Muzingira: Biteze iterambere ku mazi meza bahawe azagabanya umwanya bataga bivuza inzoka
Abatuye imirenge ya Mutendeli na Kazo mu tugari twa Nyagasozi na Muzingira mu karere ka Ngoma barashima umuryango E.H.E, wabahaye ivomero rusange ry’amazi meza nyuma yuko bari bararembejwe n’indwara z’inzoka kubera kunywa amazi mabi.
Abaturage bazakoresha aya mazi ni abatuye mugishanga gihuza utugali twa Nyagasozi na Muzingira two muri Mutendeli,n’akagali ka Gahurire ko mu murenge wa Kazo.

Iri vomo rusange ni irikoresha uburyo bwo gupomba kugirango amazi aze,rikaba ryaratwaye miliyoni zigera kuri esheshatu zatanzwe ‘umuryango Education,Health and Economie (E.H.E).
Ubuhamya twahawe n’abaturage bari baje kuvoma amazi y’ikizenga afite ibara ry’icyatsi,batubwiye ko ayo mazi y’igishanga asa atyo ariyo binyweraga bakanatekesha ndetse bakanayoga.
Gukoresha aya mazi mabi gutya ngo babiterwa nuko ntakundi babigenza kuko kugera ahari amazi meza bibatwara kilometero zigera kuri eshatu.

Aba baturage kandi bemeza ko aya mazi abagiraho ingaruka nyinshi zirimo izo kurwara inzoka zo munda zibasira cyane abana bato ndetse n’abakuru zitabaretse.
Mukarwego Agnes twasanze aje kuvoma aya mazi kimwe na Kayumba Didas ndetse n’abandi twasanze kuri iki kidendezi kuri uyu wa 30/07/2014 ubwo hatahwaga ivomero rusange ry’amazi meza bahawe n’umushinga E H E nabo bemeje ko nubwo ayo mazi bayanyweye kuva na kera adakwiye muri iki gihe cy’iterambere.
Didas yagize ati”Mfite imyaka 30 kndi iki kibazo niko nagisanze,ubu usanga abana bacu impiswi zarabarembeje kubera kunywa ayamazi mazi.Hari ubwo turebamo tukabona utuntu tw’udukoko ariko tukanywa kuko ntakundi twabigira.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango wa E.H.E mu Rwanda ari nawo watanze aya mazi,Shehe Muhoza Issa,yavuze ko ubwo bahanyuraga babonye abo baturage bafte ikibazo kibakomereye cyo kutagira amazi meza maze bihuza nuko umuryango wabo wihaye intego zo kuzamura ubuzima,imibereho myiza n’ubukungu.
Bituma bahita batangira igikorwa cyo kubegereza amazi meza hifashishijwe ivomo rusange bapomba amazi akaza.
Yagize ati: Kubaha amazi meza tubona bisa naho duteye ibuye rimwe tukica inyoni ebyiri ,kuko bigiye gutuma bagira ubuzima bwiza kandi biteze imbere kuko batazongera kurwaragurika maze igihe bamaraga bivuza cyangwa barwaye bazagikoreshe biteza imbere.”
Aba baturage bavuga ko nubwo babonye iri vomo babyishimira cyane ariko ko nanone hari igice kinini gituye ku mpinga bakeneye amazi meza kuko nabo bavomaga ibidendezi by’icyo gishanga.
Hakuzimana Gedeon umukozi w’akarere ushinzwe abafatanyabikorwa b’akarere(JADF) ubwo iri vomo ryatahwaga yavuze ko ashima uyu muryango ko mugihe gito batangiye gukorera muri aka karere bamaze gukora ibikorwa byinshi birimo gutanga amazi,kubakira inzu utishoboye ndetse no kwigisha urubyiruko imyuga.
Uyu mushinga uvuga ko bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi kugirango abaturage bakomeze kugira amazi meza kandi ko basaba abaturage kuyitaho kugirango akomeze kubafasha.
Umuryango wa E H E umaze umwaka umwe utangiye gukorera mu Rwanda ,ukaba warahereye mu ntara y’Iburasirazuba mu turere dutandukanye. Ugizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamisiri bishyize hamwe bakora uyu muryango.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|