Mushikiwabo arasaba UN ko imyanzuro ku kibazo cya Congo yashyirwa mu bikorwa
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, asanga harabaye ibiganiro byinshi ku kibazo cya Congo, ku buryo noneho abantu bakwiye gutangira ibikorwa bifatika bigamije kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye kayobowe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry kuri uyu wa kane tariki 25/07/2013, minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rushyigikiye imirongo yashyizweho ya UN igamije kurangiza ibibazo mu burasirazuba bwa Congo.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko yakwishimira kubona imbaraga zindi zo mu karere ku kibazo cya Congo, nk’ibiganiro by’amahoro by’i Kampala byatewe inkunga n’inama mpuzamahanga ku biyaga bigari (ICGLR).
Imbere y’abayobozi mu bihugu bitandukanye bahuriye i New York ku kicaro cy’umuryango w’abibumye ubwo umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John Kerry yatangiraga kuyobora aka kanama, minisitiri Mushikiwabo yagaragaje uko u Rwanda rwanezezwa no kubona umuturanyi warwo atekanye.
Ati: “Reka mbivuge mu magambo asobanutse neza. Kugirango twizere amahoro n’iterambere rirambye ry’u Rwanda, dukeneye Congo itekanye kandi iteye imbere.
Igihe cyose ibibazo bituma habaho imitwe irenga 30 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo; igihe cyose abantu bazaba bakibona ahazaza habo higanje amakimbirane n’intambara, ntabwo ibyo bihe byazagerwaho mu gihe cya vuba”.
U Rwanda rushyira mu bikora ibyemezo byafashwe
Nyamara u Rwanda rushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon, n’ubwo intumwa ye mu biyaga bigari Mary Robinson ibirenza amaso.
Mubyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa harimo:
Kwambura intwaro abarwanyi barenga 600 ba M23 bahungiye mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ndetse no kugaragaza abasirikare bakuru b’uyu mutwe baba bakurikiranywe.
Gukorana n’inzego z’umuryango w’abibumbye mu kubonera ubuhungiro Abanyecongo barenga ibihumbi 70 bahungiye mu Rwanda kubera intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Gushyigikira izanwa ry’umutwe mushya wo gutera inkunga MONUSCO ugamije kurinda umutekano w’abaturage.
Kugira uruhare rugaragara mu kuzamura imibanire mu karere, binyuze mu guteza imbere ubukungu, hanarebwa ibijyanye no gusarura umutungo kamere, ahafashwe toni 8.4 z’amabuye y’agaciro yabonetse bitanyuze mu mucyo.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko impande zose zakorana hagamijwe kugera ku mahoro arambye n’umutekano, yongeraho ko nyuma y’imyaka hafi 20 y’intambara n’imvururu mu burasirazuba bwa Congo hari uburyo bwo kugera ku mahoro n’iterambere.
Inzira y’ibiganiro ni yo nzira ishoboka
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban-Ki Moon witabiriye iyo nama, ashimangira ko inzira y’ibiganiro bihuza impande zihangaye ari yo izakemura ibibazo. Kuva mu mpera z’umwaka wa 2012, Leta ya Kongo yagiye mu biganiro n’umutwe wa M23 mu Mujyi wa Kampala ariko kugeza uyu munsi nta kintu gifatika cyari cyabivamo.
John Kerry ukuriye ububanyi n’amahanga by’Amerika asanga ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari yiswe “amasezerano y’icyizere” bifite inshingano yo kubahiriza ibyo byasinye kugira ngo amahoro aboneke.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 11/02/2013 asaba ibihugu byo mu karere gushyikira inzira y’amahoro byirinda gutiza umurindi intambara ibera muri Kongo, yanashyizeho umutwe udasanzwe ugamije wo kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Kongo uhashya imitwe yitwara gisirikare nka M23 na FDLR.
Iyi nama y’umutekano yitabiriwe kandi n’intumwa yihariye ya Ban- Ki Moon mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Mary Robinson, Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Russ Feingold n’abandi.
Jean Noel Mugabo na Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mbaze Un. Ikibazocyakongo ninde ucyinaniza tugetu
rebakure.Ntushobora kuvuga ngo hageho ingabo zokurwanya
23 nokuyaka ibirwanisho. Ngo nurangiza ubwire abantu i
biganiro.Ibibirafifitse.Jyembonako nimba bashaka amahoro bakure 23 kurutonde kubera ivugwamubiganiro.
Noneho hakurikiranue indimitwe itarimubiganiro.Icyindashoboka nuko UN ihamagaye ibiganiro bitararangila itegure intambara kumugaragaro.