Ndi mu modoka ntaha, nakiriye ubutumwa butunguranye-Meya Mushya wa Rutsiro

Mulindwa Prosper, wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro mu itangazo ryo ku itariki 28 Kamena 2023 ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rimugira Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro nyuma y’uko Njyanama y’ako karere isheshwe, yavuze ko yatunguwe n’inshingano nshya yahawe.

Uwo muyobozi akimara kumenya ayo makuru, yashimiye Umukuru w’igihugu kubw’icyizere yamugiriye, agira n’ubutumwa agenera Abadahigwa ba Rutsiro agiye kuyobora.

Ati “Badahigwa b’akarere ka Rutsiro, ntewe ishema no gufatanya namwe mu karere keza, gakungahaye kuri byose, abaturage beza, abafatanyabikorwa beza, abakozi beza”.

Arongera ati “Nshimiye HE Paul Kagame ku cyizere n’inshingano zo kubabera umuyobozi. Uruhare rwa buri wese ruzahabwa agaciro. Turi kumwe!”.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, Mulindwa wari Umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yavuze uburyo yamenye ayo makuru mashya amugenewe.

Ati “Natunguwe rwose, kuko nari nsanzwe mu zindi nshingano, ntabwo nigeze ntekereza biriya kandi nabyo byatunguranye ubwabyo, murabizi si kuriya Inama Njyanama zisoza manda, natunguwe”.

Arongera ati “ Ejo yari konge, nari natembereye mu karere ka Rulindo, ndi mu modoka ngaruka i Kigali kugira ngo nitegure gukora akazi ka Minaloc k’uyu munsi, nibwo nakiriye ubutumwa butunguranye”.

Mulindwa Prosper ufite imyaka 44, avuka mu Murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).
Amashuri abanza yayigiye i Burehe, ayisumbuye ayigira muri GS Janja mu ishami ry’ubucuruzi n’ibaruramari.

Mulindwa ufite umugore n’abana batatu (Abakobwa babiri n’umuhungu), avuga ko yakomereje amashuri ya Kaminuza mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu, mu bigendanye n’amafaranga ndetse n’amabanki.

Yakomereje amasomo ye mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu (Masters) mu bijyanye na Finance, akora n’andi mahugurwa atandukanye amufasha gushyira mu nshingano akazi ke.

Ati “Nakoze n’andi mahugurwa atandukanye ajyanye na Leadership, arimo imicungire y’imishinga, gahunda zo kuvana abantu mu bukene, amahugurwa yon i menshi ariko yerekeranye n’ibyo nakoraga.

Zimwe mu nshingano yagiye akora nyuma yo kwiga

Mulindwa Umugabo uzwiho guca bugufi no kumva buri wese, ni ku ncuro ya kabiri agirirwa icyizere na Guverinoma y’u Rwanda, aho Inama y’Abaminisitiri yari yamugize Umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri 2021.

Mu mirimo yakoze, muri 2007 yabaye Umuyobozi w’Umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi, ayobora Koperative yo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo y’abahinzi bagemura umusaruro w’icyayi mu ruganda rwa SORWATHE.

Mulindwa yakomeje kuzamuka mu ntera, ayobora Ishyirahamwe ry’Abahinzi b’icyayi ku rwego rw’Igihugu, aho uwo mwanya atawutinzeho kuko muri 2011 yahise atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Rulindo, muri 2021 agirwa Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri MINALOC.

Ntabwo nje guhimba iterambere muri Rutsiro, nje gufasha abaturage kurigeraho

Meya Mulindwa yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugushyira mu bikorwa gahunda ya Leta, ijyanye no gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Igihugu cyacu cyahisemo gushyira umuturage ku isonga, ibyo dukora byose tubikorera umuturage kuko ni nawe wadushyizeho, ibipimo byose by’iterambere ry’igihugu tubirebera ku muturage, umuhanda wubatswe wubakirwa umuturage, ugiye kumufasha kugeza umusaruro ku isoko, kujyana umurwayi kwa muganga n’ibindi byose”.

Arongera ati “Umuturage niwe nyira byo ariko ni nawe ubikora, kuko ibyo dukora byose tubikora mu izina rye, niyo mpamvu mbere yo gutekereza ibindi umuntu arabanza kuvuga umuturage, ni nazo mbaraga ziruta izindi zose, nta mahirwe igihugu cyacu gifite arenze abaturage beza bagikunda, ibindi byose birashoboka kubera umuturage”.

Avuga ko muri Rutsiro agiye gufatanya n’abaturage, aho yemeza ko aribo bafite iterambere mu biganza byabo.

Ati “Ntabwo ngiye guhimba iterambere kuko nibo barifite mu biganza byabo, ahubwo ngiye kubafasha gushyira ibintu muri gahunda kurushaho, kubashakira abafatanyabikorwa aho ari ngombwa, kubakorera ubuvugizi mubyo batishoboreye, ariko byubakiye kuri ba baturage”.

Yagarutse ku cyizere yagiriwe n’Umukuru w’igihugu, agira icyo amwizeza, ati “Namushimiye ku cyizere yangiriye ansaba kujya gufatanya n’abadahigwa ba Rutsiro, Ndamwizeza ko nzakoresha imbaraga ubushake n’ubunararibonye nashoboye kugira mu zindi nshingano yagiye ampa, ubwo bunararibonye nibwo ngiye kwifashisha mu karere ka Rutsiro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntabwo umuntu apfa kuzamuka gusa akazi kose umuntu ahabwa niko kagaragaza ubushobozi uko akora uko abana nabo bakoranna nuko asohohoza imilimo aba yahawe uko umuntu akora biba bizwi bigaragara uyu numukozi mwiza cyane uzi ko icyasabwa ali ugukorera abaturage mbere yibindi ntakwikakaza ngo yigire ikigirwamana ibikorwa wibwirako batabimenya sibyo barabibona ntibipfa kwizana abibeshya bibwirako inzego zo hejuru zitabikurikirana nakomereze aho nahandi azakenerwa azahamagarwa

lg yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Uyu mugabo yicisha bugufi cyane akarere ka Rutsiro kagize amahirwe ikindi abayobozi bakuru bazi kwitegereza umuntu ushoboye akazi Mulindwa akunda akazi cyane 🙏 Imana izamujye imbere Gewe ndamuzi ariko we ntabwo anzi

Karoli yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Imana imufashe mu mirimo yashinzwe dore ko atari mishyashya kuri we.Turashima Ubuyobozi bukuru bw`igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ,kubera ubushihozi mu gushakashaka icyateza umuturarwanda imbere.

SAMSON NKUNZWENIMANA yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka