Ndego: Umuhanda bubakiwe ngo watangiye kubavana mu bwigunge
Abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza baravuga ko umuhanda bubakiwe watangiye kubavana mu bwigunge.
Mbere y’uko uwo muhanda wubakwa ngo bakoraga ibirometero bisaga 60 kugira ngo bagere ku muhanda munini wa kaburimbo, ariko ubu ibyo birometero ngo byagabanutseho ibisaga 11 ku buryo ingendo zisigaye zaroroshye.

Uwo murenge ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Kayonza yitaruye umuhanda munini wa Kaburimbo. Umuntu uwuvuyemo agera kuri kaburimbo anyuze mu yindi mirenge itatu.
Iki ni ikibazo cyari gikomereye abawutuyemo kuko n’umuhanda bakoreshaga wari warangiritse cyane, bikabangamira ubuhahirane hagati y’abo baturage n’abo mu yindi mirenge nk’uko Murekezi Nicolas abivuga. Bamwe mu bo twaganiriye bemeza ko kugeza ubu ngo bishimira ko izo mbogamizi ziri kuvaho.
Ubusanzwe, kuva i Ndego ugera i Kabarondo na moto ngo byatwaraga amasaha agera kuri abiri kubera umuhanda mubi, ariko ubu bisigaye bitwara iminota itarenga 40 nk’uko abatwara abagenzi kuri moto muri uwo murenga babyemeza. Umwe muri bo ati “Na lisansi twakoreshaga yaraganutse cyane rwose uyu muhanda waje ari igisubizo.”

Nubwo uwo muhanda wavanye abaturage mu bwigunge, hari aho inzira z’amazi zitakozwe neza ndetse n’aho zakozwe ntihashyirwa uturaro abantu bambukiraho bajya mu ngo za bo, ibyo ngo bikaba bishobora gutuma uwo muhanda wongera kwangirika.
Uretse gusaba ko utwo tubazo tukigaragara kuri uwo muhanda twakosoka, abaturage ba Ndego ngo bifuza ko uwo muhanda wazashyirwamo kaburimbo uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri akaba n’Intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Kayonza, Stella Ford Mugabo, avuga ko icyihutirwaga cyane ari uko abaturage babanza kuvanwa mu bwigunge, ariko akanabizeza ko ibyiza biri imbere.
Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Kayonza itamaze igihe kuko wabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igice kinini cya wo cyari muri Parike y’Akagera, ibyo bikaba bituma nta bikorwaremezo byinshi biwugaragaramo kimwe no mu yindi mirenge.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
inyungu zacu
I can see NZABAGAMBA & Franco
Ndashima cyane ,abagize igitekerezo cyo gukora uwo muhanda.
Ariko hari icyo nsaba Akarere ka Kayonza, cyangwa Abandi bafatanya bikorwa bakurikirane neza uwo muhanda, ubu nandika iyi comment nari mvuye Ndego njya Rwinkwavu ariko UMUHANDA WATANGIYE KWANGIRIKA, UMUKUNGUGU MWINSHI, IMIKUKU, AHATARI IMIYOBORO Y’AMAZI. MBESE UMUHANDA BARAWUKOZE ARIKO BAWUKORA NABI , Nyuma y’umwaka hazaba hacamo abanyamaguru gusa.
Muzahagere murebe, Umuhanda Nyankora-Ndego
Murakoze, Ababishinzwe muzabikurikirana kuko bashyizemo ivu gusa.