Nahunze urugo gatatu kubera amakimbirane - Ubuhamya bwa Rutihimbuguza

Rutihimbuguza Daniel w’imyaka 75 y’amavuko utuye mu Kagari ka Nyarurema Umurenge wa Gatunda, avuga ko yahunze urugo rwe gatatu kubera amakimbirane, inshuro ya nyuma agarurwa n’abana yiyemeza gusezerana n’umugore byemewe n’amategeko, nk’ikimenyetso cy’uko atazongera gukimbirana na we.

Rutihimbuguza yahunze urugo gatatu nyuma agarutse asezerana mu mategeko
Rutihimbuguza yahunze urugo gatatu nyuma agarutse asezerana mu mategeko

Rutihimbuguza Daniel na Mukamusoni Alphonsine bamaranye imyaka 42 babana nk’umugore n’umugabo, babyarana abana batandatu ndetse bamwe barashatse ingo zabo.

Ku wa Kane tariki ya 07 Nzeli 2023, nibwo imiryango 11 yabanaga mu makimbirane ndetse bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yiyemeje kugirana isezerano ryemewe nk’ikimenyetso cy’uko ivuye mu makimbirane.

Rutihumbuguza avuga ko mu myaka yabanye n’umugore we bakunze kugira amakimbirane ndetse bakarwana.

Avuga ko amaze gukubita umugore we inshuro eshatu ndetse izi nshuro zose agahunga urugo atinya ko amurega agafungwa, ku nshuro ya nyuma bwo akaba yarahungiye mu Gihugu cya Uganda amarayo amezi abiri agarurwa n’abana be.

Ati “Uyu mugore muhunze gatatu, ngaruka mpunga ashaka kumfungisha bampiga. Twari twarwanye namukubise, nabanje gutorokera i Rukomo umuntu aza kuntelefona ambwira ko bazahamfatira, ndakomeza manuka epfo hafi na Kagitumba ubwo nza kwambuka njya mu Bugande, namazeyo amezi abiri.”

Akomeza agira ati “Umukobwa wanjye yajyaga aganira na nyina arampamagara ngo Mama umujinya wararangiye garuka, nti oya bazamfunga. Ampamagara ubwa kabiri ndanga, ubwa gatatu mu kwezi kwa cumi na kumwe, umwana anyingize ngo byararangiye, ndemera ndagaruka.”

Bahawe inyigisho ari imiryango 49 ariko 11 ni yo yahamije ko yavuye mu makimbirane isezerana byemewe n'amategeko
Bahawe inyigisho ari imiryango 49 ariko 11 ni yo yahamije ko yavuye mu makimbirane isezerana byemewe n’amategeko

Avuga ko akimara kugaruka mu rugo rwe ngo yasanze hari ingo zabanaga mu makimbirane nk’urwe, zigiye gutangira gahunda yo kwigishwa kuyavamo.

Uyu ngo yabanje kwanga kwitabira izo nyigisho kuko bwa mbere zatangiwe ku Murenge kandi atinya kuhagera ngo adafungwa, icyakora nyuma yo kwizezwa n’umugore we ko nta kibazo kigihari aremera arazitabira.

Mu byatumaga bahora barwana harimo kuba umugore ataramworoheraga na we, akamuheza ku mutungo mucye bafite.

Agira ati “Icyo gihe uyu mugore yari ibamba nanjye kubera akayoga nasomaga nkaba intare, amakimbirane akaza gutyo, tukarwana, tugakimbirana. Nafashe icyemezo cyo gusezerana kubera inyigisho baduhaye. Ubundi yaravugaga ngo umutungo wacu nkamubwira nti reka, umutungo ko wawunsanganye hari uwo wakuye iwanyu, ariko ubu twarabyize ndabimenya ni uwacu twese.”

Umugore we avuga ko ahanini icyabateraga amakimbirane ari ubukene, guhezwa ku mutungo n’ubusinzi.

Akanyamuneza kari kose ku miryango yashyingiwe
Akanyamuneza kari kose ku miryango yashyingiwe

Agira inama abashakanye kwirinda amakimbirane kuko ari inkomoko y’ubukene ndetse akaba yihaye intego yo kwigisha abakiyarimo.

Yagize ati “Amakimbirane asenya ingo mukajya mu bukene kuko n’utwaka mwejeje, umugore akoraho nawe ugakoraho ugasanga harimo kunyereza wa mutungo mugasigarira aho, abana bakabura icyo barya, amakimbirane ni mabi cyane.”

Umukozi w’Umuryango Food for the Hungry, ishami rya Gatunda, ari na wo wigishije iyi miryango kuva mu makimbirane, Nduwayezu J. Baptiste, avuga ko bigishije imiryango 49 mu gihe cy’amezi atandatu bagaragarizwa ko amakimbirane ntacyo azabagezaho, uretse kwikururira ubukene ndetse bose biyemeza kuyavamo uretse umuryango umwe wimukiye ahandi.

Ikindi ni uko iyi miryango yashyizwe mu itsinda aho bazajya bahura bakibukiranya ibiganiro bahawe, kugira ngo hatagira abongera guteshuka bagasubira mu makimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Bandora Emmanuel, avuga ko amakimbirane akunze kurangwa muri uyu Murenge ahanini ashingiye ku gushakana bakiri bato, gushakana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ubuharike ndetse n’ubusinzi.

Avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batangiye kwegera abaturage, cyane bahereye ku miryango ifitanye amakimbirane kugira ngo aranduke hubakwe imiryango myiza.

Ati “Umuryango ni wo musingi w’imibereho y’Igihugu, umuryango mwiza wubaka Igihugu kandi ukagiteza imbere. Umuryango mwiza utanga umunezero kandi ugakemura ibibazo byinshi. Umuryango mwiza utuma habaho abantu beza, bagakora neza, bakabaho neza bagatera imbere.”

Uretse aba basoje inyigisho zibakura mu makimbirane, umuryango FH ngo ubutaha ugiye gufasha indi miryango 140, 20 muri buri Kagari na yo ihabwe inyigisho z’amezi atandatu hagamijwe kuyikura mu makimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka