Ndi Umunyarwanda nituyishyira imbere nta kibazo tuzagira - Hon. Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco arasaba urubyiruko gushyira Ubunyarwanda imbere y’ibindi byose kuko aribwo ruzabasha gukorera Igihugu rukagiteza imbere kandi rufatanyije.

Hon. Bamporiki Edouard
Hon. Bamporiki Edouard

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), ishami rya Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, mu rwego rw’ubukangurambaga buri gukorwa mu mashuri makuru na Kaminuza bugamije gutoza urubyiruko umuco, amateka, indangagaciro na kirazira by’u Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuco, indangagaciro n’amateka byacu: ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira”.

Hon. Bamporiki yibukije uru rubyiruko ko hejuru y’ibindi byose rwakumva,byaba ibishingiye ku myemerere, imiterere cyangwa inkomoko, hari Ubunyarwanda bubisumba byose.

Yagize ati: “Ndamutse nshingiye politiki ku bukirisitu ubwo mba nshyize Abayisilamu ku ruhande;iyo mvuze ngo ndi umugabo, nshobora kubaka politiki ituma abagore batibonamo;iyo mvuze ngo ndi umunyacyangugu hari icyo mba mbwiye abanyagisenyi;ariko ikintu gikomeye Inkotanyi zakoze dufite nk’umurage wo kubohora u Rwanda no gukomeza kurwubaka, ni ukureba ikivunjabyose kikabijya imbere, kikabigenga. Ikivunjabyose rero ni Ubunyarwanda.”

Umunyamabanga wa Leta Bamporiki Edouard avuga ko kwiyumvamo Ubunyarwanda ari byo byonyine bizatuma urubyiruko rusenyera umugozi umwe hagamijwe guteza imbere Igihugu cyabibarutse cy’u Rwanda.

Ati “Iyi ‘identity’ y’Ubunyarwanda ni yo izatuma dukorera Igihugu tubikunze, tubishaka, ntawe udusubiza inyuma, turwanira u Rwanda ishyaka”.

Hon. Bamporiki yabibukije ko bagomba kurangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu yewe bakaba banacyitangira igihe bibaye ngombwa, ndetse bagakunda umurimo kuko gukora cyane bafatanyije ari yo nzira nzima izageza u Rwanda ku kwigira.

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali ruvuga ko rwungukiye byinshi muri iki kiganiro ndetse rukaba rwafashe ingamba zo gutanga umusanzu warwo mu gufasha u Rwanda gukomeza kwanda.

Moses Mugabo uhagarariye abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali avuga ko amwe mu masomo bigiye muri iki kiganiro ari ukurushaho gukunda Igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ubukangurambaga ku muco, amateka, indangagaciro na kirazira by’u Rwanda bumaze gutangizwa muri kaminuza n’amashuri makuru yo hirya no hino mu Gihugu aho urubyiruko rwibutswa uruhare rwarwo mu kumenya, gusigasira no gutoza abandi umuco, amateka, indangagaciro na kirazira by’u Rwanda, byo shingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere u Rwanda rwifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cyanjye naakimubaza turi kumwe nunva avuga aho yavuye ariko ntazi abari mubuzima nkubwo yanyuzemo

Elias yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka