NEC yamaganye abamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida bataremezwa

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) iramagana abiyitirira kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ababamamaza kandi nta n’umwe kandidature ye iremerwa.

Charles Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y'igihugu y'amatora
Charles Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora

Charles Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje mu kiganiro “Ubyumva ute?” cyatambutse kuri KT Radio, uyu munsi tariki 19 Kamena 2017.

Muri icyo kiganiro Munyaneza yavuze ko abamaze gutanga kandidature zabo ku mwanya w’umukuru w’igihugu komisiyo y’amatora itabafata nk’abamaze kuba abakandida ba nyabo ngo kuko igihe cyo kubatangariza abanyarwanda kitaragera.

Yagize ati “Rwose tubonereho umwanya wo kongera kubisobanura uyu munsi nta bakandida dufite. Ubu uyu munsi icyo dufite kuva tariki 12 z’uku kwezi ni abantu bifuza kuzaba abakandida bagahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Munyaneza atangaza ko abanyanyarwanda bazamenya abakandida tariki 07 z’ukwezi kwa karindwi 2017.

Ati “ Nibwo tuzatangariza abanyarwanda tubabwire tuti uyu n’uyu runaka yatugejejeho ibyangombwa biteganwa n’itegeko dusanga biruzuye niwe twemeje kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Yongeyeho ko kugeza ubu abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 bamaze kuba batatu aribo Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party, Mwenedata Gilbert na Barafinda Sekikubo Fred.

Icyakora ubwo yari muri icyo kiganiro yahishuye ko tariki 20 Kamena hari undi wifuza kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uzatanga Kandidature ye hanyuma kwakira kandidature zose bigasozwa tariki 23 z’uku kwezi.

Yakomeje atangaza ko tariki 07 Nyakanga aribwo abanyarwanda bazamenyeshwa abemerewe kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abazaba bangiwe.

Munyaneza ashimangira ko abatanze kandidatute zabo kimwe n’abakizitegura abanyarwanda bakomeza kubafata nk’abifuza kuba abakandida kugeza igihe cyo gutangariza abazaba bemerewe.

Ku birebana n’abakandida bazaba bemerewe niba bashobora kuzarindirwa umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza, Munyaneza yavuze ko inzego z’umutekano arizo zizahitamo igikwiye ariko asobanura ko kuba u Rwanda ari igihugu gifite umutekano nta kibazo bashobora kugira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

perezida wacu kagame paul tuzamutora ijana kwijana

iragena valentine yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka