Musoni Straton wabaye Visi Perezida wa FDLR arashima uko yakiriwe mu Rwanda

Musoni Straton, wahoze ari Visi Perezida w’Umutwe w’inyeshyamba za FDLR, kimwe n’abandi bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bahamya ko bicuza igihe batakaje, mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, bagahamagarira abakiri mu bikorwa nk’ibyo kwitandukanya na byo bagatahuka mu Rwanda kuko bakirwa neza, kugira ngo bakomereze aho iterambere ryarwo rigeze.

Musoni Straton yatunguwe n'uko yageze mu Rwanda agahabwa amahirwe angana n'ay'abandi
Musoni Straton yatunguwe n’uko yageze mu Rwanda agahabwa amahirwe angana n’ay’abandi

Musoni Straton wazanywe mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2022, aturutse mu Budage aho yabaga ahamaze imyaka isaga 30, ubariyemo igera ku munani yamaze afungiwe muri gereza yaho, ku bw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yari akurikiranweho, ni umwe mu bamaze amezi atatu mu Kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 62 y’amavuko, ngo ubwo yagezwaga mu Rwanda, yatunguwe n’uburyo yakiriwe, akanafashwa kimwe n’abandi, kwimenyereza ubuzima Abanyarwanda babayeho, binyuze mu masomo bamaze icyo gihe bahererwa muri icyo kigo.

Yagize ati “Ubwo nageraga mu Rwanda, hari hashize imyaka 30 ntahakandagira. Kutagira ubwira cyangwa umwete wo gutaha, byaterwaga n’amakuru y’ibihuha nahabwaga n’abambwiraga ko mu Rwanda abantu babayeho mu bwoba no guhora biteze ko umunsi ku munsi bakwicwa. Ibyo byatumaga mvuga nti aho gutahuka, byarutwa nkazapfira ahangaha ndi (muri ayo mahanga). Baba abakiri mu mashyamba, ndetse n’abari mu bindi bihugu byo mu Burayi na Amerika, usanga babayeho muri iyo mitekerereze”.

Ati “Njye rero ubwo nageraga mu Rwanda, nabonye ibitandukanye n’ibyo nibwiraga, kuko banyakiriye neza, ndetse noherezwa hano muri iki kigo cya Mutobo, aho maze igihe nimenyereza ubuzima abandi Banyarwanda babayeho inahangaha. Ni akazi kaba katoroshye, nashimishijwe n’uburyo iki kigo kigakora neza, kuko n’ikimenyimenyi n’ubu tuvugana, hari abo nabashije kuganira na bo, bagiye bigishirizwa ahangaha nyuma bakajya mu buzima busanzwe, kuri ubu bari gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu, bakaba bameze neza cyane”.

Rtd Col Gatabazi Joseph umaze imyaka itatu atahutse avuga ko hari byinshi yabashije kugeraho abikesha imiyoborere y'u Rwanda
Rtd Col Gatabazi Joseph umaze imyaka itatu atahutse avuga ko hari byinshi yabashije kugeraho abikesha imiyoborere y’u Rwanda

Ahereye kuri ibi, ngo yiteguye kugera ikirenge mu cy’abandi, akanashimangira ahamagarira abandi gutahuka.

Agira ati “Mu masomo nigiye ahangaha, narushijeho kumenya ibyahindutse mu gihugu cyacu, ibyo kwirinda n’ibyo gukurikiza. Twabonye uburyo abantu babyaza umusaruro amahirwe ahari, yaba mu buhinzi, imyuga n’ibindi, ku buryo twabishingiraho tukiteza imbere. Niteguye gushyiraho akanjye, nkubaka Igihugu. Nkaba nanahamagarira abakiri mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda kubireka, bagatahuka. Birumvikana ko uwagize uruhare muri Jenoside yazabihanirwa, ariko nk’ababa bakiriyo badafite icyo bishisha rwose, nibaza icyo bakimarayo bikanyobera”.

Ibi abihuriyeho na Rtd Col Gatabazi Joseph, uri mu bashinze FDLR, watahutse avuye mu mashyamba ya RDC, akaba amaze imyaka igera muri itatu asubiye mu buzima busanzwe, aho akomeje gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Yagize ati “Twaratahutse, dufashwa gusubira mu miryango yacu, n’abatari bafite ababo basanga bafashijwe mu buryo bwose, bwaba ubwo kubona imirimo no gutuzwa. Benshi muri twe nanjye nihereyeho, Leta yamfashije kubona inzu yo kubamo, mpabwa n’akazi gafatika, aho ubu hari byinshi mfatanya na bagenzi banjye benshi twatahukanye. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’abo bafatanya kuyobora bose, badufashe neza mu buryo bwose bushoboka, ni abo gushimirwa cyane”.

Kuri ubu mu Kigo cya Mutobo, abagera muri 60 bagize icyiciro cya 69, bitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ni bo bamaze amezi atatu bahigishirizwa amasomo abategurira gusubira mu buzima busanzwe.

Aba kimwe n’ibindi byiciro byabanje, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, Valerie Nyirahabineza, abizeza ko Leta itazahwema gukurikirana ko imibereho yabo ikomeza kuba myiza.

Nyirahabineza avuga ko Leta izakomeza kubaba hafi no gukurikirana ko inyigisho bahabwa bazibyaza umusaruro
Nyirahabineza avuga ko Leta izakomeza kubaba hafi no gukurikirana ko inyigisho bahabwa bazibyaza umusaruro

Yagize ati “Bagiye bahabwa amasomo abafasha guhindura imitekerereze y’ubuzima bahozemo bakiri mu mashyamba, bigishwa amasomo y’uburere mboneragihugu, berekwa ibikorwa na gahunda zose Igihugu cyagezeho, zigamije imibereho myiza n’ubukungu, harimo n’amategeko Igihugu kigenderaho, imibanire n’abandi mu miryango; kandi iyo batashye mu miryango yabo, ntiduterera iyo”.

Ati “Bakurikiranirwa hafi n’inzego z’ibanze natwe ubwacu dufatanyije, tugakomeza kubaha ihumure, tukanakurikirana ko ibyo bigishijwe, barimo kubishyira mu bikorwa. Ibyo tubikora uko, kuko baba batakiri mu mwambaro wa gisirikari, ahubwo baba bahindutse abaturage basanzwe kimwe n’abandi bose”.

Kuva ikigo cya Mutobo cyashingwa muri 2001, kimaze kwakira abitandakanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibariza mu mashyamba ya Congo bagera ku 12,679.

Kuva mu 2001 Ikigo cya Mutobo kimaze kwakira abagera ku 12,679 bitandukanyije n'imitwe y'inyeshyamba ibarizwa muri DRC
Kuva mu 2001 Ikigo cya Mutobo kimaze kwakira abagera ku 12,679 bitandukanyije n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri DRC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka