Nari narabaye nk’impyisi kubera ubusinzi n’ubusambanyi - Uwahohoteraga umugore

Umugabo wo mu Karere ka Kamonyi wari warabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ingeso y’ubusambanyi avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga yari afite imyitwarire nk’iy’impyisi ishaka kurya umwana wayo ikabanza kumubonamo uw’ihene.

Uyu mugabo avuga ko iyo yatahaga yabaga ameze nk'impyisi, ku buryo umuryango we wose wahitaga uhunga urugo
Uyu mugabo avuga ko iyo yatahaga yabaga ameze nk’impyisi, ku buryo umuryango we wose wahitaga uhunga urugo

Uwo mugabo ubu wahindutse nyuma yo guhabwa inyigisho ku mibanire myiza no kuganirizwa ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango, avuga ko zimwe mu ngaruka z’iyo myitwarire zamubayeho ari ubukene bukabije, gutakaza agaciro mu bandi no kuba iciro ry’imigani, ndetse no kubangamira abagize umuryango we barimo abana n’umugore we.

Uwo mugabo twahaye izina rya Narahindutse Aimable kubera umutekano we n’abagize umuryango, avuga ko mbere yo gushaka umugore yari afite imyitwarire myiza, ariko nyuma bamaze kubana yumva akwiye kugendera ku myumvire y’amatwara ya kigabo yo gutanga amabwiriza mu rugo.

Narahindutse avuga ko amaze kwitwara atyo byatumaga asesagura umutungo w’urugo akagurisha ajyana mu kabari, asagutse akayahonga indaya kandi akumva ntacyo bimubwiye kugeza ubwo atari akibasha kwinjiriza urugo cyangwa guhahira abana n’umugore.

Agira ati “Njyewe ibyishimo byanjye byari ukunywa inzoga no gusambana nataha ngasanga umugore yarakaye, nanjye nkagira umujinya nkarwana, byageze aho najya ntaha abana n’umugore bagahunga nari narabaye nk’impyisi, kuko bavaga mu nzira ngo ntabica”.

Narahindutse ahamya ko iyo myitwarire yangije byinshi mu muryango kugeza ubwo abana be bataye amashuri, umuryango urakena ku buryo babura ibyo kurya, kubera ko n’uwo bashakanye yaje kubura ingeso zitari nziza agamije kwihimura ku mugabo.

Kwigishwa byatumye ahinduka, ubu ari mu bikorwa byo kwiteza imbere

Narahindutse avuga ko ku bufatanye bw’Akarere ka Kamonyi n’Umuryango wita ku isanamitima witwa Ubuntu Centre for Peace (UCP), barambagije urugo rwe maze babaha inyigisho z’imibanire myiza, buhoro buhoro agenda ahinduka acika ku businzi n’ubusambanyi.

Ahamya ko kuva ubwo hashize umwaka umwe amaze kugera kuri byinshi kuko ubu yiyubakiye inzu irimo sima n’umuriro ukoresha imirasire y’izuba agura amatungo n’abana basubira ku ishuri, agahamya ko yahombye byinshi kubera kutita ku ndangagaciro yo kubaha, ubupfura no gukunda umurimo.

Agira ati “Nk’ubu naje hano mu biganiro umugore wanjye we yagiye mu nama ya Koperative, ibyo iwacu ntibyahabaga kuko rwari rwarasenyutse, abana bagiye kwiga, ubu ndatashye ngiye kwita ku matungo umugore dusigaye twuzuzanya kuko ibyo yazanye n’ibyo nazanye duhuriza hamwe tukaganira uko tubikoresha”.

Narahindutse asaba abagabo bagifite imyitwarire n’imyumvire mibi guhinduka kuko urugo rudashyize hamwe rudashobora kugera ku iterambere, kandi rubangamira n’izindi zizarukomokaho cyangwa rukazangiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko Akarere kadashobora gutera imbere, mu gihe cyose abagize umuryango badashyize hamwe ngo bafatanye.

Agira ati “Gukunda umurimo bituma abantu bubahana mu muryango kuko baba bakorera hamwe, nta mwiryane amakimbirane akagabanuka, naho iyo umwe ari nyamwigendaho yarabaswe n’ibiyobyabwenge ntacyo urugo rugeraho, ubwo n’Akarere n’Igihugu bikadindira mu iterambere”.

Umuyobozi washinze akaba anayobora umuryango Ubuntu Centre for Peace, Dr. Niyonzima Jean Bosco, avuga ko abantu baheranywe n’amakimbirane yo mu muryango, bahinduka imbata y’akababaro ibikomere n’umujinya bikabatera kubaho nabi birimo no kuba bagira ubumuga bw’umubiri.

Agira ati “Nk’uriya wari warabaswe n’ibiyobyabwenge uvuga ko yari yarabaye impyisi, ariko ubu akaba asigaye agera iwe agasabana n’abagize umuryango, ari impinduka nziza zo kwimenya no kwigira, aho basiga bya bikomere byababase bagatangira kwiteza imbere, bigatuma babashaka kuzamura imibereho myiza y’imiryango n’abaturanyi babo”.

Dr. Niyonzima avuga ko iyo umuntu wabaswe n’agahinda gakabije ataba azi agaciro afite kubera ibikomere afite, ariko iyo bimaze gukira bimuha imbaraga, kuko iyo nibura umuntu asigaye yumva ko ari umuntu aba amaze gusobanukirwa n’uko yatakaje ubumuntu, noneho akagera no ku kuba umuntu nyamuntu w’imfura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe cyanee ubwo buhamya buba bukenewe .

Alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2024  →  Musubize

Imana ishimwe yagukuye muri uko kuzimu ikakugarura ibuntu. Ntuzasubire inyuma, ubwire sekibi shitani ko nta mahuriro mugititanye. Gusenga ushisikaye bikuvuye ku mutima bizagufasha

iganze yanditse ku itariki ya: 13-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka