Mwigomwe byeri mufashe imfubyi- SOS Rwanda

Umuryango wita ku bana b’impfubyi n’abari mu bibazo SOS-Rwanda, usaba Abanyarwanda gukunda gufasha imbabare zirimo impfubyi n’abandi bana batagira ubitaho.

SOS isaba Abanyarwanda kwigana Marriot Hotel bagafasha impfubyi n'abandi bana batagira ubitaho
SOS isaba Abanyarwanda kwigana Marriot Hotel bagafasha impfubyi n’abandi bana batagira ubitaho

Uyu muryango uvuga ko amafaranga hafi ya yose ukoresha mu kwita ku bana urerera mu bigo byawo hamwe n’abafashirizwa mu miryango, hafi ya yose ngo aturuka mu mahanga.

Ntabana Louis uyobora ikigo cya SOS-Kigali asaba abantu baba bakoresha amafaranga mu bidafite akamaro kanini cyane ku buzima n’imibereho nk’inzoga, kuyigomwa kubera ikibazo cy’impfubyi n’abana batagira ubitaho hirya no hino mu gihugu.

Agira ati:”Ikibabaje ni uko ibyo dukoresha byose hafi 100% ari inkuga zitangwa n’abanyamahanga, ariko Umunyarwanda wakwigomwa byibura mitsingi imwe agafasha aba bana, byaba byiza cyane”.

”Abadufasha badusaba gukangurira Abanyarwanda gufasha abo bana, kandi bo ntiwumve ko ari abakire, ahubwo ni uko baba batanze make make ari benshi agatinda akagwira”.

SOS kuri ubu ifite abana 4,564 ifashiriza mu miryango yabo mu bijyanye no kwiga, kubona ibiribwa, kuvurwa, kwigisha ababyeyi babo imyuga ndetse no kubaha amatungo. Ifite kandi n’abana 635 irerera mu bigo byayo biri hirya no hino mu gihugu.

Ntabana akomeza avuga ko kurera abana bihenze cyane kuko ngo buri mwana atangwaho byibura amafaranga 1,000 ku munsi yo kumugaburira, 3,000 yo kumwambika buri kwezi, ndetse n’arenga ibihumbi 150 yo kumwishyurira ishuri buri gihembwe.

Bamwe mu bakozi ba Hoteli Marriot baretse imirimo yabo bajya gusura SOS
Bamwe mu bakozi ba Hoteli Marriot baretse imirimo yabo bajya gusura SOS

Kuri uyu wa gatatu, SOS-Rwanda ifatanije na Hotel Marriot batangiye kugurisha imyambaro(imipira) yanditseho amagambo asaba abantu kwitabira gufasha imbabare zirimo impfubyi n’abana batagira ubitaho.

Hotel Marriot ivuga ko yakoresheje iyo mipira ku mafaranga yayo angana na miliyoni 10 y’u Rwanda, ikazayigurisha ku bantu batandukanye, hanyuma amafaranga azavamo akaba agenewe gufasha abana barererwa muri SOS-Kigali.

Uwamahoro Claudine, umwe mu bashinzwe abakozi muri iyo hoteli agira ati:”Twabazaniye ayo tumaze kubona kuva mu kwezi kwa munani arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 150”.
“Turagira ngo niba turi Hotel ikorera muri iki gihugu, abantu bumve banamenye ko duhari, aba bana nibo bayobozi b’ejo, ntawamenya aho icyiza kizava”.

Mu byumweru bike bishize Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasabye imiryango nterankunga ikorera mu gihugu gufatanya na Leta kuvana mu bukene ingo 154,746 ziri hirya no hino mu gihugu.

Muri zo hari izirenga ibihumbi 413 ziri mu turere turindwi ari two Burera, Gicumbi, Gisagara, Nyaruguru, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Simperuka se ngo orphelinat zarafunzwe, none go dutange ayo gufasha imfubyi ziri muri SOS. Politiki weeeeee

Roger Ntaganda yanditse ku itariki ya: 1-12-2018  →  Musubize

mutsing nkayirekase harumunsi wubusa ntumva inkunga zahawe urwanda mwagiye mukora murayo mukareka mukareka kuyasahura mwubakisha amazu yanyu

yegoye yanditse ku itariki ya: 29-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka