Mwendo: Imiryango yabanaga mu makimbirane ubu niyo itangwaho urugero
Nyuma y’uko imiryango 20 yarangwaga n’amakimbirane mu ngo yo mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango iherewe amahugurwa y’imibanire myiza n’urugaga nyarwanda rw’ababana na Virus itera SIDA (RRP+), ubu iyi miryango ibanye neza ikaba igeze ku rwego rwo kwigisha abandi kubana mu mahoro.
Hashize amezi atandatu iyi miryango yabanaga mu makimbirane ihawe aya mahugurwa. Ubwo RRP+ yari mu gikorwa cyo gusuzuma niba ibyo bahuguwe ku mibanire myiza byarashyizwe mu bikorwa tariki ya 06/11/2014, yasanze iyi miryango yararenze imibanire mibi ahubwo yaratangiye no kwigisha abandi kubana mu mahoro.
Muri iri suzuma umugabo n’umugore bahabwaga umwanya wo gutanga ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho. Abenshi muri bo bagaragazaga ko aya mahugurwa yabagiriye akamaro kuko ubu batangiye gutera imbere ku buryo bushimishije.

Hakizimana Eugène na Uwiringiyimana Valerie batuye mu Kagari ka Saruheshyi mu murenge wa Mwendo, bavuga ko aya mahugurwa yatumye bahindura imyumvire bashyirahamwe barakora, ubu bakaba babasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza, kurihirira abana n’ibindi.
Bose bavuga ko ahanini amakimbirane bagiranaga yabaga ashingiye ku mitungo, ugasanga umugore nta jambo agira mu mitungo babaga bafite.
Dusabeyezu Herman utuye mu Kagari ka Kamujisho avuga ko kuva aho bamaze kubonera aya mahugurwa, we n’umugore we bateye intambwe ishimishije kuko kuri ubu bamaze gushyingira abana babo batatu kandi neza.

Iyi miryango yari yaratoranyijwe mu murenge kubera kurangwa n’amakimbirane ubu yiyemeje kujya yegera indi miryango babona ko ifite amakimbirane, kugira ngo bayibanishe neza nayo ishobore kwiteza imbere.
Madina Mutagoma, umukozi wa RRP+ ushinzwe ikurikiranabikorwa n’igenzura, avuga ko binejeje cyane kubera ko intego bihaye zagezweho.
Ati “ibi bigaragaza ko tuba tutarakoreye ubusa, kuko niba abantu bavuga ko bamaze kugera ku iterambere, bakaba baramaze gusezerana bose, none ubu bakaba bamaze gufata ingamba zo gukurikirana bagenzi babo, ibi nibyo kwishimira”.

Mutagoma avuga ko bafite icyizere ko ubu bwumvikane bwamaze kugera muri iyi miryango butazasubira inyuma, kuko aho bazaba batari abo bahuguye bazajya bafata iyambere mu gufasha bagenzi babo.
Asaba indi miryango ibanye nabi kujya igirana ibiganiro hagati yayo kuko ngo iyo abantu baganiriye byanze bikunze ikibazo gihari gikemuka.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|