Ndifuza kuzatwarwa n’umumotari wambaye ikaruvati-DPC Muligande

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rwamagana, Supt. James Muligande arashishikariza abatwara abantu kuri moto kwihesha agaciro mu murimo wabo, bakareka kujya bigaragaza nk’abantu badakwiye agaciro n’icyizere.

Uyu muyobozi muri polisi asaba abamotari kwerekana indi sura bakagaragara nk’abantu beza kandi b’inyangamugayo.

Agira ati “Nubwo agaciro k’umuntu katagaragazwa n’imyenda y’inyuma, ariko njye ndifuza rwose kuzabona umumotari wambaye ikoti ryiza na karuvati ari kuri moto atwaye abagenzi.”

Ibi Supt. Muligande yabibwiye abamotari b’i Rwamagana mu nama bagiranye, aho yabasabye kwiyitaho bakagira isuku n’ikinyabupfura, bakagaragaza ko nabo bubashye umurimo wabo.

Supt. Muligande yagize ati “Nimuhinduke, abantu ntibakite uwitwaye nabi wese ngo ameze nk’abamotari.”

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rwamagana arasaba abamotari kwihesha agaciro.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rwamagana arasaba abamotari kwihesha agaciro.

Abamotari bitabiriye iyo nama babwiye Supt. Muligande ko hari isura mbi abantu babafiteho, ngo ari nayo ituma bamwe muri bo babafata nabi uko batari.

Ku bw’uyu mukuru wa polisi ariko, ngo ibi abantu babiterwa n’uko abamotari ubwabo nabo bataba biyubashye mu kazi, mu myitwarire, mu mvugo no mu buryo bigaragazamo.

Abamotari biyemeje guhindura imwe mu myitwarire bemeranyijweho ko idakwiye kandi bakaba abenegihugu beza bubahiriza amahame n’amabwiriza agenga abenegihugu.

Bemeje kandi ko bagiye guharanira kunoza umurimo wabo, bakira neza abakiliya babo banabazanira amafaranga.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka