Mwirinde ababashuka kuko babangiriza ejo hazaza - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame wifatanyije n’abagore kuri uyu munsi mpuzamahanga wabahariwe, yabasabye kuba intwari bafatira urugero kuri bagenzi babo bafite ibyo bagezeho mu myaka ishize.

Abagore ba Nyabihu bamurikiye Madame Jeannette Kagame ibikorwa byabo
Abagore ba Nyabihu bamurikiye Madame Jeannette Kagame ibikorwa byabo

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 March 2017, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, umunsi u Rwanda rwizihirije mu Karere ka Nyabihu.

Yagize ati “Mu gusigasira agaciro twahawe rero nagira ngo twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango.

Muze dutoze abana bacu, bakiri bato, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore,abahungu n’abakobwa.”

Yibukije abagore kandi gukoresha amahirwe bahawe, bagatinyuka bagakora kugira ngo nabo biteze imbere, bazavemo ababyeyi beza babereye igihugu.

Abagore ba Nyabihu bahaye Madamu Jeannette Kagame impano y'isakoshi bikoreye
Abagore ba Nyabihu bahaye Madamu Jeannette Kagame impano y’isakoshi bikoreye

Yasabye n’abana kumenya ubwenge bakirinda ababashuka.

Ati “Mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera u Rwanda.”

Yanashimiye gahunda za Leta zashyizweho mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’umugore mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

Madame Jeannette Kagame arasaba abagore kongera imbaraga bagakora bakava mu bukene
Madame Jeannette Kagame arasaba abagore kongera imbaraga bagakora bakava mu bukene

Akarere ka Nyabihu kizihirijwemo umunsi mpuzamaha w’abagore, kagaragaramo ibikorwa bitandukanye by’abagore bibumbiye mu makoperative abafasha kwivana mu bukene.

Bamwe bakora ubuhinzi bwa kijyambere, abandi ubukorikori n’ubucuruzi butandukanye.

Abagore bo muri Nyabihu bagaragaje ko bitabiriye ubuhinzi bwa kijyambre
Abagore bo muri Nyabihu bagaragaje ko bitabiriye ubuhinzi bwa kijyambre

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu Rwanda ni ku nshuro 42 wizihizwa ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti « Munyarwandakazi, komeza usigasire agaciro wasubijwe ».

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Nyabihu, imiryango 52 yorojwe inka mu rwego rwo kuyikura mu bukene.

Amakoperative y'abagore anyuranye yamuritse ibikorwa byayo
Amakoperative y’abagore anyuranye yamuritse ibikorwa byayo
Madame Jeannette Kagame, Minisitiri wa MIGEPROF Nyirasafari Esperance (ibumoso) n'umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu Theoneste Uwanzwenuwe
Madame Jeannette Kagame, Minisitiri wa MIGEPROF Nyirasafari Esperance (ibumoso) n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Theoneste Uwanzwenuwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu gusigasira agaciro abari n’abategarugore bahawe harimo kurinda kwiyandarika ndetse no kurwana n’icyatera icyasha icyo aricyo cyose ku mibereho y’umutegarugori ndetse n’umwana w’umukobwa! byose bigakorwa hangwa ko igitsina gore cyagaragara nabi mu buzima bwabo bwa bur munsi!

kubwimana yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

abakobwa bacu b’abangavu ndetse bakibyuruka bakwiye kwirinda ababashuka kuko baba bashaka kubangiriza ubuzima bakabangiriza ejo habo heza, imbere habo hakaba ibibazo gusa! abanyarwanda rero dukwiye kurinda bashiki bacu,, abana bacu aho twabona batannye tukabasubiza mu nzira nziza!

Ndirima yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka