Musumba: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe amashanyarazi ariko ntibacana

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Musumba, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bamaze amezi arenga umunani badacana umuriro w’amashanyarazi kandi warashyizwe mu mazu batujwemo.

Abo baturage batujwe mu mazu yubatswe kijyambere muri gahunda y’imiturire mu midugudu. Mbere y’uko batuzwa muri ayo mazu bari batatanye, bamwe batuye mu murenge wa Kabarondo abandi batuye mu wa Nyamirama.

Bose ngo baje gutuzwa mu mudugudu wa Kiyovu uranabitirirwa kuko ubu ngo witwa “umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka”.

Ubwo batuzwaga muri ayo mazu, bahawe umuriro w’amashanyarazi w’ubuntu basabwa ko igihe uzaba washizemo buri muryango uzirwariza ukishyura amafaranga ibihumbi 56 y’ifatabuguzi kugira ngo ukomeze kubona amashanyarazi.

Kuva mu kwezi kwa mbere 2012, nta muturage n’umwe muri uwo mudugudu ugicana amashanyarazi kuko ayo bari baherewe ubuntu yashize. Bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura ifatabuguzi kuko nta kintu na kimwe bafite bakuraho amafaranga yo kwishyura; nk’uko Rurinda Paul abivuga.

Agira ati “Kuva baduhaye umuriro twacanye iminsi itarenze ukwezi, ubu twabuze amafaranga y’ifatabuguzi none twaraparitse ubu ducana peterori, kandi na yo ntibitworohera kuyibona”.

Abenshi batuye muri uwo mudugudu batunzwe no kubumba.
Abenshi batuye muri uwo mudugudu batunzwe no kubumba.

Hari gahunda yo kugeza ikibazo cy’abo baturage ku buyobozi bw’akarere ka Kayonza kugira ngo buzavugane n’ikigo cya EWSA gisonere abo baturage kuko bigaragara ko batishoboye; nk’uko bisobanurwa na Bizimana Claude uyobora umurenge wa Nyamirama.

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye muri uwo mudugudu bavuga ko uretse aho amazu ya bo yubatse nta kandi gasambu bagira bakoreramo ubuhinzi.
Cyakora ngo hari abahawe amasambu nk’ingurane z’aho bari batuye. Ibyo ngo byakorewe abimuwe mu murenge wa Kabarondo.

Uretse guca inshuro no gukorera abandi baturage, abasigajwe inyuma n’amateka bo muri uwo mudugudu bakora umurimo wo kubumba.

Gusa ngo na byo ntacyo bibamariye kuko bavunika cyane bajya gucukura ibumba kure, nyamara ugasanga inkono babumbye imwe itarenza amafaranga ijana kandi na zo zikabura abaguzi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka