Namweretse ko nshoboye arangarukira turafatanya dutera imbere - Ubuhamya bwa Olive Namahoro

Olive Namahoro ni umugore wo mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, ufite umugabo wakoraga akazi k’ubufundi katinjirizaga ikintu kigaragara uyu muryango bigatuma uhora mu bukene, ariko amahugurwa yahawe mu buhinzi yaje kumuhindurira ubuzima bituma n’umugabo we amugarukira, kuko mbere yabonaga ntacyo amariye urugo

Dusengimana, umugabo wa Namahoro yageze aho yemera ko umugore we ashoboye yiyemeza gufatanya na we
Dusengimana, umugabo wa Namahoro yageze aho yemera ko umugore we ashoboye yiyemeza gufatanya na we

Namahoro avuga ko mbere nta burenganzira yabaga afite bwo gufata ku butaka bwabo ngo ahingeho icyo ashaka, ariko nyuma yo guhugurwa ku buhinzi abifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO), umugabo yamwemereye gufata agace gato k’ubutaka ahingamo imboga, aho yahereye ku nyanya na ‘concombre’, akoresheje igishoro cy’ibihumbi 150Frw, yagurijwe n’ikimina yabagamo, aho hari mu 2014.

Izo mboga ngo zaramukundiye zirera akajya azijyana ku isoko, amafanga akuyemo akagira ayo yizigamira yagoboka urugo, ariko ngo umugabo we yabonaga ibyo akora nta mumaro, gusa ngo yaje gusanga yaribeshye nk’uko Namahoro abivuga.

Ati “Umugabo wanjye yaje kuva ku izima ubwo umwana wacu wigaga mu mashuri yisumbuye bari bagiye kumwirukana kuko tutari twaramwishyuriye amafaranga y’ishuri. Icyo gihe yahamagaye se abimubwira amusubiza ko nta mafaranga afite, abimbwiye ngenda bucece mfata ku yo nizigamiye yavuye kuri za mboga, nishyurira umwana ntiyirukanwa. Natanze ibihumbi 98Frw, umugabo mbimubwiye arumirwa kuko atumvaga ko byashoboka”.

Namahoro ngo yaje guhabwa n’amahugurwa yo gukora ifumbire y’imborera ndetse akora n’ingendoshuri, ayasoje abishyira mu bikorwa, akajya akusanya ibyatsi, amaganga n’amase y’inka, ivu n’ibindi akabishyira mu cyobo nk’uko yabyigishijwe, bimuha ifumbire nziza ndetse ihita ibona isoko.

Ati “Umugabo wanjye yabonaga nirirwa nikorera ibyatsi ati ariko ubanza wasaze! Jye ahubwo namubwiraga ngo amfashe akanga, akigira mu gifundi cye. Narabikomeje sinacika intege, nkora ifumbire ingana na Toni 20, imaze gutungana nabonye umushinga uyingurira yose kuko yari nziza, bampa ibihumbi 800Frw”.

Namahoro avuga ko imboga ahinga zahinduriye ubuzima umuryango we
Namahoro avuga ko imboga ahinga zahinduriye ubuzima umuryango we

Yungamo ati “Ayo mafaranga yose narayazanye nyashyira ku meza mu rugo ntegereza ko umugabo ataha. Ahageze, yabonye ya mafaranga arikanga, ambaza aho nayakuye. Nti ni muri bya byatsi n’amase nirirwaga nikoreye. Byaramutunguye cyane kubera ko we atari yarigeze agira n’ibihumbi 200Frw mu mufuka we, arangije ati mugore mwiza, reka rero twicare turebe icyo twakoresha aya mafaranga. Ni uko yatangiye kunyumva”.

Kuva icyo gihe ngo bakomeje gufatanya, bakora ifumbire nyinshi igera muri Toni 300 ari ko amafaranga yiyongera, ndetse batekereza no gukora indi mishinga, nk’uko Namahoro abyivugira.

Ati “Nakomeje kubona amahugurwa ndetse arimo n’ayo guhinga muri ‘Green house’, nza kubona n’umushinga utanga inkunga kuri ubwo buhinzi ariko umuntu akagira uruhare rwe. Nabibwiye umugabo, musaba ko yazana icyangombwa cy’ubutaka ngo tugitange muri Banki bampe inguzanyo ahita anyemerera atazuyaje, mfata inguzanyo ya Miliyoni ebyiri. Twahise tugura Green House ebyiri, nkomeza guhinga imboga, umugabo wanjye akamfasha ndetse bituma areka igifundi”.

Namahoro avuga ko iyo abaze amafaranga yinjiza buri gihembwe, asanga ari hagati ya Miliyoni 1.5 n’ebyiri, yamaze guhemba abakozi, yanakuyemo amafaranga yo gutunga urugo kandi na Banki akaba ayishyura neza.

Kuri ubu uyu muryango w’abantu batandatu wavuye mu kazu k’icyumba kimwe na salo wabagamo, ukaba uri mu nzu ngari y’amabati 65. Biyubakiye kandi inzu y’ubucuruzi y’imiryango itatu, ifite agaciro kari hagati ya Miyoni 10 na 12Frw, ndetse banaguze ubutaka bwa Miliyoni ebyiri bateganya kwaguriraho umushinga wabo, aho bifuza kugura indi Green House bitewe n’inyungu bakuramo.

Basanga umugore yagombye guhabwa uburenganzira busesuye ku mutungo w'urugo
Basanga umugore yagombye guhabwa uburenganzira busesuye ku mutungo w’urugo

Uyu mugore ashimira cyane FAO yamufashije kubona amahugurwa atandukanye, akanashimira n’umugabo we wabashije kumwumva akamugarukira bagafatanya bakaba abageze ku iterambere rishimishije, bitandukanye na mbere aho atamuhaga agaciro.

Umugabo wa Namaho, Alphonse Dusengimana, na we avuga ko yaje gusanga abagore na bo bashoboye ari yo mpamvu yiyemeje ko bafatanya.

Ati “Mbere sinabonaga ko ibyo uyu mugore akora hari icyo byatugezaho, bigatuma nigira gushaka amafaranga nubwo yabaga ari make. Ubu rero nabonye ko abagore bashoboye, abagabo si twe kamara, ni yo mpamvu twagombye kubaha uburenganzira busesuye ku mutungo w’urugo, kuko ubu tubona ibitunga umuryango tukanasagurira amasoko biturutse ku gitekerezo cye”.

Namahoro warangije amashuri 6 abanza, ubu afite abakozi batandatu yahaye akazi, bamufasha mu mirimo itandukanye ijyanye n’umushinga we, cyane ko uretse izo mboga ahinga n’indi myaka isanzwe ikenerwa mu gutunga umuryango.

Namahoro agira inama abagore bagenzi be bacyumva ko bagomba gutungwa n’abo bashakanye, ko ibyo babyikuramo bakigirira icyizere, bagatinyuka, bagatekereza byagutse, bagashaka icyo ari cyo cyose bakora bakagikorana umurava bityo kikabateza imbere, kuko ari byo bizabahesha agaciro.

Ubu buhamya babutanze ku wa Kabiri tariki 31 Nyakanga 2024, mu biganiro byahuje abayobozi mu nzego z’Igihugu zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) no mu miryango mpuzamahanga irimo UN Women yanateguye iki gikorwa, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore w’Umunyafurika, ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire mu kugira ubutaka buhingwa mu Rwanda”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi w'Umugore w'Umunyafurika
Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi w’Umugore w’Umunyafurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka