Mvuka mu bana 33, Mama yashatse ko mpfa none ni njyewe asigaranye (Ubuhamya)

Umubyeyi twahaye amazina ya Mfiticyizere ku bw’umutekano we, atuye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yavutse mu bana 33 bakomoka ku bagore barindwi se yashatse, bose bakaba barazize Jenoside agasigarana n’umuvandimwe we umwe gusa.

Mfiticyizere ubu yakize ibikomere abanye neza na nyina n'umugabo we bari mu bamuteye ibikomere
Mfiticyizere ubu yakize ibikomere abanye neza na nyina n’umugabo we bari mu bamuteye ibikomere

Mfiticyizere avuga ko, nyina akaba ari we mugore wa karindwi wa nyuma mu bo se yashatse, ngo yashatse kumwica kubera ko yari avutse ari umukobwa kandi mu gihe cye iyo umugore yabaga aharitswe bakaza kumusenda (kumwirukana) yarajyanaga n’abakobwa be.

Mfiticyizere avuga ko se yashatse abagore batandatu bose bakabyara abahungu gusa, ku bw’amahirwe ubwo nyina wa Mfiticyizere, yazaga ari umugore wa karindwi, amubyarira abakobwa batatu aho Mfiticyizere yavutse ari uwa gatatu, agatangira inzira y’ibikomere ku munsi yaboneyeho izuba.

Agira ati, “Navutse papa yagiye kuragira inka maze Mama biramubabaza, kuko nari mvutse ndi umukobwa kandi afite abandi babiri, ahita anjugunya mu kiraro cy’inyana ngo zinyukanyuke mpfe, kuko yumvaga gukomeza kubyara abakobwa ari ibyago bye byo kubura imigabane kwa data”.

Mfiticyizere yaje gutabarwa izo nyana zitaramunyukanyuka ngo ashiremo umwuka, ariko asigarana igikomere cyaje no kumubera isoko y’amakuru y’ibyamubayeho, amaze gukura atangiye amashuri.

Abasaga 200 barangije amahugurwa y'isanamitima banyuze mu matsinda arimo n'iriyobowe na Mfiticyizere
Abasaga 200 barangije amahugurwa y’isanamitima banyuze mu matsinda arimo n’iriyobowe na Mfiticyizere

Agira ati, “Ntangiye amashuri nibwo namenye ibyo Mama yankoreye ni uko ntangira kumwanga bikomeye, nabayeho nanga mama kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo noneho abagize umuryango wa data bose barimbutse barashira, ubu dusigaye turi babiri gusa, noneho ni njyewe mwana Mama asigaranye, Mama ni nawe mugore wa data usigaye”.

Nongeye gukomeretswa n’urushako

Mfiticyizere wari usigaye ari imfubyi avuga ko yarerewe i Burasirazuba, aho yaje gushaka umugabo atarageza imyaka y’ubukure, gusa ngo yumvaga akeneye kongera kubaka umuryango n’ubwo bitaje kumuhira uko yabitekerezaga bikamutera kujya ashaka kwiyahura.

Agira ati, “Niyahuye inshuro zirenze abyiri ariko bankuramo ntarapfa, ubwa kabiri nanyweye umuti wica nabwo sinapfa, kubera ko nari maze kumenya ko umugabo wanjye yari afite undi mugore basezeranye ndetse bafitanye n’umwana birankomeretsa bikabije”.

Aba bose bari bafite ibibazo bitandukanye basoje icyiciro cyo kwimenya batangiye urugendo rwo kwigira
Aba bose bari bafite ibibazo bitandukanye basoje icyiciro cyo kwimenya batangiye urugendo rwo kwigira

Cyakora uwo mugabo na we ngo yari afite igikomere cy’uko uwo mugore yashatse yari aziko ari umukobwa, nyuma aza gusanga uwo mugore we yari yarabyaye abana bane, ari naho yahereye ashaka ko batandukana akaza ashaka Mfiticyizere.

Nakize ibikomere nsigaye ndi Umwubatsi w’Amahoro

Mfiticyizere avuga ko yabanye n’umugabo we babyarana abana batanu, ariko akaba yaratekerezaga ko nta mwana we w’umukobwa azagira inama yo gushaka umugabo, ariko yaje guhura n’Umuryango UCP wita ku isanamitima uramuvura, arakira ubu amaze imyaka ibiri nta kibazo kindi afite.

Mfiticyizere avuga ko akigera muri uwo muryango yafashijwe gusobanukirwa n’ikitwa ‘Igiti cy’Ubuzima’ aho yigishijwe uko umuntu avuka, uko abaho n’ibibazo ashobora guhura nabyo n’uko yabisohokamo.

Avuga ko byatumye yimenya kandi ko agifite ubuzima akwiye kwitaho, nk’umubeyi w’abana batanu n’umugabo, maze arabohoka atangira kumva aruhutse kandi atangira kumva yifitiye icyizere cy’ubuzima, arakora ateza urugo rwe imbere.

Hamwe na UCP abagabo, abagore, abasore n'inkumi bari gukira ibikomere
Hamwe na UCP abagabo, abagore, abasore n’inkumi bari gukira ibikomere

Agira ati, “Nahoraga ndimbwa umutwe, ntiyitaho, ariko maze gukira natangiye gukora ubu ndi umucuruzi, kandi urugo rwanjye ruri gutera imbere nsigaye nkunda abana cyane kandi numvaga ntacyo bamariye, Mama wanjye dusigaye turi inshuti nziza cyane, umugabo wanjye nawe yamenye ko yankomerekeje yansabye imbabazi tubanye neza bigatuma nanjye mbasha gufasha abandi bahuye n’ibikomere”.

Mfiticyizere avuga ko nyuma yo gukira nawe ari gufasha abandi mu kubohoka no gukira ibikomere, aho ari mu bayobozi b’amatsinda y’Abubatsi b’Amahoro mu Murenge wa Ngamba, akaba amaze guhugura ibyiciro bibiri bigizwe n’abantu hafi 500 barimo n’abakirangiza amahugurwa y’ibyumeru 15.

Umuryango UCP (Ubuntu Centre for Peace) ugaragaza ko muri rusange kugira ngo abantu bafite ibikomere babohoke, bisaba kubigisha babanje kumenya ibibazo bafite, n’icyabibateye kuko ariho hava igisubizo cy’ingenzi cyatuma babohoka.

Agaragaza ko bimwe mu bikibangamiye umuryango Nyarwanda bituma bashobora guhura n’ibibazo byo mu mutwe birimo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku bayirokotse n’abayikoze, amakimbirane mu miryango, gukoresha ibiyobyabwenge n’agahinda gakabije no kwiheba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Thank u GOd

Niyo murinzi yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Nanjye nkeneye ayo mahugurwa. Ahubwo nimumpe no ya telefone yuwo nabaza

Jeph yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Imana ishimwe yakurinze muri ibyo bihe byose kugeza iguhuje n’abagufashije gukira ibikomere by’umutima

iganze yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Yesu pee agira neza

Niyo murinzi yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka