Mushikiwabo yasabye UN ko hakurwaho inzitizi mu kubungabunga amahoro
Minisitiri Mushikiwabo witabiriye ibiganiro by’akanama k’umuryango w’abibumbye birebana no kurinda abaturage mu gihe cy’intambara, yasabye ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zahabwa ubushobozi butuma zishobora kurinda umutekano w’abaturage mu gihe cy’intambara.
Muri iyo nama yabaye taliki 12/02/2013, Mushikiwabo wagaragaje ko u Rwanda rukora neza akazi ko kubungabunga amahoro mu bihugu umunani ndetse rugakoresha abagore mu kurinda ihohoterwa ry’abagore n’abana.
Abanyarwanda boherezwa m’ubutumwa bw’amahoro kandi bakora n’ibikorwa byo gufasha abaturage kugira imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije.
Kuba u Rwanda ruha agaciro kugarura amahoro aho yabuze ngo iterwa n’uburyo u Rwanda rwahuye n’ibibazo bya Jenoside amahanga arebera kuburyo rwifuza ko ibyabaye mu Rwanda nta handi byaba; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabigaragaje.

U Rwanda rukomeje kongera ibikorwa byo kubungabunga amahoro aho mu mpera z’u mwaka wa 2012 zatangije igikorwa cyo gukoresha n’indege muri Sudani y’Amajyepfo.
Minisitiri Mushikiwabo yasabye akanama k’umuryango w’abibumbye kurwanya ibyaha bituma abaturage babura umutekano hubahirizwa ubutabera bukorerwa imbere y’abagiriwe icyaha.
Abagize aka kanama basanga hakwiye kubaho ingamba zituma abaturage barindirwa umutekano aho kugwa mu mvururu, ariko kandi basanga bimwe mu bihugu birangwamo imvururu bikwiye kugira uruhare mu kurinda abaturage babyo.
Tuvako Manongi uhagarariye Tanzania muri iyi nama yagaragaje ko amakimbirane aba mu bihugu aterwa n’ibibazo igihugu kifitiye nk’imiyoborere myiza, avuga ko mu gukumira amakimbirane hakwiye gutezwa imbere imiyoborere myiza.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-moon, avuga ko mu gihe cy’imidugararo abaturage bakwiye kwitabwaho kuko aribo bayigwamo 90% kuruta abayitera.
Ibihugu byagarutsweho muri aka kanama ni Syria, Afghanistan, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centre Afurika, Mali, Myanmar, Somalia, Sudani zombi n’ahandi abaturage bakomeje kugwa mu mvururu.

Navanethem Pillay ushinzwe komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye avuga ko bikwiye ko akanama k’umuryango w’abibumbye gashaka inzira yo gukora ikiza ku baturage bari mu ntambara, avuga ko bibabaje kuba hatarafatwa umwanzuro wa Syria mu gihe benshi bicwa abandi bakavanwa mu byabo.
Ku isi hose, abaturage miliyoni 4 bacyeneye ubufasha bwihuse kubera intambara; nk’uko byatangajwe n’ushinzwe komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye.
Navanethem Pillay ashima u Rwanda kuba igihugu gikomeje kwitanga mu kubungabunga amahoro aho ruza mu bihugu bya mbere ku isi byohereza ingabo zabyo kubungabunga amahoro kandi zikagera ku nshingano.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|