Mushikiwabo yitabiriye inama yiga ku mahirwe y’Afurika mu kongera ubukungu
Minisitiri Louise Mushikiwabo hamwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) bitabiriye inama y’ihuriro New York Forum AFRICA (NYFA) yiga ku mahirwe y’Afurika mu kongera ubukungu irimo kubera mu gihugu cya Gabon.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa gatanu, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye kwifatira imyanzuro aho kuyifatirwa n’abandi, akaba yagaragaje ko kongera ibikorwa remezo mu karere no kwihuza byaba urufunguzo mu iterambere.
Atanga urugero ku Rwanda yagaragaje ko rwashyize imbere korohereza ishoramari aho umuntu ashobora kwandikisha ibikorwa bye mu masaha atandatu, kandi ko ari inyungu z’igihugu n’Abanyafurika kurinda ibikorwa by’ishoramari.
Muri iyi nama iba kuva taliki 14-16/06/2013 hagaragajwe ko bimwe mu bikomeje gukoma mu nkora iterambere ry’Afurika ari intambara n’amacakubiri bishingiye ku miyoborere bigatuma aho gutera imbere, ibihugu bihora mu ntambara, kwiyubaka no guhangana n’ingaruka zayo.
Ibindi bibazo birimo kuba umugabane w’Afurika utarabasha kwigenga mu byemezo ufata, ahubwo ubifatirwa n’imiryango mpuzamahanga ibihugu bigahora bikorera ku gitutu aho gukorera mu bwisanzure.
Abayobozi bagera kuri 700 bavuye mu mpande z’isi bitabiriye iyi nama bagaragaza ko kugira ngo umugabane w’Afurika ushobore gutera imbere hacyenewe ubwisanzure no gukorera mu mucyo, guteza imbere imiyoborere n’umutekano, guteza imbere abikorera hamwe no kongera uruhare rw’umugore mu iterambere.
Cyakora benshi bavuga ko guteza imbere ubukungu bw’Afurika hacyenewe gufasha inganda nto n’iziciriritse kwiyubaka no kongera ibyo zikora dore ko ku mugabane w’Afurika 90% by’izi nganda zifitwe n’abikorera.
Iyi nama biteganyijwe ko izasozwa n’inama y’abayobozi b’ibihugu n’abaminisitiri bashinzwe ubutunzi bagize CEMAC (Communauté Economique et Monétaire des Etats d’Afrique Centrale) bagashobora gutanga ibitekerezo byohereza mu nama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi (G8).
Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon akaba avuga ko iri huriro ryagombye kungurana ibitekerezo kuburyo guhanga ibishya muri Afurika byakwiyongera, kongera impano mu bikorwa kuri uyu mugane no gufasha urubyiko guhanga imirimo ibateza imbere.
Ihuriro NYF kuva ryashingwa 2010 ryitaye kuganira ku bibangamira iterambere no kongera ubukungu bw’umugabane w’Afurika.
Umwaka ushize wa 2012 hari hibanzwe mu kongera amahirwe mu mikoranire no kurema ikizere ku bashoramari n’inzego zifata ibyemezo ku mugabane w’Afurika, uyu mwaka haribandwa mu kongera ubushobozi mu bihugu, uturere n’umugabane mu guhanga imirimo mu rubyiruko mu nzego zose.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
erega gahunda za leta n’imikorere yabamwe ntibikitiranywe. ubuse ko hano bavuga ko mwagaragaza aho barya ruswa mugaragaza hangahe? niba ari ikibazo bikwiye kugaragazwa
Kubona ibyangombwa byo kubaka inzu bifata igihe kingana iki?Ni akumiro!