“Ndi Umunyarwanda” ntabwo ari gahunda nshya – komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge aravuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” atari gahunda nshya kuko ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’inyigisho, bigamije gukiza ibikomere ibikomere Umunyarwanda yaciyemo maze yiyubake.

Dr Habyarimana Jean Baptiste yavuze ibi kuri uyu wa kane tariki 14/11/2013 ubwo yasozaga ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi b’amatorero n’imiryango ishingiye ku madini wari umaze iminsi ine mu karere ka Musanze baganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Dr Habyarimana yagize ati: “Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bushingiye ku ihame ryo kubaka Ubunyarwanda. Kuvuga ngo ndi Umuyarwanda cyangwa Ubunyarwanda ntabwo ari gahunda nshya.

Kuko ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, inyigisho zitangwa hirya no hino ndetse n’amadini, komisiyo z’ubutabera n’amahoro ni ukubaka Ubunyarwanda. Ni ugukiza ibikomere Umunyarwanda yaciye kugirango akire yiyubake”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste.

Yongeraho ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari uburyo bwiza buzatuma Abanyarwanda batera indi ntambwe mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, ngo abantu bave mu myumvire y’amoko biyubake.

Ati: “Ndi Umunyarwanda ni ukuvuga ngo mfite igihugu gifite aho kivuye, gifite aho kigeze, mfite ishema n’urukundo rw’icyo gihugu, kandi mfite n’agaciro ko kugiteza imbere, kugirango Umunyarwanda aho agiye agire agaciro”.

Pastor Musisi Peace, wo mu itorero Together in Christ Tample, avuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari nziza kuko ije gusana ibyangijwe n’amoko nyamara ngo n’ayo moko nta nshingiro afite mu mateka y’igihugu.

Abayobozi b'amatorero bagera ku 100 bitabiriye umwiherero ngo bagiye kubanza bisuzume ubwabo babone gusakaza "Ndi Umunyarwanda".
Abayobozi b’amatorero bagera ku 100 bitabiriye umwiherero ngo bagiye kubanza bisuzume ubwabo babone gusakaza "Ndi Umunyarwanda".

Ati: “Nubwo nk’abakirisito nta moko tugira, hari abaturanyi bacu bakibibona batyo. Ntahanye ubutumwa bwo guhindura umuryango wanjye, abaturanyi hamwe n’itorero kugirango turandure ayo mateka mabi”.

Nyuma y’uyu mwiherero, abayobora mu madini n’amatorero arenga 100 biyemeje ko bagiye kugira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iyabo, kwiyeza mbere yo kuyisakaza mu bandi, ndetse no gukoresha ibitabo bitagatifu ngo abantu basabe imbabazi kandi banazitange.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi gahunda ninziza kandi iziye igihe kugirango abantu bagendanaga ipfu6nwe ryibyo bakoze rishire maze abanyarwanda twese twongere dusabane ,kuberako cyagihe bamwe bari kuri bariyeri bica abandi,uwakwemeza ko twarabanyarwanda tutari inyamaswa nanubu nahamya ko atarahinduka!!!!!!!!!!!!!

claude yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ahubwo iyo bayita UBU NDAHIDUTSE , buri muntu akumva ko ahidutse mu mitekerereze ishaje nah’ubundi sinzi kabisa .

bebeto yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

uyu we byaramucanze

Michel yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka