Nation Media Group yatangiye guhugura abanyamakuru bo mu Rwanda na Sudani y’Amajyepfo

Nation Media Group (NMG), ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Kenya cyatangaje ko kigiye gutangira guhugura abanyamakuru bo mu Rwanda no muri Sudani y’Amajyepfo, bityo gahunda ikaba igeze mu bihugu 5 byo muri Afurika.

U Rwanda na Sudani y’Amajyepfo bije byiyongera ku bindi bihugu byari bisanzwe biri muri iyo gahunda, ni ukuvuga Kenya, Uganda na Tanzania.

Iyo gahunda y’amezi 9 izwi ku izina ry’icyongereza Media Lab Training igenewe abanyeshuli baba bakimara kurangiza mu mashami atandukanye muri kaminuza bafite impamyabumenyi zitandukanye n’ubushobozi mu bijyanye n’itangazamakuru ryaba iryandika, iry’amajwi n’amashusho ndetse n’iryo kuri internet.

Itsinda ry’abantu 20 ryatangiye amahugurwa kuwa kane tariki 3 Gicurasi 2012. Umuyobozi wa Nation Media Group (NMG) Linus Gitahi yabasabye gukorana ubwitange mu mahugurwa ubwo bazaba barimo kuvoma ubumenyi ku banyamakuru b’abahanga bo muri aka karere.

Gitahi yavuze ko NMG izakomeza gushyira ubushobozi bwayo mu guhugura abantu bafite ubumenyi bunyuranye muri aka karere ari nako bakomeza guhitamo abanyeshuli mu mashami atandukanye; nk’uko byatangajwe na The Citizen.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Ntago duhitamo gusa abanyeshuli bize itangazamakuru. Twaje gusanga dukeneye n’aba injeniyeri (engineers), aba kontabule (accountants) n’abandi bo mu mashami atandukanye kugira ngo baze tubigishe itangazamakuru bajye babasha gukora amakuru ku bintu bitandukanye”.

Marcellin Gasana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka