Mushikiwabo avuga ko ibihugu bikwiye kwishakamo ibisubizo aho gutegereza UN

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama y’umutekano yabereye Munich mu Budage (Munich Security Conference) taliki 01-03/02/2013 yatangaje ko ibihugu bikwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bifite aho gutegereza akanama gashinzwe umutekano ku isi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ni we muyobozi wo muri Afurika wa mbere watanze ikiganiro mu nama y’umutekano ya Munich. Yasobanuye ko ibihugu bishobora kubona ibisubizo bifatanyije n’ibihugu by’ibituranyi bitagombye gutegereza ubufasha bw’akanama gashinzwe amahoro.

Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abari mu nama ya Munich ko u Rwanda rwasanze ibyiza ari kwicyemurira ibibazo kuruta gutegeza gutabarwa n’abandi aho yatanze urugero rw’uko Abanyarwanda bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yabaga amahanga arebera.

Ahereye ku bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali na Syria hagaragara intambara z’urudaca hagasabwa koherezwa ingabo, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko gukoresha uburyo bumwe mu kugarura amahoro byaba ari ukwibeshya kandi ntibigire umusaruro bitanga.

Ngo ahubwo hagombye guteganywa n’inzira y’ibiganiro, avuga ko kohereza ingabo bituma abaneguranyi babyitwaza mu butabazi ndetse hakaba gukomeza ibintu ku buryo budasanzwe.

Minisiitiri Mushikiwabo yagaragaje ko kugirango habeho umutekano urambye, ubuyobozi bw’ibihugu bwagombye kubaka ikizere mu baturage no kubaha ubushobozi mu kwiteza imbere bagezwaho ibikorwa by’amajyambere nk’ibikorwa remezo hamwe n’ubufasha bacyenera.

Inshingano yo gutabara abaturage yemejwe mu mwaka wa 2005 ishyirwa mu bikorwa mu gutabara abaturage muri Libya na Cote d’Ivoire. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyitabiriye iyi nama nk’ikigomba gutanga ibiganiro.

Inama y’umutekano ya Munich yabaye ku nshuro ya 49 yitabiriwe na bamwe mu bafata ibyemezo mu bihugu barenga 400.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi barimo Joe Biden, Visi Perezida wa Amerika, minisitiri ububanyi w’Uburusiya, Sergei Lavrov, Minisitiri w’ingabo wa Isilaheri, Ehud Barak ndetse na baminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Syria na Irani.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mushsikiwabo arasobanutse turamwemera avuga ijambo nkabagabo.

bizimana emmy yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka