N’abana batoya bazatozwa kuba Intore

Umutahira mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu, Ntidendereza William, avuga ko biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangizwa gahunda y’itorero mu mashuri.

Biteganyijwe ko abana batoya, guhera ku biga mu mashuri y’inshuke, bazajya batozwa ubutore. Ntidendereza ati “abana batoya bazajya batozwa kwitaba, kuvuga ngo urakire, …”.

Twifuje kumenya aho itorero rizaba ritandukaniye n’isomo ry’uburere mboneragihugu, ubundi ryigishwa mu mashuri, maze Ntidendereza asubiza agira ati “ubutore abana bazabutozwa n’Intore zabihuguriwe. Si abarimu basanzwe.”

Uku kwigisha abana batoya kuba Intore biri no muri gahunda iteganywa ko Abanyarwanda bose bagomba guca mu Itorero, buri wese akagira icyo azira akaziririza, akagira icyo yemera kandi akagikurikiza.

Umutahira mukuru wungirije w'Itorero ry'igihugu, Ntidendereza William.
Umutahira mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu, Ntidendereza William.

Impamvu y’ibi ngo ni ukugarura umuco Abanyarwanda bakuwemo n’abazungu, ubwo bacaga itorero mu mwaka wa 1924.
Ntidendereza ati “Itorero ni ryo shuri Abanyarwanda bagiraga.

Abakoroni babonye Abanyarwanda batazayoboka amadini bari babazaniye, baca Itorero. Bukeye bati ‘abiga mujye mubareka babyine, byitwe Itorero’. Nguko uko Itorero ryabaye itsinda ry’ababyinnyi aho kuba ishuri Abanyarwanda bigiramo indangagaciro z’umuco wabo.”

Kugarura Abanyarwanda mu Itorero rero ngo ni uburyo bwo gutuma bongera kwigiramo umuco wabo, bakagira ibibi bazira, kandi bakagira n’ibyiza bagenderaho mu kubaka igihugu cyabo.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka