Mwene nyina yaramwirukanye none asigaye aba mu kazu kadashinze
Mbyariyihe Emmanuel n’umufasha we batuye mu karere ka Gatsibo bibera mu nzu igaragara ko itameze neza nyuma yo kwirukanwa mu nzu bari bacumbikiwemo na mukuru we wanamwambuye amafaranga ibihumbi 20 yari guheraho yubaka.
Mbyariyehe w’imfubyi akaba na muto iwabo yabaga kwa mukuru we witwa Nzavugankize Pierre ariko baza kugirana ikibazo bituma amwirukana. Yabuze aho ajya gucumbika n’umugore we maze ahita ashinga akazu gato kubakishije ibiti, ibyondo n’amabati atanu ko kubanamo n’umugore.
Amabati atanu Mbyariyehe yashyize kuri iyo nzu yayahawe n’undi muvandimwe. Abaturage nabo bamwijeje kumuha umuganda kugira ngo ashobore kugira aho aba.
Bamwe mu baturage bavuga ko kuba Mbyariyehe yarashinze iyi nzu byatewe n’ubuhemu bw’umuvandimwe we wamwirukanye akanamwiba.

Abandi bavuga ko ari we wabyiteye kuko umuntu w’imfubyi adacyemura ikibazo ashaka umugore kandi ntaho afite ho kumushyira cyane ko Mbyariyehe nta bundi bushobozi afite uretse gukorera amafaranga (guca inshuro) mu kagari atuyemo ka Kigasha umurenge wa Ngarama.
Nubwo bwamenye iki kibazo bitinze, ubuyobozi bw’umurenge bwatangiye gushaka abafatanyabikorwa batanga amabati ubundi abaturage bagakora umuganda wo kumwubakira; nk’uko bitangazwa na Ndayisenga Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yoooooooooo!! disi uyu mwana ntako atagize ngo arwanire ishyaka umudam we, ariko azi nubwenge bwo kubaka kuriya pe nange ndumva dukwriye kumwongeraho ubundi bwenge
Ariko njye muransetsa, none se ko ari imfubyi ko yakemuje ikibazo ikindi, kuba adafite aho aba akazana nuwo kumufasha uwo muruho, reka mbabwire iyo atamwirukana ikibazo cye nticyari kumenyekana none nagira amahirwe bazamwubakira, kandi no guhingira amafaranga noguca inshuro azabireka ashake ubuzima nk’abandi none se iriya nzu mbona yabashije kubaka ugirango atekereje kujya mu murima we ntiyatera imbere
Ahubwo azasengerere mwene nyina wa mwirukanye agatuma ikibazo cye kimenyekana
uyu muntu akwiye ubuvugizi agafashwa.byibuze akabonerwa amabati ibisigaye abaturanyi bafasha.abifuza gufasha dukoranye inkunga.numero yanjye +250 78 45 78 335
UYU MUTIPE AZI KWIRWANAHO KABISA! GUSA AKARERE NA MAJ MUKURIKIRANE IKIBAZO CYE, NYAKATSI ICIBWE, YUBAKIRWE NK’ABANDI BOSE.