Nagize ngo ndarota uko amasaha yigira imbere nsanga atari inzozi-Umushumba mushya wa Kabgayi

Nyuma y’uko amakuru aturutse i Vaticani y’itorwa rya Pariri Bartazar Ntivuguruzwa, ahabwa inshingano zo kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, yavuze uko yakiriye ubwo butumwa bwa Papa Francis.

Mu kiganiro yagiranye na Pacis TV ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, yavuze ko yakiranye igishyika iyo nkuru, ndetse akeka ko yaba ari mu nzozi.

Yagize ati “Inkuru yansanze i Kabgayi, inkuru nk’iyo igera ku muntu akagira igishyika ku mutima, akagira ikintu kivanze n’ubwoba, ikintu kivanze n’ibibazo byinshi, uti kuki ari njye, uti ese Nyirubutungane Papa Francisco yahereye kuki kugira ngo ampe ubu butumwa”.

Arongera ati “Mbese nibajije byinshi, numva ahari ndasa nkaho ndi kurota, ariko uko ibintu bigenda bihinduka, ibintu bigenda biba ukuri, mbese sinabasha kubisobanura, uko amasaha yigiraga imbere nagendaga mbona ko atari inzozi, abantu bagushimira, bagukomeza, baguha felisitasiyo, bakubwira bati turagusabira mu butumwa utorewe, ibyo bituma wumva mbese inzozi zigenda zishira, ariko magingo aya izo nzozi ntizirahinduka zose”.

Uwo mushumba yabajijwe ku butumwa bunyuranye yagiye ashingwa burimo kuba umunyamabanga wa Diyosezi, uburezi muri seminali ntoya, no muri seminali nkuru ya Nyakibanda, niba atarigeze atekereza ko azagera ku rwego rw’Ubwepisikopi.

Asubiza agira ati “Ubutumwa nagiye mpabwa na Kiliziya, ntabwo rwose nagiye mbufata nko kuzamuka mu ntera, numvaga ari ubutumwa busanzwe umwepisikopi yaguhamagarira, Kiliziya yaguhamagarira njyewe rwose mu gitekerezo Imana yanshyizeho cyo kuba Umusaseridoti nihaye intego y’uko aho Kiliziya izanyohereza hose nzajyayo, ko nzavuga ngo yego”.

Arongera ati “Ni iyo yego yamperekeje, kandi ni nayo izakomeza kumperekeza mu butumwa bwose Kiliziya yanjyenera, mu butumwa bwa Nyagasani bwo kwamamaza inkuru nziza y’umukiro”.

Uwo mushumba avuga ko uretse guhabwa ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi, ari nayo yavukiyemo, iramwonsa, iramurera arakura, aho yemeza ko iyo Diyosezi ayifata nk’umubyeyi we.

Ati “Navukiye ahubwo no muri Paruwasi ya Kabgayi ndanahiga, ntabwo umuntu yavuga ngo kuvukira muri Diyosezi ko nta kintu atayiziho, ariko navuga ko ari umubyeyi wambyaye, wanyonkeje, wankujije, ni umubyeyi nanjye ngomba kugira icyo ntura, n’ubwo hari icyo naturaga mu butumwa nakoraga, ariko ni undi mwanya mbonye wo gukomeza kwitangira Kiliziya ya Yezu Kirisitu”.

Yashimiye Musenyeri Smalagde Mbonyintege asimbuye, avuga ko agiye gukomereza ku kivi yari yushije agatangira n’ikindi, mu bufatanye bwe n’Abapadiri ndetse n’Abihayimana, bakenura ubushyo baragijwe n’Imana.

Musenyeri Ntivuguruzwa inkunga ikomeye yasabye, ni isengesho, ati “Ikintu nasaba mbere na mbere, ni isengesho, Umwepisikopi akenera isengesho nk’impano y’Imana, nkunda rwose Papa Francisco ukuntu iyo arangije ubutumwa ageza ku bakirisitu, abasaba isengensho, ati Munsabire, munsabire”.

Arongera ati “Ndumva ari cyo kintu cya mbere nasaba abakirisitu, nasaba Abasaseridoti, ni cyo kintu nasaba n’abakunzi ba Pacis TV, rwose munsabire”.
Musenyeri Ntivuguruzwa ahawe ubutumwa bwo kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, mu giye yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), aho yari amaze imyaka itandatu.

Mu Ijambo rya Musenyeri Smalagde Mbonyintege ku itorwa rya Misenyeri Ntivuguruzwa yagize ati Itorwa rye naryakiriye neza kuko nari narabisabye, ubundi iyo tugejeje ku myaka 75 y’amavuko biba ngombwa ko umwepisikopi asaba gusimburwa ku bushake narabikoze rero, ubu ni byo bashyize mu bikorwa kandi nabashimiye.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Musenyeri Mushya amuzi neza cyane kuko babanye barakorana na n’ubu bakaba bari bakibana, avuga ko yishimiye cyane kuba asimbuwe n’umupadiri we, aho yasabye abakirisitu kumwakira neza bamufasha kunoza inshingano yatorewe, anamushimira ko yaharaniye kurangwa n’imyitwarire myiza mu buzima bwe bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka