Nagiye mu bwiherero, ngarutse nsanga abanjye bahitanywe n’inkangu - Ubuhamya

Mukandekezi Marie Goreth, wo mu kagari ka Kabaya umurenge wa Kagogo, ni umwe mu baburiye abagize umuryango we mu biza biherutse kwibasira igihugu bitwara ubuzima bw’abantu 131.

Hari saa kumi z’urukerera rwo kuwa gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, ubwo inkangu yagwiraga inzu ya Mukandekezi, ikica abana be bane n’umugabo we Sembagare Faustin bari kumwe muri iyo nzu.t

Uwo mubyeyi wabyaye abana 11 barimo n’umwuzukuru yafataga nk’umwana we, yemeza ko abana be ari 12. Muri abo bana be ngo bane bitabye Imana maze abanda barashaka, mu rugo akaba yabanaga n’abandi 4 basigaye ari nabo bahitanywe n’inkangu hamwe n’umugabo we.

Mukandekezi yemeza ko iryo joro arifata nk’inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo. Kuko baryamye ari bazima bugacya asigaye wenyine. Ati: ku wakabiri nimugoroba mu ma saa kumi n’imwe imvura yaguye ari nke ndetse iranahita”.

Ngo mu ma saa tatu ku mugoroba, ni bwo imvura yongeye kugwa ari nyinshi ariko ikanyuzamo ikagabanuka ikongera ikagwa ari nyinshi, kubera ko baturiye umugezi bita uwa Kabaya, ngo watangiye guhorera ari nako humvikana urusaku ruteye ubwoba rw’amabuye amazi yatwaraga.

Ati “Kubera ko twegereye umugezi utugabanya na Uganda, wagendaga wesura amabuye agaturika nk’imbunda, nibwo nikanze numvise uburyo ayo mazi ahorera n’amabuye aturika ngo pi pi nk’imbunda, nuko ndabyuka njya hanze.

Nkigera haze n’umvise hakurya y’iwacu ku mugabo witwa Karori abana batabaza ngo umusozi uraridutse, mbwira ab’iwanjye nti, yemwe nyamara byakomeye ndumva kwa Karori batabaza”.

Mukandekezi ngo yahise ajya mu bwiherero, umugabo we nawe arasohoza aza kumva iby’urwo rusaku. Nuko ngo yumvise uko amazi ahurura n’indurun hakurya y’iwabo asubira mu nzu ari nako abwiravugugore we ati: “ariko wagarutse mu nzu wa mugore we, ubwo hagize ikigukubitira aho hanze”.

Aho ab'umuryango we baburiye ubuzima
Aho ab’umuryango we baburiye ubuzima

Ngo umugabo ubwo yari amaze gusubira mu nzu, Mukandekezi avuga ko akiva mu musarani ageze hafi y’umuryango, yahise akubitwa n’inkangu inagwira inzu.

Ati “Nakase ku ibaraza nshaka kujya mu nzu, ubwo nari mvuye muri WC, ibitaka bintanga imbere biranterura binkubita mu ngarani yari munsi y’urugo, ngize ngo ndareba aho inzu yari iri mbona yamaze kuridukira abari mu nzu. Ubwo kandi nanjye icyondo cyantabye mu ngarani simbasha kunyeganyega.

Ndi muri iyo ngarani nabonaga umuriro waka nyuma y’uko ibiti byo ku mukingo bikubise ibiti by’amashanyarazi bikagwa mu mivu yatembaga. Ntacyo nari mfite cyo gukora uretse gutabaza no gusenga”.

Avuga ko yarokowe n’isengesho yavugiye muri icyo cyondo

Yunzemo ati nshobewe narateruye nti: “Nyagasani Mana wandemye mu ishusho yawe, sinigeze ninubira ingabire wampaye, ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe, hakorwe icyo ushaka he gukorwa icyo nshaka”.

Iryo niryo sengesho Mukandekezi avuga ko ryamutabaye ubwo inkangu yari yamaze kumujugunya mu ngarani ibitaka n’ibyondo byamwuzuye umubiri wose nta cyizere cyo kuhikura, aho avuga ko yabonaga ko byose byarangiye adashobora kurokoka.

Avuga ko akimara gusenga yabonye impinduka. Ati “Nkimara kuvuga iryo sengesho, nagiye kumva numva nyomotse muri bya byondo byari byandengeye, ntabwo namenye uburyo mvuye muri ibyo byondo, ni Imana yabinkuyemo ntabwo ari imbaraga zanjye”.

Avuga ko ako kanya ubuyobozi n’abaturage bahise batabara basanga aho yari ari; atitira, yuzuye ibyondo ari nabwo bamwogeje baranamwambika, batangira gushakisha n’abagwiriwe n’inzu ngo barebe ko batabara abagihumeka, kubw’ibyago basanga babana bane bamaze gupfa, umugabo we akomeza kubura.

Mukandekezi utaragize icyo arokora mu nzu ye, avuga ko acumbikiwe n’umuryango w’inshuti ze kugira ngo abanze yitabweho mu buryo bwihariye, kugira ngo asange abandi bagizweho ingaruka n’ibiza bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri mu gihe bagitegereje ubundi bufasha.

Nyuma y’uko uwo mugabo wagwiriwe n’ibiza aburiwe irengero, umurambo we wamaze kuboneka kuri iki cyumweru tariki 07 Gicurasi 2023, aho yamaze no gushyingurwa, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabitangarije Kigali Today.

Umurambo w'umugabo we wabonetse kuri iki cyumweru
Umurambo w’umugabo we wabonetse kuri iki cyumweru

Avuga ko bakomeje kwita kuri uwo mubyeyi usigaye. Ati: “Turi gushaka uburyo yubakirwa ariko no gukomeza kumwegera, twanamushakiye n’abantu b’inzobere mu mitekerereze bakomeje kumuganiriza nk’umuntu wabuze abantu be bose, kugira ngo akomeze gufashwa gusubira mu buzima busanzwe”.

Mu gufata ingamba zo kwirinda kongera gutakaza abaturage muri ibyo biza, Umuyobozi w’akarere yavuze ko bamwe mu batuye ahari ibyago byatuma batwarwa n’ibiza, bahise bimurirwa mu kigo cy’ishuri cya Sozi giherereye muri ako kagari ka Kabaya.

Uwo muyobozi yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu butabazi bwihuse ku batewe n’ibiza, ariko abasaba kumva ibihe igihugu kirimo banitwararika, kandi bumva gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu guhangana n’ibiza.

Uretse uwo muryango wa Mukandekezi wapfushije abantu batanu, muri uwo murenge wa Kagogo kandi hari undi muryango waridukiwe n’inzu abana batatu bahasiga ubuzima, ababyeyi babo barokorwa no kuba batari bari yo, aho umugabo yari yaragiye gupagasa, umugore akaba yari mu kiriyo ku muturanyi wari wapfushije umuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka