Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bizahora birinzwe - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abaturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakeneye amahoro n’umutekano, bityo hakenewe ibisubizo bikemura ibibazo by’umutekano muke.

Perezida Kagame ageza ku Banyarwanda ijambo risoza umwaka wa 2024
Perezida Kagame ageza ku Banyarwanda ijambo risoza umwaka wa 2024

Yabigarutseho mu ijambo risoza umwaka wa 2024, ryatambutse kuri Televiziyo Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza, mu gihe habura amasaha make ngo Abanyarwanda binjire mu mwaka wa 2025.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo umwaka wagenze neza, ariko bibabaje kuba hakiri ibibazo by’umutekano muke mu Karere.

Ati “Ku bw’amahirwe make dukomeje kubona umutekano muke mu Karere no ku mipaka yacu. Nshaka kubizeza ko umutekano w’u Rwanda n’ubusugire bizahora birinzwe byuzuye mu buryo bwose bwa ngombwa.”

Perezida Kagame yavuze ko inzira z’ubusamo zidashobora gukemura ibibazo mu buryo burambye.

Ati “Hagomba kubaho ibisubizo byumvikana bikemura ikibazo mu mizi, mu gihe gito n’igihe kirambye, ari na byo byatanga amahoro arambye ku baturage bose bo mu Karere kacu.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni ingirakamaro kuri twese. Ntabwo habaho amahoro kuri bamwe ngo abandi basigare. Twese dukeneye amahoro.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo Akarere ruherereyemo kagire amahoro n’umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko mu 2024, u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30 imyaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, inangana n’ishize Igihugu cyibohoye. Yavuze ko ibyo byombi bigaragaza urugendo Igihugu kimaze gutera.

Ati “Twizihije kandi kwibohora kw’Igihugu cyacu, ibyo byombi bitwibutsa aho twavuye n’aho tugeze biturutse ku ntego duhuriyeho twese yo gutera imbere no kwiyubaka.”

Yagarutse ku bindi byabaye mu 2024 harimo nk’amatora, avuga ko yagenze neza kandi bishimangira icyizere abaturage bafitiye abayobozi babo.

Ati “Amatora aheruka yagenze neza, yongera gushimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye abayobozi babo n’inzego z’igihugu. Nongeye gushimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda inkunga yanyu mu gihe cy’amatora, ndetse no mu bindi bihe igihe iyo nkunga iba ikenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagaragaje mu ijwi riranguruye, ko bashaka kugera no ku bindi byinshi kandi byiza, na serivisi zirushijeho kuba nziza mu myaka iri imbere kandi hagomba ubufatanye kugira ngo bigerweho.”

Kimwe mu bibazo bikomeye Igihugu cyahuye nabyo mu 2024, Perezida Kagame yavuze ko harimo icyorezo cya Marburg cyahitanye ubuzima bw’abaturage 15, biganjemo abakora mu nzego z’ubuzima.

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko u Rwanda rwifatanyije na yo muri ako kababaro.

Yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima ku butwari bagaragaje, hamwe n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda ku musanzu batanze bigatuma mu ntangiro za Ukuboza 2024.

Ku iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ihame ry’iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku kumva ko ari rwo rugomba kwigeza ku byo rushaka.

Ati “Ntushobora gutegereza ko abandi bazaguteza imbere wowe ubwawe udashyize imbaraga muri ibyo bikorwa by’iryo terambere.”

Yavuze ko ruherutse kwakira inama ya FIA yabaye bwa mbere muri Afurika, runatangaza gahunda yarwo yo kwakira Formula One. Yavuze ko ibyo bigamije kwifashisha siporo bityo Igihugu kikazamura ubukungu bikagera buri muturage.

Perezida Kagame yatanze Impanuro ku rubyiruko aho yagaragaje ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu, ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.

Ati “Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n’aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka