Nciye bugufi kandi nazanywe no kwemera uruhare rwacu - Perezida Macron

Perezida Emmanuel Macron akigera mu Rwanda yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherere ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko urwo rwibutso rutuma amazina y’abaguye muri Jenoside atazibagirana kuko nk’uko yabivuze ‘amazina yabo yanditse ku ibuye rizahoraho’, kandi kuba hari urwibutso rwa Jenoside ngo bituma n’ayo mateka azahora yibukwa.

Mu ijambo yavugiye aho ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, Perezida Macron yavuze ko ngo abanyuze muri Jenoside ari bo bafite impano ikomeye yo kubabarira, bityo ngo nibatange iyo mpano ikomeye, bababarire niba babishoboye.

Ikiremwamuntu muri Jenoside mu 1994 ngo cyagwiriwe n’ubwirakabiri, u Bufaransa nabwo ngo ntibwumvise abatabariza abicwaga mu Rwanda, ahubwo ngo bwatereranye abicwaga ndetse na nyuma u Bufaransa bwakomeje kwirengagiza kandi ngo ni ikintu kibabaje.

Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bufite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ko ibyo byatewe no kwibeshya kuko u Bufaransa ngo bwari mu biganiro by’amahoro i Arusha, ngo bwibeshye ko habayeho kumvikana, ntibwamenya ko habayeho gucengana, bamwe bagiye gukomeza umugambi wo gukora Jenoside.

Yavuze ko Jenoside ko atari impanuka kuko ngo ihera kure, ko itegurwa nyuma ikabona gukorwa kandi ko itasibangana.

Nyuma y’imyaka 27 Jenoside ibaye, ibihugu byombi u Rwanda n’u Bufaransa byagerageje guhura ngo byumvikane ariko ntibigerweho. Perezida Macron yavuze ko yaje kwemera uruhare rw’u Bufaransa.

Yagize ati, “Nciye bugufi, kandi nubashye nazanywe no kwemera uruhare rwacu, kwemera amateka y’igihe cyashize, ni ugukomeza ibikorwa by’ubutabera, kugira ngo abakekwaho uruhare muri jenoside ntibakomeze gucika ubutabera”.

Perezida Macron yavuze ko afite icyizere mu rubyiruko, ko urubyiruko rw’u Rwanda, rufatanyije n’u Bufaransa, rushobora kubaka ejo hazaza heza kandi hafite abantu banezerewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bizagaragara kko abantu bagomba kubabarira nkuko YEZU yabikoraga ariko n ababarirwa bakabiha agaciro banemera ko bakoze nabi birenze ukwemera.
N inyamaswa Hari igihe zidatinyuka ngo zice ngenzi zazo zihuje umuryango.Imyaka mfite ntabwo Ari myinshi gusa ibyabaye muri iki gihugu ntibizongere ukundi.Ntaho njye nahera mvuga ko umuhutu atandukanye n umututsi uretse urwango rwabibwe na ba gashakabuhake ahari rurimo Shitani.Gusa ubuyobozi bw igihugu cyacu cy u Rwanda Hari intambwe bumaze kugeraho butubanisha.N abo baturuka hanze barebe uko ishyano ryagwiriye u Rwanda 1994.
Badufashe gukurikiranwa abarikoze kdi bagikomeje kubibasaba urwango bihishe muri ayo mahanga.

Jackson yanditse ku itariki ya: 27-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka