Ndi Umunyarwanda ni igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu - Mme Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo cy’ingenzi Abanyarwanda bagombye gukomeza kugenderaho kuko ari na cyo cyabaye imbarutso yo kubohora u Rwanda.

Yabivuze kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019, ubwo yari yitabiriye ibiganiro ngarukamwaka bihuza abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi mukuru, bikaba bigeze ku munsi wabyo wa kabiri, aho baganira ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko kuganira kuri Ndi Umunyarwanda ari ingenzi kuko ari ishingiro ryo kubaho kw’Abanyarwanda.

Agira ati “Ndi Umunyarwanda yabaye igitekerezo-ngenga cyo kubohora no kubaka igihugu cyacu, imyaka isaga 20 ikaba ishize. Twasanze ari ngombwa kongera gusuzuma niba icyo gitekerezo gikomeje kugenga ukubaho kwacu n’ukubana kwacu nk’Abanyarwanda”.

“Ndifuza ko twongera gutekereza, kubaho kwacu gushingiye ku ki, bivuze iki kuri twe n’abadukomokaho ndetse n’abazadukomokaho? Kubaho kwacu ni ukongera kugaruka ku isoko-muzi y’u Rwanda, ni ukuba uw’u Rwanda kandi ukemera n’abo murusangiye, ukarubamo na rwo rukakubamo”.

Arongera ati “Ukubaho kwacu kandi gushingiye ku nyabutatu no ku mahitamo nyabutatu ari yo ubumwe, kuzuza inshingano no kureba kure”.

Madame Jeannette Kagame yavuze kandi ko ubundi nta byagombye gutandukanya Abanyarwanda kuko kuva kera babanaga, ibibatanya bikaba byaraje bituruka hanze.

Ati “Byatumye umuntu ahora atekereza impamvu ibi bihora bituvuna, byari bikwiye kuba byoroshye kuko n’ubundi nta ‘Tutsiland cyangwa Hutuland’ ibaho. Ubundi ibyo byose twivangamo tubikura ku ki, cyane ko ababizanye b’abakoloni bo bafite uko batandukanye ariko twebwe ntabyo tugira kuko turaturanye”.

“Ndi Umunyarwanda rero ni icyomoro, ni igihango, ni umuti w’ibikomere bikomoka ku mateka, ni isano-muzi yacu kandi ni ingabo idukingira. Ni amasezerano y’ubudahemuka no kubaka u Rwanda. Uyu munsi twongereho ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abo mu nzego z’abikorera, abakuriye amadini n’amatorero, abarinzi b’igihango, urubyiruko n’abandi, bikaba biteganyijwe ko hatangirwa ibiganiro bitandukanye bijyanye no gukunda igihugu.

Insanganyamatsiko y’ibyo biganiro igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-Ngenga cy’ukubaho kwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka