Ndi umunyarwanda ni urukingo rw’ejo heza h’u Rwanda - Senateri Mukakalisa

Mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda abakozi b’akarere ka Nyaruguru bamazemo iminsi ibiri, abari muri ibi biganiro baratangaza ko iyi gahunda ifasha ababana bakora kumenyana, kugirango bafashanye komorana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko nk’abakozi bakorera ku ntego imwe, ngo abakozi bakwiye gukorana baziranye, umwe akamenya ibikomere bya mugenzi we bityo akanamufasha kubyivura binyuze mu kubwizanya ukuri.

Hon Senateri Mukakalisa Jeanne d'Arc, yari yifatanyije n'abakorera Nyaruguru muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Hon Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc, yari yifatanyije n’abakorera Nyaruguru muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Agira ati “Iiyi gahunda kimwe mu byo igamije bikomeye cyane ni ukugirango abantu basobanukirwe n’ibikomere bya bagenzi babo ariko bagamije kubyomora.

Ntabwo rero umuntu yakomora igikomere cyangwa ngo agufashe gutera intambwe atazi icyagukomerekeje. Uru ni urubuga rero tuganiriramo kugirango tumenyane, noneho tuganire muri ibyo biganiro dufatanye kubirenga.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko nk’abayobozi bareberera abaturage kandi bagamije iterambere ryabo, ngo gahunda ya Ndi umunyarwanda ifasha cyane mu iterambere kuko ngo igihe abantu bunze ubumwe ari nabwo babasha kureba mu cyerekezo kimwe.

Abakozi b'akarere bitabiriye ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.
Abakozi b’akarere bitabiriye ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda.

Ati “Iterambere ritarimo ubunyarwanda ni nko kubaka ku musenyi, ibi biganiro rero ni nko kubanza kubaka fondasiyo ibindi byose byubakiyeho, hanyuma imiyaga yahuha,inkuba zakubita tuzaba tuzi ko inzu yacu ntaho izajya kuko yubatse ku rutare.”

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyaruguru bavuga ko ubumwe bw’abanyarwanda ariryo shingiro rya byose.Aha niho bamwe bahera bavuga ko ubu bumwe bugaragarira mu iterambere igihugu kigenda kigeraho.

Kamanzi Jean Marie Vianney, utwara imodoka y'akarere ni umwe mu bashima gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Kamanzi Jean Marie Vianney, utwara imodoka y’akarere ni umwe mu bashima gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Kamanzi Jean Marie Vianney umusaza utwara imodoka y’akarere ka Nyaruguru, ni umwe mu bageze i Kigali mu myaka ya za 60, avuga ko akurikije uko leta zagiye zisimburana, ubu aribwo iterambere rigaragarira buri wese, kandi akemeza ko rishingiye ku kuba abanyarwanda batakirebera mu ndorerwamo z’amoko, ahubwo bagasenyera umugozi umwe.

Ati “Kubera gushyira hamwe iterambere riragaragara.Iyo ugeze mu mujyi wa Kigali jye ndawuzi nawugezemo muri 64, kuva aho leta y’ubumwe igiriyeho, hari amazu menshi yubatswe, imihanda yarubatswe, kuburyo bamwe mu bahaheruka icyo gihe ubagaruye batahamenya.None se ubwo amafaranga yabyubatse ni ukuvuga ko icyo gihe atabagaho.

Mu giturage turacana amashanyarazi, amavuriro yakwijwe hose, abana bariga, yewe ni byinshi, nta terambere riruta kuba umwana wese ugejeje igihe cyo kwiga yiga, urwaye akavurwa, kandi byose tubikesha gusenyera umugozi umwe.”

Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc wifatanyije n’aba bakozi b’akarere ka Nyaruguru avuga ko Ndi umunyarwanda ari umuti n’urukingo rw’ejo heza h’igihugu,kuko ngo hakurikijwe amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda, yanagejeje kuri jenoside, ngo iyi gahunda ari urubuga rwo kuyiyibutsa kandi hagafatwa ingamba zituma itazongera.

Ati “Dukurikije amateka twabayemo,amateka y’ivangura n’andi, yanatugejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ndi umunyarwanda itwibutsa ya mateka.Iyo rero wibutse ntushobora gusubira muri ya mateka,ntushobora gusubira mu bibi byabaye.Ndi umunyarwanda rero ikaba ari urukingo rukingira abanyarwanda, urubuga bahuriramo bakaganira, bakavuga ya mateka, ikaba rero ibakingira mu bihe bizaza kutazahura n’ibindi bibi.”

Abari mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni abakozi b’akarere bakorera ku karere, abayobozi b’imirenge, abayobozi b’ibigonderabuzima, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bose bazafasha mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda urasobanutse kuko izahuza abanyarwanda bamaze gusasa inzobe bityo iby’urwicyekwe rukavaho bakamenya bityo bagafatanya baziranye

ryagango yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka