Mwirinde imvugo ngo ‘abagabo barananiranye, ba nyirabayazana ni abagore’ - Meya Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abagize umuryango ari umugore, umugabo n’umwana kwirinda kwitana ba mwana ku bibazo biwugarije, kuko bituma bose bihunza inshingano za buri ruhande mu kubikemura.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Kayitare avuga ko muri iyi minsi y’iterambere ryihuse, abagize umuryango bafite uruhare runini mu gufashanya kuwuzamura.

Agira ati "Abagore dukomeje gutaka tuvuga ko umuryango ufite ibibazo, ariko dukwiye kuba tunibaza ngo byatangiye ryari, habaye iki cyatumye uwari Umuryango mwiza uba mubi, ibirimo kuba uyu munsi bibangamiye umwana w’umukobwa, bibangamiye umugore.Ese ntiwasanga hari ibyirengagijwe abantu bakarangara ntihagire igikorwa none tukaba natwe turimo twisanga mu maganya?”

Kayitare avuga ko aho gushakira ibisubizo ku byateye ikibazo, ahubwo abantu bahisemo kwitana ba mwana ngo aha abagore ni bo badohotse, abandi ngo ni abagabo bananiranye, cyangwa bakavuga ko ari abana bananiranye, kandi iyo bigeze aho ntawe uba akibasha gushinga umwotso ku kibazo ngo agikureho.

Agira ati "Uyu munsi iyo uganira n’abagore ku bibazo byugarije Umuryango muri iki gihe, baravuga bati ese wowe ntubibona ko abagabo bananiranye, maze abagore tukaba tunejejwe no kubona intege nke z’abagabo bacu, no kuzivuga tukitana ba mwana, nyamara abagabo na bo iyo tubahaye umwanya bakubwira ko abagore badohotse, ko rwose ari bo ahubwo ba nyirabayazana ku bibazo byugarije Umuryango, ndetse rwose bakatuvuga bashishikaye kuri ubwo buryo".

Meya Kayitare avuga ko ikibabaje cyane ari ukuba abagize Umuryango bose baba abagore baba abagabo, basigaye bahuriza hamwe ko rwose abana aribo bananiranye, ukuntu bitacyoroshye kurera urubyiruko rw’ubu, ari naho hagaragarira ikibazo gikomeye mu muryango.

Abanyamuryango ba Soroptimist mu Rwanda basabwe kuba umusemburo wo gukemura ibibazo byugarije Umuryango
Abanyamuryango ba Soroptimist mu Rwanda basabwe kuba umusemburo wo gukemura ibibazo byugarije Umuryango

Igisubizo ni kimwe

Kayitare avuga ko niba umugabo ukwiye kuba afata inshingano, n’umugore ukwiye kuba afata inshingano bahirikiranaho ikibazo, aho gutekereza buri umwe icyo yakora ngo ibibazo byugarije Umuryango bikemuke, bizarushaho gukurura ibibazo ku bana babo, ahubwo ko umugabo n’umugore bakwiye kuba barebera hamwe uruhare rwa buri umwe mu gusubiza ibibazo byugarije umuryango.

Nk’urugero Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko abagore bakwiye kugira uruhare mu iterambere rya bagenzi babo, basubiza amaso inyuma bakareba aho bava n’aho bagana, abateye imbere bakazamura bagenzi babo bakiri inyuma.

Avuga ko kuba ibarura rigaragaza ko abagore ari bo benshi kurusha abagabo mu Gihugu, bikwiye kuba bijyana no gutera imbere kwabo kurusha abagabo, ariko ko usanga abagore bakiri inyuma bigatuma iterambere ridindira.

Icyakora Kayitare ashimira Umuryango Soroptimist wita ku iterambere ry’umugore mu Rwanda no ku Isi muri rusange, kuba warahisemo gukora ibikorwa bizamura abagore bagenzi babo, dore ko mu Karere ka Muhanga bamaze gufasha abakobwa babyariye iwabo hafi 300, kwiteza imbere basubira mu mashuri, kwihangira imirimo no gukira ihungabana.

Agira ati "Iyaba abagore twese twatekerezaga gutyo, tugashyigikira bagenzi bacu twarushaho kuzamura iterambere ry’Umuryango, ariko ntituzabigeraho tukitana ba mwana ngo aha abagore byarananiranye, abagabo byarananiranye, abana byarananiranye, ibyo byatuma tutamenya uruhare rwa buri wese muri iryo terambere".

Umuyobozi wa Soroptimist mu Rwanda, Mukasekuru Marceline
Umuyobozi wa Soroptimist mu Rwanda, Mukasekuru Marceline

Umuyobozi w’Umuryango wita ku iterambere ry’abagore n’abakobwa, Soroptimist, mu Rwanda Marceline Mukasekuru, avuga ko nibura binyuze mu bukangurambaga bwakozwe abana bataye amashuri bayasubiyemo, by’umwihariko ku bakobwa babyariye iwabo, binyuze mu matsinda yo kububakira ubushobozi bwo gutunga abo babyaye.

Agira ati "Nibura abakobwa 251 basubiye ku mashuri abandi bari mu myuga ku buryo hari n’abakobwa biyemeje kujya gutwara amagare atwara abagenzi i Musanze, biratuma abagore bahindura imyumvire ko nabo bashoboye kimwe n’abahungu kuko ubwonko bwabo bukora kimwe n’ubw’abahungu. Dufite abo dukwiye kuba tureberaho mu bayobozi dufite mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri ni umugore, Meya wa Muhanga ni umugore, mu bayobozi bakuru b’Igihugu harimo abagore kandi benshi banashoboye, ni ingero zivugira ko dufatanyije twateza Igihugu cyacu n’imiryango yacu imbere".

Abagore bibumbiye muri Soroptimist mu Rwanda kandi bavuga ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga bwinjiza abagabo mu gushyigikira abagore, n’abagore bagashyigikira abagabo mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije Umuryango.

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabishigikiye

HITA yanditse ku itariki ya: 18-08-2025  →  Musubize

oya da nta nyirabayazana, kuko buri umwe mu bagize umuryango yaba intandaro y’amakimbirane. gusa, hatitawe kuho byatangiriye ihishubizo kiboneka ku bufatanya, ku bumwe bw’abagize umuryango. murakoze

ka yanditse ku itariki ya: 18-08-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka