Ndego: Abandi Banyarwanda basaga 100 batashye nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya
Abanyarwanda basaga 100 bakiriwe mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza tariki 14/08/2013 nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Mu gitondo cy’uwo munsi haje 11, ku mugoroba haza abandi 114.
Abafite imiryango hafi bahita bayishyikirizwa, abatayifite bakarara mu murenge wa Ndego ijoro rimwe bagahita bajyanwa mu murenge wa Rukara, kuko ariho hateguwe hazajya hakirirwa Abanyarwanda bose birukanywe muri Tanzaniya.
Ni kunshuro ya mbere mu murenge wa Ndego hakiriwe Abanyarwanda benshi birukanywe muri Tanzaniya, kuko hari hatarakirwa abarenga 50 kuva batangiye gutaha mu Rwanda.
Bamwe mu bakiriwe mu karere ka Kayonza bagiye basubizwa mu miryango bakomokamo, ariko hari n’abatayifite kuko bari bamaze imyaka myinshi muri Tanzaniya, bo bakaba bacumbikiwe mu murenge wa Rukara.
Abari muri icyo cyiciro bakiriwe i Rukara ngo bagera ku 122, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara Ntirenganya Gervais abivuga. Avuga ko hari amazu arindwi ari mu kagari ka Rukara yari yateguriwe kwakira abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mbere yo gusubizwa mu miryango ya bo.
Aho bakirirwa ngo hashobora kwakira abantu bagera muri 500, ariko ngo hari na gahunda yo kuhagura hakubakwa za shitingi kuko bigaragara ko uko iminsi ihita umubare w’Abanyarawanda bakirwa wiyongera.
Inzu imwe yakirirwamo imiryango irenze umwe, kuko bitashoboka ko umuryango umwe uhabwa inzu ya wo, kandi abataha ari benshi. Cyakora ngo hari n’abataha baburanye n’imiryango ya bo, kuko hari aho bagiye birukanwa bakorewe urugomo bigatuma batatana bamwe bikabaviramo kuburana n’imryango ya bo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara avuga ko biteguye no kwakira abandi bazataha mu gihe kiri imbere. Yongeraho ko abatahuka badafite imiryango bisaba ko inzego z’ubuyobozi zizabiganiraho lzigashaka uburyo bwo kubatuza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|