Mushishiro: Abafite ubumuga biyemeje guca ukubiri no gusabiriza bakiteza imbere
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga biyemeje guca ukubiri no gusabiriza bihangira imirimo, baravuga ko bagenda biteza imbere babikesha koperative bashinze ihinga ibihumyo ndetse bagakora n’ubukorikori butandukanye.
Niyibizi Vestine, uyobora iyi koperative yitwa KOKUBUMU, avuga ko koperative yabo yizigamye amafaranga ibihumbi 450 hatarimo imyenda abanyamuryango bafashe ngo bakemure ibibazo byabo.

Yose ngo babikomora ku duseke baboha tugurishwa muri Amerika, ububoshyi bw’imitako ndetse n’ubukorikori bushingiye ku muco gakondo.
Umushinga wo guhinga ibihumyo na wo ngo umaze guterwa inkunga kandi isoko rirahari bakaba bagiye kuwagura kuko bitanga umusaruro wihuse.
Niyibizi avuga ko ubu babasha kurihira abana babo amashuri, bakanita ku miryango yabo kuko ngo usanga abatarishyize hamwe babayeho nabi.
Niyibizi agira ati, “usanga abafite ubumuga tunenwa byarushaho kuba nabi rero igihe ntakintu tugira twirwanishaho”.

Niyibizi ashishikariza n’abandi bafite ubumuga kugendera mu nzira y’iterambere kurusha guhora bateze amaboko kuko ngo ntakintu byazabagezaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro we avuga ko abafite ubumuga bahurijwe hamwe kugirango barusheho kubafasha kuko usanga ibyo bakora bigabanya ubwihebe bw’uko biyumva nk’abadashoboye.
Iyo abafite ubumuga babashije kwiyubaka kandi ngo bituma n’ababakomokaho batumva ko bavutse mu miryango itishoboye ahubwo bakarushaho gufashanya no kurwanya ipfunwe baterwaga no kwigunga.
Mu Murenge wa Mushishiro hagaragara amakoperative ane y’abafite ubumuga amwe arorora, andi agahinnga ndetse bagakora n’ibijyanye n’ubukorikori.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mbaje kubashimira kuduha umwanya wo gutanga ibitecyerezo.
Nasabaga ubufasha mukwiga ibyo bijyanye nubukorikori kuko ndabikunda cyane kuboha udusecye nibindi bijyanye no kuboha,ndibaza nti ese nihehe babyigisha kuburyo nanjye nabimenya binyoroheye ntakoze urugendo rurerure,
mperereye mukarere ka Nyamasheke
Murakoze