Muvumbure byinshi byakurura ba mukerarugendo - Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko avuga ko amateka, umuco n’umutungo kamere by’u Rwanda byaviramo urubyiruko amahirwe y’imirimo, ariko bakirinda imihango y’aba kera.

Ministiri Mbabazi asaba urubyiruko guhimba no guhanga imirimo bashingiye ku muco, amateka n'umutungo kamere by'igihugu
Ministiri Mbabazi asaba urubyiruko guhimba no guhanga imirimo bashingiye ku muco, amateka n’umutungo kamere by’igihugu

Madame Rosemary Mbabazi yabitangaje ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwiga muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda ku wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019.

Bamwe mu rubyiruko bahuriye muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo (UTB), abandi biga iby’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ibijyanye n’ubugeni i Byumba, bakaba bitabiriye ibyo biganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Hari n’abadepite b’u Rwanda bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), baje gukangurira urubyiruko guhanga imishinga ariko runatekereza gukora ibifite ubuziranenge.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi avuga ko uru rubyiruko rufite amahirwe menshi rutabyaza umusaruro, ashingiye ku buhamya yakuye kuri bagenzi babo mu karere ka Burera, mu Bushinwa no mu Buyapani.

Ati “I Burera hari ikigo cy’urubyiruko gicuruza amateka ya Nyabingi, kikerekana uburyo yakoraga (uwo Nyabingi), nabasabye kubyungukamo amafaranga ariko bakirinda kubikurikira!”

“Urwo rubyiruko rwerekana ibirenge bya Ruganzu Ndoli, twageze mu misozi hejuru dusanga hari umwana w’umukobwa watangije hoteli ifite ameza (bariraho) y’umuvure abantu bakunda cyane”.

Ministeri y'Urubyiruko hamwe n'Abadepite ba EALA basaba Urubyiruko guhanga imishinga bakurikiza ubuziranenge
Ministeri y’Urubyiruko hamwe n’Abadepite ba EALA basaba Urubyiruko guhanga imishinga bakurikiza ubuziranenge

Minisitiri Mbabazi akomeza agira ati “U Rwanda ni rwiza ahubwo muvumbure mwebwe, ibindi mubihange! Ujya mu Bushinwa bakakubwira ngo ‘inkoko ya mbere yateye amagi hano, aha ni ho haciye imbeba ya mbere’ ba mukerarugendo bagahurura bajya kuhasura”.

“Mu Buyapani batwicaje mu mazi y’amashyuza twishyura amadolari 40, bokejemo amagi batubwira ko umuntu urya igi rimwe aziyongereraho imyaka irindwi yo kubaho kwe, dore ngo abantu bararya amagi!”

“Mugende muhange ibishya!”

Abadepite b’u Rwanda bagize EALA bakomeje bahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kudakora ibigurishwa mu gihugu imbere gusa, ahubwo ngo batekereze kubigeza ku batuye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba wose barenga miliyoni 120.

Ku rundi ruhande, urubyiruko rusaba Leta kwemera ubuziranenge bw’ibicuruzwa bitaratunganywa mu nganda, kuko ngo ari byo benshi mu Banyarwanda bafite kandi bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Uwitwa Ngamije agira ati “Ubuziranenge burafatirwa ku rwego rw’inganda na nyuma yo gusarura aho guhera mu murima, turagira ngo bafashe abaturage gutanga umusaruro wujuje ubuziranenge”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yiswe ‘Zamukana ubuziranenge’ mu kigo RSB, Anicet Murilo asobanura ko bakomeje gukorana n’inzego zinyuranye kugira ngo zifashe abaturage gutangirira ubuziranenge ku bicuruzwa bikiri mu mwimerere wabyo (raw materials).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka