Nanze ko u Rwanda ruba urwitwazo rw’abayobozi ba Congo - Perezida Kagame

Aya ni amagambo atangira ikiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asobanura iby’umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza biturutse ahanini ku mutwe wa M23.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu avuga ko kubura ubushobozi kwa Leta ya Congo (RDC) mu micungire y’icyo gihugu kinini cyane muri Afurika, gifite imico itandukanye ndetse n’ubukungu kamere bwinshi, bituma u Rwanda ruhora ari urwitwazo mu bayobozi b’icyo Gihugu.

Muri iki kiganiro yagiranye n’umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan ku wa 17 Mutarama 2023 bari muri Village Urugwiro, yagarutse ku zindi ngingo zirebana n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi.

Perezida Kagame aranagaruka ku ruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu mahanga arimo Santrafurika, Mozambique na Benin mu gihe byaba ngombwa, ndetse no ku bijyanye no kongera kwiyamamaza kwe mu mwaka utaha wa 2024.

Umubano w’u Rwanda na Congo, FDLR na M23

Umukuru w’Igihugu yatangiye asubiza ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo urushaho kuba mubi muri iyi minsi, avuga ko gihera ku mipaka yaciwe nabi n’abakoloni igashyira abavuga Ikinyarwanda hanze yarwo.

Ahandi iki kibazo gishingiye ngo ni ku mitwe yitwaje intwaro irenga 100 irimo uwa FDLR ’ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, ubu ngo wamaze kuvangwa n’Ingabo za Congo (FARDC).

Perezida Kagame avuga ko FDLR iteye impungenge u Rwanda bitewe n’uko iri hafi y’umupaka warwo, ndetse ngo ikaba ikomeje kurugabaho ibitero birimo icyabereye mu Kinigi muri 2019.

Perezida Kagame anenga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) ndetse n’imiryango mpuzamahanga kuba nta cyo bakora kuri uwo mutwe wa FDLR.

M23 ni Abanyekongo, Perezida Tshisekedi arabyemera

Perezida Kagame avuga ko mu mwaka ushize wa 2022 yahuye na mugenzi we wa Congo hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu, akabaza Tshisekedi niba afata M23, imiryango yabo n’ibihumbi by’impunzi ziri mu Rwanda nk’abaturage ba Congo cyangwa nk’Abanyarwanda.

Perezida Tshisekedi ngo yaramusubije ati "Abo ni Abanyekongo, ni bo n’ubwo bafite inkomoko n’imico by’u Rwanda, nk’uko muri Uganda bahari."

Perezida Kagame avuga ko Leta ya Joseph Kabila n’iya Tshisekedi zombi zamusezeranyije gukemura ikibazo cy’izo mpunzi, ariko biba amasigaracyicaro.

Avuga ko bamwe mu bayobozi ba M23 bagiye i Kinshasa kubonana n’Ubuyobozi bwa Congo, bamara amezi ane bacumbitse muri hoteli ariko nta muyobozi n’umwe muri icyo gihugu wigeze abakira ngo abatege amatwi.

Aba Banyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi ngo bakomeje gukorerwa ivangura no kwicwa na Leta y’igihugu cyabo, yirengagije ko aho barimo kurwanira ari ubutaka bwa ba se na ba sekuru kuva na mbere y’ubukoroni.

Perezida Kagame avuga ko yasabye Umutwe wa M23 guhagarika intambara no kuva mu duce yafashe nk’uko amasezerano ya Luanda na Nairobi abiteganya, ndetse na Leta ya Congo ikaba yaragombaga guhita iganira na bo, ariko ngo yahise itangira kubagabaho ibitero.

Igisubizo cy’umubano mwiza w’u Rwanda na Congo cyava he?

Perezida Kagame avuga ko bitamubuza kugira inama Umutwe wa M23 ku bijyanye no kubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ndetse no kubijyanye n’umutekano w’u Rwanda, kuko bari ku mipaka ruhana na Congo.

Icyakora ngo ntabwo ikibazo Congo yonyine yagikemura idafatanyije n’u Rwanda ku birebana na FDLR.

Perezida Kagame ati "Ibyo ntibitubuza guharanira uburenganzira bwacu kugeza no ku rwego rwo kujya kuzimiriza umuriro aho wakiye, tutitaye ku hantu aho ari ho hose byaba bibera cyangwa ku bushake bw’uwo ari we wese."

Umubano wa Uganda n’u Burundi

Perezida Kagame avuga ko umubano na Uganda wifashe neza n’ubwo ngo hakiri utubazo two gukemurira hamwe.

Ku bijyanye n’u Burundi na ho icyizere ngo cyatangiye kuboneka, cyane ko abayobozi b’icyo gihugu barimo kugaraza ubushake bwo gucyura impunzi ziri mu Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique na Santrafurika hamwe no kujya muri Bénin

Umukuru w’Igihugu arashima uruhare rwazo mu kugarukana amahoro muri ibyo bihugu (n’ubwo ngo nta byera ngo ’de’), ariko akavuga ko ’umusaruro umaze kurenga impuzandengo (moyenne).

Perezida Kagame ashima ko nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigiye muri ibyo bihugu, habayeho kugaruka k’umutekano no gucika intege kw’imitwe y’iterabwoba, ku buryo itakomeje kwagukira mu zindi ntara z’ibyo bihugu.

Perezida Kagame yanabajijwe niba u Rwanda ruteganya kohereza ingabo gufasha igihugu cya Bénin kurwanya aba ’Jihadistes’, asubiza ko bishoboka.

Umukuru w’Igihugu avuga ko u Rwanda rwagiranye amasezerano na Benin akora ku bintu bitandukanye birimo umutekano no kurwanyiriza umwanzi hamwe, ariko ko byose bigomba kiganirwaho n’impande zombi zicaranye.

Ku kibazo cy’abimukira bava mu Bwongereza, Danemark na Isirayeli, Perezida Kagame avuga ko abanenze u Rwanda gushaka kwakira abo bantu ari ibintu bitumvikana, kuko ngo rushaka gutanga igisubizo.

Perezida Kagame ku bijyanye n’uko u Bufaransa busaba u Rwanda kureka gufasha M23, asubiza ko yumviye Perezida Emmanuel Macron akamuhuza na Tshisekedi, kandi ko u Bufaransa buzagera aho bukumva neza imiterere y’ikibazo bukakigenza mu buryo bukwiye.

Perezida Kagame ku kibazo cyo kurekura Paul Rusesabagina, avuga ko ntacyo byari bitwaye ariko ikibazo ngo ni ibyaha ashinjwa bikomeye byo kwica no kugirira nabi abaturage b’i Nyaruguru na Nyamagabe, akoresheje umutwe wa FLN ufitanye isano na FDLR.

Abajijwe ikibazo cy’iterambere ryagezweho ariko ngo ritajyanye no kwishyira ukizana(liberté), Perezida Kagame yasabye Umunyamakuru wa Jeune Afrique kujya kubaza ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda niba batabyishimira byombi ku rugero rwagera kuri 90%.

Ku bijyanye no kongera kwiyamamaza mu matora yo muri 2024, Perezida Kagame avuga ko ntabyo aramenya, akaba ngo agomba kuzifatira icyemezo wenyine mu bwisanzure.

Perezida Kagame ku bijyanye no kuba aharanira gukundwa cyangwa gutinywa, asubiza ko ibyo byombi bidakenewe kuri we, ahubwo icyo akeneye ari ukubahwa kuko na we ngo yubaha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo wumvise ibivugwa n,abanyarwandae ubayeho o u Rwanbikomeza hamwe nawe.

MUNYABUGINGO Jérôme de La Paix yanditse ku itariki ya: 30-01-2023  →  Musubize

Iyo wumvise ibivugwa n,abanyarwanda benshi(+ 90%) twifuza
kuzongera kubona H.E Paul Kagame,Umukuru w,Igihugu 🇷🇼, kandidatire ye @2024 mu icyerekezo @2050 ibyiza afitiye@Abanyarwanda no Gukunda Igihugu cyane bigakomeza,Kugira Umuturage ubayeho neza,Wubakitse kdi Utekanye bikagerwaho neza.Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza bikomeza hamwe nawe.

MUNYABUGINGO Jérôme de La Paix yanditse ku itariki ya: 30-01-2023  →  Musubize

Iyo wumvise ibivugwa n,abanyarwanda benshi(+ 90%) twifuza
kuzongera kubona H.E Paul Kagame,Umukuru w,Igihugu 🇷🇼, kandidatire ye @2024 mu icyerekezo @2050 ibyiza afitiye@Abanyarwanda no Gukunda Igihugu cyane bigakomeza,Kugira Umuturage ubayeho neza,Wubakitse kdi Utekanye bikagerwaho neza.Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza bikomeza hamwe nawe.

MUNYABUGINGO Jérôme de La Paix yanditse ku itariki ya: 30-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka