NCDA yahaswe ibibazo ku mpamvu itagejeje amagi ku bana bugarijwe n’igwingira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), tariki 13 Nzeri 2023 cyitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kugira ngo batange ibisobanuro ku mikorere mibi yagaragaye irimo ibura ry’ifu ya Shishakibondo, amata adahagije muri gahunda y’inkongoro y’umwana, amagi adahagije muri gahunda y’igi ry’umwana, no kudakurikirana neza itangwa ryayo.

Umuyobozi Uukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, muri PAC
Umuyobozi Uukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, muri PAC

Ikibazo cyatinzweho cyane n’uburyo isoko ryo gutanga amagi mu turere dufite abana bagwingiye ritakozwe rigaseswa, ndetse n’ibyakozwe nyuma yaho ntihagaragazwe uko byageze ku bana byari bigenewe.

Mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana, hashyizweho gahunda yo gutoranya abana bagomba kujya bahabwa amagi abiri ku kwezi mu turere 13. Kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, NCDA yasinye amasezerano y’umwaka afite agaciro ka Miliyoni 106Frw n’ikigo Platinum kigemura amagi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo bya Leta yo mu 2022/2023, igaragaza ko mu turere 13, ayo magi yagemuwe inshuro imwe gusa, bityo amasezerano yarangiye muri Kanama 2022, buri mwana mu batoranyijwe yahawe amagi 2, mu gihe cy’umwaka wose ayo masezerano yamaze.

Depite Niyorurema Jean René, yabajije impamvu abo bana bafite ikibazo cy’igwingira batitaweho uko bikwiye ngo bahabwe ayo magi, ndetse n’amasezerano akurikizwe uko yari yasinywe.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert, yasobanuye ko kugenda nabi k’uyu mushinga kwatewe n’ibiciro by’amagi byazamutse.

Munyemana avuga ko NCDA yasinyanye amasezerano na Platinum y’uko izajya itanga amagi ku giciro cy’amafaranga 102, rwiyemezamirimo abamenyesha ko amagi yahenze birangira bibananiye gushyira mu bikorwa ayo masezerano.

Munyemana yasobanuye ko kubera izamuka ry’igiciro cy’amagi ryakomeje kubaho, NCDA yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko (RPPA), uburenganzira bwo guhagarika amasezerano yayo na Platinum, arahagarikwa.

Umuyobozi mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert
Umuyobozi mukuru wungirije wa NCDA, Munyemana Gilbert

Depite Bakundufite Christine yavuze ko bibabaje cyane kuba umwana umwe yarahawe amagi abiri ku mwaka, bityo ko abana bo muri utu turere bagombaga gushakirwa ibindi bahabwa.

Ati “Ntibisobanutse ukuntu hatangwa Miliyoni 106 ngo umwana arye amagi abiri mu minsi 360”.

Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo wa Leta, yagaragarije PAC ko mu bigaragara byari bigoranye ko amasezerano ya NCDA na Platinum ashyirwa mu bikorwa nk’uko yari yarateganyijwe, kuko iki kigo kigemura amagi cyasabwaga kuyageza kuri buri rugo rurimo umwana watoranyijwe.

NCDA yagaragaje ko nubwo aya masezerano yahagaritswe, hashyizweho ubundi buryo kuri utwo turere dufite abana bagwingiye, bwo kujya bahabwa ibikomoka ku matungo. Icyo gihe ababyeyi bafite abo bana bagaragaje ko babona hafi yabo amafi, amata n’amagi.

NCDA yagaragaje ko nyuma y’uko bafashe iyi gahunda, hatanzwe amagi ibihumbi 502,852 bihabwa abana ibihumbi 326,426, mu kiciro cya kabiri bongera gutanga amagi ibihumbi 651,526 ku bana 325,763.

PAC yasabye NCDA raporo yerekana uko ayo magi yageze ku bo yari agenewe, maze NCDA isubiza mu ijambo rimwe iti “Mvuze ko ihari naba mbeshye”.

PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na NCDA, kuko babasabye gusobanura amafaranga angana na Miliyoni 396, zakoreshejwe niba zaraguzwe ayo mata, amafi n’amagi.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC
Abadepite bagize Komisiyo ya PAC

PAC yasabye ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku mafaranga yakoreshejwe, kuko ibyo yakoze bitagaragaza umusaruro ndetse bimwe muri byo raporo zikaba zidasobanutse. Aha ni naho yahereye isaba ko hagaragagazwa raporo y’ibyakozwe, byari bigenewe gukura aba bana mu mirire mibi.

Abayobozi ba NCDA biyemeje gukurikirana neza ishyirwa mubikorwa ry’ibigenerwa umwana ko bimugeraho uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aliko ubundi Leta ubanza iba yabuze aho ishyira amafaranga inzego zibanze zimaze iki !amagi 2 kukwezi ubundi tuvugishije ukuri amaze iki noneho bagashyiraho rwiyemeza milimo niba ali abana bangahe mumuduhudu kuki ayo mafaranga yamagi 2 numubare wabana atajya aho bakayafatira aho amagi 2 mukwezi!!nako ngo babonye 2 mumwaka !!yewe abakene ahubwo bararamba

lg yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka