Mushikiwabo yizeye ubunyangamugayo bwa Dr Sezibera asigiye MINAFFET
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, yizeje abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yayoboraga ko Minisitiri mushya bahawe ari umuntu w’inyangamugayo kandi bazakorana neza.

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Dr Richard Sezibera wagizwe minisitiri mushya muri iyo Minisiteri.
Mushikiwabo yasabye Minisitiri mushya ko uko igihugu gitera imbere ari nako abakozi bagomba kurushaho kwiyumvamo ishyaka ryo kunoza inshingano zo kugiteza imbere.
Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gukosora ibitagenda neza, cyane cyane ibijyanye no guhuza ibikorwa mu nzego zose za MINAFFET.

yagize ati" Ibijyanye n’inshingano zikomeye mbona twarabikoze, ariko turacyabura ibijyanye no guhuza ibikorwa bya Minisiteri hagati y’amashami ayigize. Urugero nko kuva mu biro by’umunyamabanga wa leta ujya mu biro by’umunyamabanga uhoraho, hagati y’icyicaro gikuru na za ambasade zacu hirya no hino, ndetse no hagati yacu n’izindi minisiteri. Turifuza ko uko igihe kigenda, natwe tugomba kugenda tubikosora tudatinze”.
Yanashimiye kandi abakozi ba MINAFFET ku murava bagaragaza mu kazi kabo katoroshye, anavuga ko avuye muri iyi minisiteri yishimye kuko abayisigayemo yizeye ko ari abakozi b’abanyamurava.
Minisitiri mushya w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera yashimiye abakozi ba minisiteri bamwakiriye neza.
Yanashimiye Louise Mushikiwabo uburyo yayoboye MINAFFET akayizamura, ndetse n’uburyo yitwaye mu ruhando mpuzamahanga.
Ati"Uko igihugu gitera imbere, ni nako natwe dutera imbere muri dipolomasi, Kandi bikajyana n’igihe igihugu kigezemo. Dipolomasi y’intambara yarakozwe, dipolomasi yo kongera kubaka igihugu nayo yarakozwe, ndetse na dipolomasi y’ubungubu y’u Rwanda rwubashywe n’amahanga nayo ifite uko ihagaze.
Ariko ubwo na dipolomasi yo gukomeza kutujyana mu cyerekezo 2050 nayo igomba gutera ukundi. Ubwo rero murumva ko ari urugendo rurerure, ariko tuzafatanya kugira ngo dukomeze gutera imbere birushijeho”.

Yizeje Minisitiri Mushikiwabo ko azakomereza aho yari agejeje, akarushaho guteza imbere iyi minisiteri, kugira ngo ibashe kugera ku nshingano zayo.
Louise Mushikiwabo yari amaze inyaka 9 ayobora MINAFFET, akaba aherutse gutorerwa kuyobora umuryango wa Francophonie.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushimiye byimazeyo Luise Mushiki wabo, uburyo yabaye umuyobozi mu iza u Rwanda rufite ijambo Ku ruhando mpuzamahanga. duhaye kd ikaze umuyobozi wamusimbuye.