Mutesi agiye kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe abikesha moto yatomboye

Mutesi Afsa, umubyeyi w’abana babiri, utuye mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza, mu Mudugudu wa Gashyushya arashimira umuryango w’Abayislamu mu Rwanda wamushyikirije moto aheruka gutombola ubwo hasozwaga amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani mu mutwe.

Umuyobozi w'Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yashyikirije Mutesi Afsa Moto yatomboye
Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yashyikirije Mutesi Afsa Moto yatomboye

Iyo tombola yabaye tariki 16 Kamena 2019 muri Kigali Convention Center. Yakozwe hashingiwe ku byangombwa (Badges) abitabiriye amarushanwa bari bambaye. Mutesi Afsa wari wambaye Badge ifite No. 4278 na Kamanzi Hassan wari wambaye Badge No. 2929 bakaba ari bo batomboye moto ebyiri mu bantu barenga ibihumbi bitandatu bari amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani mu mutwe yabaga ku nshuro ya munani.

Mutesi avuga ko nta kazi yagiraga, ko atari yishoboye, ndetse akaba yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ati “Iyi moto igiye kumfasha gukora niteze imbere ngire icyo ngeraho, mve mu buzima nari ndimo.”

Mutesi avuga ko yakoraga ibiraka kugira ngo abashe kubaho.

Ati “Imana inkuye aho nari ndi inzamura mu ntera. Ngiye gushaka icyo gukora noneho nanjye mbeho mu buzima bwiza nk’abandi.”

Ati “Nyitombora narishimye cyane birandenga. Igisigaye ni ukuyibyaza umusaruro.”

Undi washyikirijwe moto ni Kamanzi Hassan w’imyaka 19 y’amavuko.
Ni umunyeshuri ku ishuri ry’Abayislamu rya Al Hidaayat (Institut Islamique Al Hidaayat) mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Kamanzi na we yashyikirijwe moto yatomboye
Kamanzi na we yashyikirijwe moto yatomboye

Kamanzi avuga ko akimara gushyikirizwa iyo moto byamushimishije cyane, ashimira n’Imana.

Avuga ko iyo moto ije mu muryango wabo ari ingirakamaro cyane kuko se asanzwe ari umumotari.

Ati “Aho ngeze aha mpakesha Imana na moto kuko papa yandeze abikesha akazi akora ko gutwara moto anyishyurira ishuri. Moto nzi agaciro kayo. Izamfasha gutera imbere.”

Se wa Kamanzi witwa Nsanzabera Alexis Hassan avuga ko ubwo yari mu kazi asanzwe akora ko gutwara abagenzi kuri moto, umuntu yamuhamagaye akamubwira ko umuhungu we atomboye moto biramushimisha.

Nsanzabera yakoreshaga moto itari iye. Kuba babonye iyabo nk’umuryango w’abantu barindwi ngo imibereho iraza kurushaho kuba myiza. Ubusanzwe Nsanzabera afite abana batanu, uwatomboye Moto akaba ari we mukuru.

Abashyikirijwe moto bombi bambaye ingofero z'ubwirinzi mu gihe cy'impanuka (Casques) basabwe gufata neza izo moto kugira ngo zirusheho kubateza imbere
Abashyikirijwe moto bombi bambaye ingofero z’ubwirinzi mu gihe cy’impanuka (Casques) basabwe gufata neza izo moto kugira ngo zirusheho kubateza imbere

Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Hitimana Salim, washyikirije izo moto abazitomboye yabasabye kuzifata neza kugira ngo zizabateze imbere.

Ati “Ibyo kugira ngo mubigereho ni uko mugomba gutinya Imana, kandi mukajya mutubwira intambwe mugezeho kugira ngo twumve ko bigenda neza. Ubu muzamutse mu cyiciro cy’ubudehe ndetse no mu bislamu mwazamutse.”

Yabibukije no kujya batanga ituro kuko bizana amahirwe.

Izo moto ebyiri, buri yose ifite agaciro ka miliyoni n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda. Bazishyikirijwe tariki 19 Nyakanga 2019 ziri kumwe n’ibyangombwa byazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka