Mwirinde guha abana bato inzoga kubera kwishimisha mu minsi mikuru - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye ababyeyi ndetse n’abandi bantu bose kwirinda guha abana ibisindisha by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru kuko bitemewe.

CP Kabera yavuze ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru ababyeyi ndetse n’abandi bantu bose basabwa kwirinda guha abana bato ibisindisha kuko bihanwa n’amategeko.

Ati “Ibiruhuko bihuriranye n’iminsi mikuru ya Noheli na Bonane, ni yo mpamvu dusaba ababyeyi ndetse n’abandi bantu bose ko badakwiye guha abana bato inzoga mu rwego rwo kwishimira iyi minsi mikuru kuko bitemewe kandi bibujijwe”.

Ku bijyanye n’umutekano, CP Kabera avuga ko buri muturarwanda wese akwiye kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano, birinda kuwuhungabanya n’ikindi kintu cyose cyawuhungabanya.

Aha CP Kabera yibukije abagenda mu muhanda kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse bakubahiriza inzira z’abanyamaguru kugira ngo hatabaho impanuka ziturutse ku burangare.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Ku bijyanye n’umutekano w’abantu babura imodoka zibajyana mu ntara kubera ubwinshi bw’abahagana , CP Kabera yavuze ko iki kibazo aho kizajya kigaragara Polisi izajya ivugana na sosiyete zishinzwe gutwara abantu kugira ngo harebwe uko abantu babona uko bagera aho bashaka kujya.

Yibukije abantu bajya kurira iminsi mikuru mu miryango yabo itaba muri Kigali ko bakwiye gutegura ingendo hakiri kare kugira ngo hirindwe ikibazo cyo kubura imodoka zibatahana.

CP Kabera yaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda bose iminsi mikuru ya Noheli na Bonane ndetse no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi, umuntu wifata agaha umwana inzoga yaba yarahawe buhe burere mu buzima bwe mubyukuri?

John yanditse ku itariki ya: 25-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka