihumbi batayaka uje kurega ahubwo bayaka uwahamagawe kuko abayanditse kurupapuro rumuhamagara.

Ati “Njyewe ndumva atariko bimeze, ubwose tuyamwatse twaba tutamuhohoteye, ariko umuntu araza akavuga uwo arega ubwo ihamagara ryanditseho ko uwitabye ihamagara azana ayo mafaranga hanyuma yarisuzugura nabyo hari amafaranga yanditseho, akaza mbere yuko dukemura ikibazo turamubwira tuti zana amafaranga y’ihamagara.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba Phocas Uwimana avuga ko nta muturage wagakwiye kwakwa amafaranga mugihe akeneye gucemurirwa ikibazo ariko ngo mugihe hari umuturage wigometse akanga kwitaba ubuyobozi bakagoragoza bikanga ariwe baca ayo mafaranga igihumbi.

Ati “Ihamagara duha umuturage ni ukugira ngo azaze atwitabe tumufashe gukemura ikibazo afitanye na mugenzi we kandi ibyo tubikora nk’inshyingano yacu ya buri munsi, yaba rero aje ubwo biracemutse jye nuwo muturage ntakibazo dufitanye akwiye gusaba imbabazi uwo yahemukiye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwo buvuga ko hari amafaranga igihumbi y’amande yemejwe na njyanama ko yajya acibwa abantu banze kwitaba inzego z’ubuyobozi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akaga kabaho! Igarama harya ntiriteganywa n’itegeko? Iry’aba bavandimwe ryo ryashyizweho na nde? Ngira ngo n’amande agira uko acibwa kereka niba kubagezaho ikibazo bihindutse icyaha!

Sindi yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Aba bayobozi umurenge bawugize uwabo wagira ngo amategeko ntacyo ababwiye bahohotera abaturage urumva ukuntu bisobanuye ra harimoamakuru menshi pe umwe ati tuyaca uwitabye wse undi ati ni uwigometse twagoragoye akatunanira nyamara bayaca uwarwe wese ahubwo se ni ay’iki kweli baherutse no gufunga umuntu agwa muri gereza y’akagari umwe wishwe na Bwenge ni akumiro!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kamanzi Emile yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka