N’ubwo abandi babitinya, we yishimira kurera ‘impfubyi’

Yabyaye abana batanu, abarurwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, umugabo we afite ubumuga bwo mu mutwe, ariko yarabyirengagije atora umwana ku muhanda yiyemeza kumurera, ndetse ngo arashaka n’undi.

Mukandahinyuka aratinyura ababyeyi banga kurera abana batari ababo
Mukandahinyuka aratinyura ababyeyi banga kurera abana batari ababo

Mukandahinyuka Emerance w’imyaka 37, atuye hafi y’umuhanda i Mukarange kuri kilometero imwe uvuye ku kibumbano cy’inka kiri mu mahuriro y’imihanda mu karere ka Kayonza, werekeza muri Ngoma.

Hari ku mugoroba w’itariki avuga ko atibuka neza muri 2015, ubwo yasangaga umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 ku muhanda mu mujyi w’ako karere.

Mukandahinyuka avuga ko uwo mwana yamubwiraga ko agiye gushaka ababyeyi be i Kigali, ariko ko yabonaga yarindagiye atazi aho yerekera.

Nyuma y’imyaka itatu amaranye na Mutuyimana(izina ry’umwana yatoye ku muhanda), kuri ubu amaze kumwiyandikishaho mu gitabo cy’irangamimerere, amwishyurira ishuri, yewe ngo “no kurya azarya abandi bariye, azaburara nibaba baburaye”.

Avuga ko ashimishwa no kurera umwana utari uwe, we afata nk’imfubyi kuko nta babyeyi b’uno mwana azi, kuko nawe ngo yarezwe na muka se kuva ku myaka ibiri y’ubukure ubwo nyina yari amaze kwitaba Imana.

Mukandahinyuka yishimiye kurera abo yabyaye n’abatari abe, abitewe n’uko umwana wa mbere yatoraguye muri 2006 kuri ubu ngo afite imodoka eshatu(z’amakamyo ya rukururana) n’inzu igezweho yitwa “cadastré”.

Uyu musore w’imyaka 30 (Mukandahinyuka yanze kuvuga amazina atabyumvikanyeho nawe), ngo yiyemeje kwishyurira ishuri abana b’uyu mubyeyi wamureze, bakarangiza kaminuza.

Mukandahinduka agira ati “Kurera abana bitanga umugisha, n’ubu ndumva ngomba kujya gushaka undi narera mu bigo bya SOS, kuko iyo akuze yibuka abamureze agasubirayo kubashimira”.

“Uyu ndera rero we rwose ashobora kunzanira inka kuko ari umukobwa, ariko si cyo ndambirijeho ahubwo numva Imana izampemba kubona ijuru”.

Ku rundi ruhande, umuryango SOS wita ku mpfubyi n’abandi bana batereranywe, usabira Mukandahinyuka n’abandi babyeyi “benshi” mu gihugu barera abana batari ababo gufashwa.

Umuhuzabikorwa w’umushinga witwa CISU wa SOS wita ku bana batagira ubarengera, Kagaju John avuga ko igenzura bakoreye ku bana 50 batabana n’imiryango yabo mu karere ka Kayonza, ribagaragariza imibereho mibi y’aba bana bari hirya no hino mu gihugu.

Kagaju agira ati “Mu bana 50 twabonye, 41 muri bo bari bageze igihe cyo kwiga ariko 21 ni bo bonyine bari mu ishuri. Ikigaragara ni uko hari abana benshi cyane mu gihugu barerwa n’imiryango itari iyabo bakeneye gufashwa kwiga, kuvuzwa,…”

Kagaju avuga ko SOS irimo kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo zikorere ubuvugizi imiryango irera abana itabyaye, bitewe n’uko ngo imyinshi muri yo itishoboye.

Usibye kuba umuryango utishoboye waba uhabwa inkunga y’ubudehe cyangwa iya Vision Umurenge Program(VUP), Kigali Today yabaririje isanga kugeza ubu nta bufasha bwihariye Leta yari yagenera abana batabana n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka