Navukiye muri Ethiopia, u Rwanda ruba amahitamo yanjye - Prof. Senait Fisseha

Prof. Senait Fisseha, Umunyamahanga wamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, arishimira uburyo atewe ishema n’Igihugu cye cy’u Rwanda, afata nk’igihugu cy’amahitamo ye.

Prof. Senait Fisseha
Prof. Senait Fisseha

Ni mu kiganiro yatanze muri Rwanda Day 2024 imaze iminsi ibiri ibera Washington DC, aho yitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ubwo yahabwaga ijambo mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, Prof. Senait Fisseha wavukiye muri Ethiopia, aba muri America aho akorera imirimo ye ya buri munsi, yagaragaje amarangamutima ye ku Rwanda.

Ati “Ndabizi mufite amatsiko yo kumenya uko nabaye Umunyarwanda, ubundi navukiye muri Ethiopia, ngirira amahirwe muri Amerika, u Rwanda ruba amahitamo yanjye, numva ko ariho ngomba gutura”.

Prof. Fisseha mu kwishimira ubwenegihugu bw’u Rwanda, yavuze ko imirimo ye ayikorera muri Amerika, aho ahagarariye ibikorwa bya Susan T. Buffet Foundation, ariko ngo umutima we ukaba mu Rwanda nk’Igihugu cye.

Yavuze ko ibihugu bitandukanye yabayemo nta cyigeze kimuryohera nk’u Rwanda, aho ngo utasanga ivangura, aho usanga uburinganire ku mugore n’umugabo, ashima cyane Politiki y’u Rwanda yo guteza imbere ubuvuzi.

Uwo Munyarwandakazi, yagarutse ku bwitange bwa Leta y’u Rwanda mu gufasha abaturage kwivuza, agaragaza ko inkunga itangwa n’abaterankunga, asanga ari nto agereranyije n’ayo Igihugu gitanga ku mishanga ijyanye n’ubuzima.

Yavuze ko iyo mitekerereze ari ikintu gikomeye ku buzima bw’abaturage, ariho yahereye asaba ko iyo Politiki yashyigikirwa, ashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kwitanga bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo, aho yabibukije ko kuba Diaspora bitavuze kwibagirwa iwabo, n’ubwo akenshi umuntu aba ahugiye muri byinshi ashakisha ubuzima.

Asaba buri Munyarwanda wese kugira uruhare muri gahunda nziza u Rwanda rushyize imbere, yo guteza imbere ubuvuzi.

Mu bandi bari muri icyo kiganiro, harimo Stella Mucyo wiga muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange ya Butaro, na Dr. Nadège Nziza wize iby’ubuzima muri Kaminuza zitandukanye muri America, na Dr. Paulin Basinga ukorera umuryango Bill & Melinda Gates Foundation.

Ni ikiganiro cyagarutse kenshi kuri Kaminuza z’ubuvuzi zo mu Rwanda by’umwihariko Kaminuza iya Butaro, (University of Global Health Equity/UGHE) iri mu mashuri umunani ku Isi yizewe mu kwigisha ibijyanye n’ubuvuzi.

Stella Mucyo yavuze ko UGHE, ari Kamunuza ifite ubushobozi buhanitse mu kwigisha ibijyanye n’ubuvuzi, hagendewe ku barimu b’abahanga, uburyo ishuri rikorana n’andi mashuri akomeye ku Isi, yemeza ko PolitikI y’Igihugu mu bijyanye n’ubuvuzi iri ku rwego ruhanitse.

Ubwo hatangwaga umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, abenshi bagiye bagaragaza imbogamizi babona mu mahanga aho baba, zijyanye n’indwara zirimo Cancer cyane cyane iy’inkondo y’umura, babaza niba mu Rwanda hari ingamba zafatiwe icyo kibazo cyugarije Isi.

Minisitiri Dr. Yvan Butera, yamaze impungenge abafite icyo kibazo, avuga ko mu ngamba Igihugu cyafashe harimo no kuvura Cancer, ari na yo mpamvu mu bitaro bya Butaro ndetse n’ishuri ry’ubuvuzi rusange rya Butaro hakomeje gushyirwa imbaraga.

Minisitiri Butera, yagarutse no ku bindi bikorwa byakozwe hagamijwe kurwanya Cancer, ahashyizweho ikigo cyita ku kuyivura, hanatangwa n’amahugurwa ku bantu batandukanye mu rwego rwo kuvura iyo ndwara.

Ku kibazo kijyanye na cancer y’inkondo y’umura cyagarutsweho kenshi, Minisitiri Butera yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gutanga inkingo ku bakobwa hagendewe ku myaka isabwa.

Dr. Paulin Basinga washimishije abantu benshi bitabiriye Rwanda Day, ku bw’ibitekerezo yakomeje gutanga, yashishikarije Abanyarwanda baba mu mahanga guharanira kubaka Igihugu cyabo batanga inkunga.

Avuga ko mu gihe mu mwaka ushize, Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) bohereje mu gihugu Amadolari ya Amerika agera kuri Miliyoni 470, ngo uyu mwaka iyo nkunga igomba kwiyongera, bikajyana n’inyungu bakura mu ishoramari bakorera mu Rwanda.

Gahunda ya Rwanda Day yatangiye muri 2010 ibera i Bruxcelles mu Bubiligi, aho iri kuba ku ncuro ya 11, iherutse yabereye i Born mu Budage muri 2019, ikaba yari imaze imyaka ine itaba biturutse ku kibazo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka