“Ndi Umunyafurika” ni yo ntero abaturage biyemeje kwimakaza
Abaturage batandukanye batangiye kugira imitekerereze ya Kinyafurika, nyuma yo gusobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyafurika yatangijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Panafrican Mouvement.

Iyi mitekerereze ijyanye no gukangurira abaturage kurangwa n’ibikorwa byo kutikubira, kunga ubumwe no gutahiriza umugozi umwe, bagakora ibindi bikorwa byatuma Afurika iba umugabane wubashywe ku isi.
Iyi ni imwe mu ntero za Panafrican Mouvement yahaga abaturage mu bikorwa imazemo iminsi izenguruka mu gihugu iganira n’abaturage.
Gahunda ya Panafricanism cyangwa se “Ndi umunyafurika”, iteganywa n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ifite intego yo kugeza mu 2060. Biteganyijwe ko icyo gihe Afurika yazaba ifite impirimbanyi ziharanira ukwishyirahamwe ku mugabane wose.

Abitabiriye ibyo biganiro bemeza ko bungutse byinshi bagiye gufasha abaturage muri gahunda ya “Ndi Umunyafurika”, nkuko Murebwayire Chantal,umwe mu bahuguwe mu Karere ka Kirehe yabivuze.
Yagze ati “Nkatwe urubyiruko dukunze kwitiranya ibintu,aho bamwe muri twe twumva ko ibihugu bw’i Burayi na Amerika aribyo twaboneramo amaronko. Ngiye kwigisha bagenzi banjye kwiyumvamo igihugu cyacu n’umugabane wacu.”
Hari abandi babona ko iyi gahunda izafashwa n’iya “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo yumvikane neza, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Twahirwa Augustin.

Ati “Twe nk’Abanyarwanda turabyumva cyane, no kubidusobanurira ntibigoranye, ariko hari ibihugu byacu bikiri inyuma cyane mu kwita ku burenganzira bwa muntu, bisaba ko mwafata ab’i Burundi, Afurika y’Epfo n’ahandi twahurizwa hamwe tikaganira uburyo twakorera hamwe.”
Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’uyu muryango mu karere, avuga ko intego z’uyu muryango abaturage bazicengeye bagakunda bizatuma abakiri bato bagaruka ku ndangagaciro nyafurika z’ubupfura.
Ati “Uyu muryango mbona uziye igihe kuko ibihe turimo by’iterambere mu byatekinologi no kuvumbura, usanga abana bacu bibagiraho ingaruka zirimo imico yahandi rimwe na rimwe itari myiza.”
Nyiraneza Speciose visi perezida wa komisiyo ya politike n’imibereho myiza y’abaturage mu muryango wa Panafricanism movement, yavuze ko kumva neza akamaro ko kuba umunyamuryango muri uyu muryango, bizatuma Abanyafurika baba umuntu umwe, bityo ho kugira abandi bantu babacishamo ijisho.
Ati “Impamvu uyu muryango utageze ku ntego zawo, nuko wabaye uwabamwe, ariko murabizi twe mu Rwanda, tumaze gutora umuco w’uko, ibikorwa byose bigomba kubanza kuba iby’abaturage mbere y’abandi bose.
Ubu twahereye mu banyeshuri, none turi mu nzego zibanze, nibamara kubyumva, bizakomeza bizamuka no muzindi nzego.”
Yavuze ko uyu muryango watangiye kubaho mu 1900, utangizwa n’abantu bashakaga guca akarengane n’agasuzuguro byakorerwaga abanyafuririca. Gusa ariko wasangaga ugizwe n’abantu bize basobanukiwe, abaturage basanzwe ntibawugiremo uruhare.
Akavuga ko ariyo mpamvu biyemeje kubanza kuwukundisha abaturage ndetse banawubashishikariza, kugira ngo babanze bawugire uwabo.
Ibi biganiro byabereye mu turere twose kuva tariki17 kugeza tariki 18 Ugushyingo, bikazanakomereza mu mu byiciro byose by’Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|