Mutarutinya araburira urubyiruko ruva mu Rwanda rujya muri FDLR
Mutarutinya Richard wahoze ari umurwanyi wa FDLR igice cya RUD araburira urubyiruko rujyanwa muri Congo kwitondera ibyo bajyanwa gukora kuko birimo gushyirwa mu gisirikare ku ngufu naho abakomoka mu Rwanda bakicwa bacyekwa nk’intasi.
Mutarutinya avuga ko yinjijwe mu gisirikare cya FDLR igice cya RUD ubwo yari akuwe aho ababyeyi bari basanzwe batuye muri Uganda akizezwa akazi keza muri Congo ariko ngo ahageze yashyizwe mu gisirikare ku ngufu, avuga ko bamwe mu bajyanye nawe bashatse kugitoroka bishwe, bimutera ubwoba na bandi basigaye bahitamo kugikora.
Imwe mu mirimo yakoze nk’umurwanyi wa FDLR-RUD irimo guhinga no gukora igisirikare. Ati “muri FDLR nubwo uba uri umusirikare, ugomba gushaka uburyo ubona ibyo kurya birimo kujya kubyiba cyangwa guhinga, njye nahisemo guhinga bankatira imirima mpinga aho kujya kurwanira n’abaturage ibyo kurya.”
Kubera akazi ko guhinga ngo katumye Mutarutinya atajya gukorera kure y’imirima ye ahubwo agumishwa hafi ya Mashyuta mu buyobozi aho yakoreraga Capt Kije Joseph waje gukubitwa n’inkuba maze yoherezwa gukorera mu barinda Gen Musare.

Mutarutinya avuga ko yiboneye n’amaso ye abasore barenga 24 b’abanyeshuri bavanywe mu Rwanda bajyanywe mu gisirikare cya RUD ariko ngo 17 bahise bicwa kubera gutinya ko baba nk’intasi z’u Rwanda.
Abisobanura muri aya magambo: “nta kibabaza nko kubona umwana w’umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ayateshwa akajyanwa kuba mu mashyamba twabagamo n’ubuzima bugoye, ngo arashaka kuba umusirikare. Nta kiza kiba hariya uretse umuhangayiko no gukoreshwa agahato.”
Mutarutinya avuga ko nyuma yo kwicwa kw’abo banyeshuri bari bavanywe mu Rwanda yahise atekereza gutaha ariko ngo nabyo bisaba ubwitonzi kuko iyo bimenyekanye ko ufite uwo mugambi uricwa ngo bibere abandi urugero.
Ibikorwa by’abajya muri FDLR bicwa kandi byemezwa na Shyaka Jean washoboye kubibona muri Secteur Sinayi aho abarwanyi 2 bari basanzwe muri FDLR ariko bakaza gutaha mu Rwanda 2009 baje kuyigarukamo muri 2013 nabo bicirwa muri Secteur kuko ntakizere bari bafitiwe.
Shyaka arahamagarira urubyiruko rwegereye imipaka ya Uganda kuko arirwo rukunze gushukwa n’abantu baba muri Uganda bakabashukisha ubukire n’akazi kandi biba ari ukubajyana muri FDLR.
Abandi ngo FDLR ikunze kwinjiza mu gisirikare ni impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda aho benshi bizezwa ibitangaza muri Congo, ngo mu basirikare benshi bagiye muri FDLR bafashwe bunyago babonye uko bataha bayivamo ariko batinya kwicwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Luc,ngo murwanda babuziki?ahubwose bafitiki?
ariko ubundi rubyiruko rugenzi rwanjye mujya muri FDLR mwabuze iki mu Rwanda
ubwo disi abo banyeshuri baba bababeshye ngo bagiye kubashakira akazi keza bakahita babajyana mu mashyamba ya Congo abana bacu bakwiye guhumuka kugirango batazajya bagwa mu mitego idasobanutse.