"Mvura Nkuvure" yabagejeje ku bwiyunge

"Mvura nkuvure" gahunda igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze, yafashije abantu 360 mu isanamitima, bo muri Nyamagabe.

Mukantwaza Claudine avuga ko yababariye abamwiciye umuryango
Mukantwaza Claudine avuga ko yababariye abamwiciye umuryango

Mukantwaza Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yababariye abarenze batanu bamwiciye umuryango.

Yemeza ko gahunda ya "Mvura Nkuvure" itaraza yumvaga atanarebana mu maso n’abamwiciye umuryango, binagoye ko yabababarira.

Yagize ati “Iyo twazaga kwibuka twahuraga n’abaduhemukiye ukababara, ukibaza niba nabo baje kwibuka abacu kandi aribo babishe. Byatuberaga inzitizi.”

Binyuze mu mahugurwa n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge muri "Mvura Nkuvure" yatangiriye ahitwa i Musange muri 2015, Mukantwaza yaje kubabarira abamwiciye. Ngo byamufashije mu isanamitima araruhuka.

Ati “Ni inzira ndende ariko mu by’ukuri iyo ubasha kuganira n’umuntu wabonaga ukiruka, ugenda ubohoka kubera ko wa muntu akubwira uko byamugendekeye, uko yabishe, aho yabashyize. Birangira nawe wibaza impamvu atinyutse kuba yabivuga.”

Ndahimana Vincent ni umwe mu bahawe imbabazi
Ndahimana Vincent ni umwe mu bahawe imbabazi

Ndahimana Vincent yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu bababariwe.

Yagize ati “Igihano narakirangije ngaruka mu rugo. Nagiraga ipfunwe ryo kureba abo nahemukiye.

Nabonaga abantu batanyegera. ’Mvura Nkuvure’ yampuje n’uwo niciye arambabarira. Ubu turasangira, nta rwikekwe tugifite, tubanye neza.”

Ndakebuka Yves, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musange avuga ko abagera kuri 360 bafashijwe na gahunda ya "Mvura Nkuvure" mu isanamitima i Musange, byatumye umubano mwiza wiyongera mu baturage.

"Mvura Nkuvure" ni gahunda yashyizweho n’itorero ry’aba-Anglican mu Rwanda muri 2005.

Itangirira i Byumba iza no kugera muri Nyamagabe muri 2015, aho ikorera mu mirenge ya Kaduha, Mbazi, Kamegeri, Musange na Cyanika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka