Ndabasaba gukurikirana ibibazo by’abaturage mukabimenya – Kagame abwira Abasenateri barahiye
Perezida Paul Kagame yasabye Abasenateri n’abandi bayobozi muri rusange kujya bamenya ibibazo by’abaturage hakiri kare, kuruta uko abaturage babinyuza ku mbuga nkoranyambaga basa n’abatabaza kuko babuze ubakemurira ibibazo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abasenateri bagize manda ya kane ya Sena.
Perezida Kagame yabashimiye imirimo myiza bakoze muri manda irangiye, abasaba gukomereza aho bari bageze kuko bazi ko imirimo ibategereje ari myinshi.
Ati “Nta gushidikanya ko inshingano muzumva ariko icyangombwa ni uko hazabaho ubufatanye n’ubwuzuzanye kuko imirimo dufite imbere yacu ifite uburemere kandi ari myinshi”.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwihariye biva mu mateka, muri Politiki ndetse n’uko u Rwanda rutuwe runateye bigomba gufasha abayobozi gushakisha uburyo bwose bakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda babeho neza batere imbere, bagere kuri byinshi bifuza.
Ati “Ubufatanye bwacu budufasha kubona uko dukemura ibibazo biba ari ingutu ndetse n’ibigaragara ko bidafite igisubizo, abantu iyo dutekereje neza imiterere y’u Rwanda na byo birakemuka”.
Perezida Kagame yabibukije ko gukemura ibibazo by’Igihugu ari inshingano bafite mbere ya byose, no kutagira umunyarwanda usigara inyuma, ahubwo buri munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by’ibyo bibazo Igihugu kiba gifite ndetse bakagira uruhare mu bibakorerwa kugira ngo bakomeze gutera imbere.
Perezida Kagame yabwiye Abasenateri ko yishimiye kubona muri Sena harimo umubare w’abagore munini kandi no mu zindi nzego bakaba barimo, akifuza ko no mu zindi nzego hakwiye kubamo umubare uhagije, ariko ntube umubare gusa, ahubwo bagatanga n’umusaruro baba bategerejweho.
Perezida Kagame yasabye izindi nzego zifatanya na Sena mu kazi kabo kwirinda kunyura inzira y’ubusamo kenshi mu bikorwa bimwe na bimwe no ku bantu bamwe na bamwe, abasaba gukorera mu mucyo kandi byose bikaganisha ku nyungu z’Abanyarwanda benshi.
Ati “Ndabasaba nanone gukurikirana ibibazo by’abaturage. Ibintu byo kujya bamenya ibibazo by’Abanyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ngo bamutabare, ko ibintu bitameze neza, ntabwo bikwiye kugera aho kuko ni cyo Sena ibereyeho, kugera ku baturage aho kugira ngo binyure mu zindi nzira kugira ngo bigere ku bayobozi bakuru ako kanya.
Muri uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kandi hatowe abagize Biro ya Sena, Senateri Kalinda François Xavier yongera gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Senateri Nyirahabimana Solina yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma (asimbura Nyirasafari Espérance wari muri uwo mwanya muri manda icyuye igihe), naho Senateri Mukabaramba Alvera atorerwa kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi, umwanya na we yari asanzwemo.
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, mu ijambo rye, yashimiye Perezida Kagame ndetse n’Abasenateri bongeye kumugirira icyizere, amwizeza ko icyizere yamugiriye atazagitatira.
Yagize ati “Indahiro maze kugirira imbere yanyu ntabwo nzaca ukubiri na yo.”
Senateri Kalinda yijeje kandi Abasenateri ubwubahane mu mirimo no mu nshingano bamaze kurahirira, avuga ko hashingiwe ku bufatanye, bazagera ku cyo Abanyarwanda babategerejeho.
Abasenateri 26 bagize manda ya kane ya Sena (2024-2029):
Inkuru bijyanye:
Menya amwe mu mateka y’Abasenateri bagize manda ya kane ya Sena
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NTACYO PREZIDA KAGAME ADAKORA NGO UMUTURAGE AHABWE AGACIRO KANDI NTA GIHE ATUMVISHA ABAYOBOZI KUMVA ABO BAYOBORA, GUSA NUKO KENSHYI ABABWIRA BATAHA BIGASIGARA KU NTEBE AHO MU NTEKO ISHINGAMATEGEKO, ESE ABAGIZE GOUVERNEMENT CG ABA DEPITE BARAHIRA YABABWIYE BUKE? REKA DUTEGEREZE NA BA SENATERI, NI KANGAHE ABATUJWE MU MUDUGUDU WA MUHIRA RUGERERO-RUBAVU BATAKAMBA KU NKOKO YABAHAYE NGO BAZAZIVANE MO IGISHORO BAKORE BABEHO, NONE ZIBEREYE IZA BA NYAKUBAHWA, NONE N’UBAJIJE BASHIZEHO UMUGABO WO KURARA ABAKUBITA NTATINYA NO GUKUBITA ABAKECURU KANDI BIBABAJE,RCA NA MINALOC BARATABAZWA NTIBAHAGERA, IBINTU BIMAZE HAFI IMYAKA 2 NTA CONTROLE CG NGO HAKORWE ODITE Y’URWEGO RW’IGIHUGU, ABATURAGE BARAMBIWE INKONI Z’UMUGABO USHIGIKIWE N’’AKARERE, N’UMURENGE, GUSA BAFITE ICYIZERE KO BITINDE UMUSAZA AZABIMENYA,